Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ESITERI 7: UKURI KWIGANZURA IKINYOMA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cya Esiteri, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ESITERI 7
[1] Nuko umwami na Hamani bazana na Esiteri umwamikazi mu nkera.
[2] Kuri uwo munsi wa kabiri umwami yongera kubaza Esiteri bari mu nkera ati”Urasaba iki Mwamikazi Esiteri, ukagihabwa? Urashaka iki? Naho wansaba umugabane w’igihugu nawuguha.”
[3] Nuko Umwamikazi Esiteri aramusubiza ati”Niba ngutonnyeho nyagasani ukabishima, ngusabye agahanga kanjye ndetse ukize n’ubwoko bwacu. Ni cyo nsaba
[4] kuko jyewe n’ubwoko bwacu twaguzwe ngo twicwe, turimburwe tumarweho. Iyaba twaraguriwe kuba imbata n’abaja nta cyo mba mvuze, nubwo uwo mwanzi atabasha kuriha umwami ibyo aba yishe.”
[5] Maze Umwami Ahasuwerusi abaza Umwamikazi Esiteri ati”Ni nde uhangaye kwigira iyo nama, kandi ari he?”

[6] Esiteri aramusubiza ati”Umwanzi wacu uturenganya ni uyu mugome Hamani.” Hamani agirira ubwoba imbere y’umwami n’umwamikazi.
[7] Muri ako kanya umwami ahagurukana uburakari ava mu nkera, arasohoka ajya mu murima w’ibwami. Hamani na we ahagurutswa no gusaba Umwamikazi Esiteri agahanga ke, kuko yari abonye ko umwami amaramaje kumugirira nabi.
[8] Hanyuma umwami agaruka ava mu murima w’ibwami, yinjira mu nzu y’inkera asanga Hamani yikubise ku gisasiro aho Esiteri yari ari. Umwami aherako aravuga ati”Mbese agiye no gufatira umwamikazi mu nzu aho ndora?” Ijambo rigihinguka mu kanwa k’umwami, Hamani bamupfuka mu maso.

[9] Maze Haribona, umwe mu nkone zakoreraga umwami aravuga ati”Ndetse mu rugo rwa Hamani hashinze igiti kirekire cya mikono mirongo itanu, Hamani yiteguriye kumanikaho Moridekayi kandi ari we wavuze ibyagiriye umwami neza.” Umwami arategeka ati”Abe ari cyo mumumanikaho.”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Unamba ku Mana ntizamuhemukira, ntizamuharira ababisha habe nta gato.

1️⃣ IBIHEMBO BY’IBYAHA
🔰[10] Nuko Hamani bamumanika ku giti yiteguriye Moridekayi, maze uburakari bw’umwami buracogora. Icyo yaharaniraga aba arakibonye! Birababaje ndetse biteye agahinda kandi ibyabaye kuri Namani buri wese utari mu ruhande rw’Imana biramurindiriye.

⏯️ Ntidukwiriye kureba Imana nk’ihora itegereje ko umunyabyaha acumura ngo imuhane. Umunyabyaha ni we ubwe wizanira igihano. Ibikorwa bye ni byo bituma habaho uruhererekane rw’ibintu bimuzanira ingaruka zidasubirwaho. Buri gikorwa cyose cyo gucumura gikora ku munyabyaha, gihindura imico ye kandi kigatuma bimwohera kongera gucumura. Mu guhitamo gukora icyaha, abantu bitandukanya n’Imana ubwabo, bakihagura ku muyoboro ubazanira imigisha, kandi ingaruka idashidikanywaho ibaho ni ukurimbuka n’urupfu. UB1 187.5

⏯️Nshuti nkunda, ongera umenye ko icyaka kidakinishwa! Udashaka gutsinda icyaha wese kizamutsinda, icyakora ndagusabira kugitsinda. Kandi icyo usabwa kiroroshye kuko icyari gikomeye nicyo Kristo yakoze ku musaraba i Gorogota.

2️⃣ HAMANI WO MURI IKI GIHE
🔰Mbere, umuntu akiremwa, yari yahawe imico myiza, n’umutima
uhuguka Nta nenge yar’afite, kandi yashyiraga hamwe n’lmana Ibyo yatekerezaga byar’imbonera, kand’ibyo yagamije byareraga. Ariko kutumvira ni ko kwatumy’imbaraga ze zishira, maze kwikunda gusimbura urukundo yakundag’lmana. KY 7.1

⏯️ [6] Esiteri aramusubiza ati”Umwanzi wacu uturenganya ni uyu mugome Hamani.” Hamani agirira ubwoba imbere y’umwami n’umwamikazi. Nkuko byari bimeze kuri Namani, niko bimeze no kuri iki gihe. Kurarikira icyubahiro no kwishyira hejuru byabaye indwara ku bagabo n’abagore kandi birarushaho kwiyongera.

⚠️ None utekerezako ubwami bwo mu ijuru buzinjizwamo n’abanyeshyari? Reka da! Nta munyeshyari uzaragwa ubwami bw’Imana.
⏯️ Urubanza rw’Imana ruzagera ku bashaka gukandamiza no kurimbura ubwoko bwayo. Kwihanganira abanyabyaha byatumye abantu batinyuka kugwiza ibicumuro, nyamara igihano cyabo kizaba giteye ubwoba kuko Imana yabihanganiye igihe kirekire. ‘’Uhoraho azabahagurukira nk’uko yabigenje ku musozi wa Perasimu, azabarakarira nk’uko yabigenje mu kibaya cy’i Gibeyoni, bityo azasohoza umugambi we udasanzwe, azarangiza umurimo we utangaje.’‘

🛐 DATA WERA TURINDE ISHYARI NO KWISHYIRA HEJURU.🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ESITERI 7: UKURI KWIGANZURA IKINYOMA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *