Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ESITERI 5: IMANA ITEGURA INZIRA YO GUKUZA UMUGARAGU WAYO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cya Esiteri, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ESITERI 5
[1] Bukeye ku munsi wa gatatu, Esiteri yambara imyambaro y’ubwamikazi ajya mu rugo rw’ingombe rw’inzu y’umwami, kandi umwami yari yicaye ku ntebe y’ubwami mu nzu y’umwami, areba mu muryango.
[2] Nuko umwami abonye Umwamikazi Esiteri ahagaze mu rugo, Esiteri amutonaho. Umwami atunga Esiteri inkoni y’izahabu yari afite mu ntoki, Esiteri aherako yigira hafi akora ku mutwe w’inkoni.
[3] Nuko umwami aramubaza ati”Urashaka iki, Mwamikazi Esiteri? Cyangwa icyo usaba ni igiki? Ndakiguha naho cyaba umugabane w’igihugu cyanjye.”
[4] Esiteri aramusubiza ati”Umwami nabishaka, uyu munsi nazane na Hamani mu nkera namuteguriye.”
[5] Umwami aherako arategeka ati”Nimutebutse Hamani, kugira ngo icyo Esiteri ashaka abe ari cyo kiba.” Nuko umwami na Hamani bajya mu nkera Esiteri yateguye.
[9] Nuko uwo munsi Hamani agenda anezerewe, yishima mu mutima. Ariko abonye Moridekayi ku irembo ry’ibwami, abona atamuhagurukiye kandi atamubererekeye, aramurakarira cyane.
[10] Ariko Hamani ariyumanganya arataha atumira incuti ze n’umugore we Zereshi;
[11] abatekerereza uko atunze akagira icyubahiro n’uko afite abana benshi, n’uko umwami yamukijije mu bintu byose, kandi ababwira uko umwami yamukijije akamurutisha abatware n’abagaragu be bose.
[12] Hamani arongera arababwira ati”Kandi n’Umwamikazi Esiteri nta wundi yakundiye kujyana n’umwami mu nkera yateguye keretse jyewe, ndetse n’ubu yandaritse ngo n’ejo nzazane n’umwami.
[13] Ariko ibyo byose nta cyo bimariye, nkibona wa Muyuda Moridekayi yicara ku irembo ry’umwami.”
[14] Nuko umugore we Zereshi n’incuti ze zose bamugira inama bati”Nibashinge igiti kirekire cya mikono mirongo itanu, maze ejo uzavugane n’umwami umusabe Moridekayi ukimumanikeho, uhereko ubone kujyana n’umwami mu nkera unezerwe.” Nuko Hamani ashima iyo nama, aherako ashinga igiti.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Imana ifite inzira nyinshi zo gukirizamo uyubaha.

1️⃣ ESITERI ATERA INTAMBWE YO GUKIZA UBWOKO BWE

🔰Akaga Esiteri yahuye na ko kasabaga ko habaho kugira igikorwa mu buryo bwihuse kandi agishimikiriye; ariko we na Moridekayi babonye ko Imana nitagira icyo ibakorera gikomeye, umuhati wabo ubwabo ntacyo ushobora kugeraho. Kubw’ibyo, Esiteri yafashe igihe cyo kwihererana n’Imana, Yo soko y’imbaraga ze. Esiteri yabwiye Moridekayi ati: “Genda uteranye Abayuda bari I Shushani bose, mwiyirize ubusa munsabire, mumare iminsi itatu ku manywa na nijoro,mutagira icyo murya cyangwa munywa. Nanjye n’abaja banjye tuzabigenza dutyo. Uko ni ko nzasanga umwami, nirengagije itegeko: kandi niba nzarimbuka nzarimbuke.” AnA 561.4
➡️Umuhati wacu wose ntacyo watugezaho tutisunze Imana. Ni agahinda gasaze n’amararira adashira, kereka turi kumwe n’Imana miri ako kaga.

2️⃣ INAMA Z’UBUPFAFA ZIRAKUGARUKA

🔰 [14] Nuko umugore we Zereshi n’incuti ze zose bamugira inama bati”Nibashinge igiti kirekire cya mikono mirongo itanu, maze ejo uzavugane n’umwami umusabe Moridekayi ukimumanikeho, uhereko ubone kujyana n’umwami mu nkera unezerwe.” Nuko Hamani ashima iyo nama, aherako ashinga igiti.

⏯️ Nubwo wasekurisha umupfapfa umuhini nk’ingano,Ubupfu bwe ntibwamushiramo. (Imigani 27:22)

⚠️ Amagambo ava mu kanwa k’umunyabwenge amutera igikundiro, ariko iminwa y’umupfapfa izamuroha mu rumira. Itangira ry’amagambo ava mu kanwa ke ni ubupfapfa, kandi iherezo ry’amagambo ye ni ubusazi butera amahane. Umupfapfa ahomboka mu magambo menshi. Umuntu ntazi ibizaba, kandi ibizaba mu nyuma ze ni nde wabasha kubimubwira? (umubwiriza 10:12-14)

⏯️ Nshuti nkunda, itondere aho ukura inama, tekereza no ku nama utanga. Ni izikiza ni izirimbuza? Aya ni amahirwe uhawe yo kongera kwitekerezaho ugasuzuma niba ibyo wibwira bijyanye n’ibyo Uwiteka ashaka. Bitabaye ibyo ukurimbuka kuragutegereje! Mugihe urupfu rwari rurimo rukomanga ku marembo ya Hamani we yarimo yibwira ibyo ubupfapfa. Yishukaga ko azi ubwenge nyamara kurimbuka kwari kumutegereje. Aya mahirwe rero ntuyapfushe ubusa ahubwo saba ubwenge kandi uzabuhabwa kuko Ijambo ry’Imana riragira riti “Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa”. (Yakobo 1:5).

🛐 DATA WERA TURINDE KUBA ABAPFAPFA.🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ESITERI 5: IMANA ITEGURA INZIRA YO GUKUZA UMUGARAGU WAYO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *