Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ESITERI 4: ABAYUDA BARIZWA NO KUBURA IBYIRINGIRO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cya Esiteri, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ESITERI 4
[1] Nuko Moridekayi amenye ibibaye ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira yitera ivu arasohoka ajya mu murwa hagati, araboroga ataka ijwi rirenga ry’umubabaro,
[2 ajya imbere y’irembo ry’umwami kuko ari nta wabashaga kurinyuramo yambaye ibigunira.
[3] Kandi mu bihugu byose aho itegeko n’iteka by’umwami byageraga, habagaho umubabaro mwinshi mu Bayuda bakiyiriza ubusa, bakarira bakaboroga kandi benshi muri bo biryamira hasi ku bigunira no mu ivu.
[4] Bukeye abaja ba Esiteri n’inkone ze baraza barabimubwira arababara cyane, yoherereza Moridekayi imyambaro yo kwambara ngo bamwambure ibigunira, ariko yanga kuyambara.
[5] Nuko Esiteri ahamagaza Hataki wo mu nkone z’umwami, uwo umwami yari yategetse kumukorera, amutuma amwihanangirije ngo asange Moridekayi, amubaze ibibaye n’impamvu zabyo.
[6] Nuko Hataki aragenda, asanga Moridekayi ku karubanda ku irembo ry’ibwami.
[7] Moridekayi amutekerereza ibyamubayeho byose, n’umubare w’impiya uko zingana Hamani yasezeranye kuzashyira mu bubiko bw’umwami, azitanga ku Bayuda ngo abarimbure.
[13] Moridekayi na we arabatuma asubiza Esiteri ati”We kwibwira yuko ari wowe wenyine uzakira mu Bayuda bose kuko uri mu nzu y’umwami,
[14] kuko niwicecekera rwose muri iki gihe, nta kizabuza Abayuda gutabarwa bakoroherwa biturutse ku bandi, ariko wowe n’ab’inzu ya so bazarimbuka. Ahari aho icyakwimitse ngo ube umwamikazi, ni ukugira ngo ugire akamaro mu gihe gisa n’iki.”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Mbese ni iki gitumye wiheba?

1️⃣ KUBURA IBYIRINGIRO
📖 “Kandi mu bihugu byose, aho itegeko n’iteka ry’umwami byageraga, habagaho umubabaro mwinshi mu Bayuda bakiyiriza ubusa, kandi benshi muri bo biryamira hasi ku bigunira no mu ivu.” Esiteri 4:3.

🔰 Itegeko ry’Abamedi n’Abaperesi ntiryashoboraga kuvuguruzwa; uko byagaragaraga nta byiringiro byariho; Abisirayeli bose bagombaga kurimburwa.

⁉️ Mbese n’iki gituma wiheba? Mbese ni ibyago bikwizingiraho? Mbese ni Imana wibwira ko yakwibagiwe? Nubwo abanzi bose batera, humura Imana izajya ikurinda. We gutinya n’ubwo ibibi byakwaduka Imana iri kumwe nawe! Imana ntiyakwibagirwa abayo bose abo yacunguye.

2️⃣ INGAMBA ZO GUTSINDA

🔰 Akaga Esiteri yahuye na ko kasabaga ko habaho kugira igikorwa mu buryo bwihuse kandi agishimikiriye; ariko we na Moridekayi babonye ko Imana nitagira icyo ibakorera gikomeye, umuhati wabo ubwabo ntacyo ushobora kugeraho. Kubw’ibyo, Esiteri yafashe igihe cyo kwihererana n’Imana, Yo soko y’imbaraga ze. Esiteri yabwiye Moridekayi ati: “Genda uteranye Abayuda bari I Shushani bose, mwiyirize ubusa munsabire, mumare iminsi itatu ku manywa na nijoro,mutagira icyo murya cyangwa munywa. Nanjye n’abaja banjye tuzabigenza dutyo. Uko ni ko nzasanga umwami, nirengagije itegeko: kandi niba nzarimbuka nzarimbuke.” Esiteri 4:16. AnA 561.4

⁉️ Wowe iyo utewe n’umwanzi urwanisha izihe ntwaro? Aya ni amahirwe akomeye cyane ugize yo kongera kubona igikwiriye! Icyo Esiteri yakoze nicyo natwe duhamagarirwa gukora. Mureke turambike icyubahiro hasi, twirengagize amashuri twize n’imyanya y’ubuyobozi dufite maze dukore icyibanze ku rugamba.

🛐 DATA WERA TUBASHISHE KUKWIRINGIRA BY’UKURI🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ESITERI 4: ABAYUDA BARIZWA NO KUBURA IBYIRINGIRO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *