Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cya NEHEMIYA , usenga kandi uciye bugufi .
📖 NEHEMIYA 13.
[1]Uwo munsi basomera abantu mu gitabo cya Mose, basanga handitswemo yuko nta Mwamoni cyangwa Umumowabu uzajya mu iteraniro ry’Imana iteka ryose,
[3]Nuko bumvise amategeko, baherako barobanura mu Bisirayeli ikivange cy’abanyamahanga cyose.
[4]Ariko ibyo bitaraba, Eliyashibu umutambyi washyiriweho gutegeka ibyumba byo mu nzu y’Imana yacu ubwo yari yuzuye na Tobiya,
[7]Njya i Yerusalemu menya icyaha Eliyashibu yakoze, kuko yatunganirije Tobiya icyumba mu bikari by’inzu y’Imana,
[8]birambabaza cyane. Ni cyo cyatumye ibintu bya Tobiya byose mbisahura mu nzu nkabijugunya hanze.
[9]Mperako ntegeka yuko beza ibyumba, maze nsubizamo ibintu by’inzu y’Imana n’amaturo y’amafu n’icyome.
[15]Muri iyo minsi mbona i Buyuda abantu bengera mu mivure ku isabato, n’abandi bazana imiba bakayikoreza indogobe zabo, mbona na vino n’inzabibu n’imbuto z’imitini n’imitwaro y’uburyo bwose, bazanaga muri Yerusalemu ku isabato. Nabaye umugabo wo kubashinja ku munsi baguriyeho ibyokurya.
[16]Kandi hariho abagabo b’i Tiro bazanaga amafi n’ibintu by’uburyo bwose, bakagura n’Abayuda ku isabato muri Yerusalemu.
[23]Kandi muri iyo minsi mbona Abayuda bashatse abagore b’Abanyashidodikazi n’Abamonikazi n’Abamowabukazi.
[27]None namwe tubemerere se mukore iki cyaha gikomeye ngo mucumure ku Mana yacu, murongore abakobwa b’abanyamahanga?”
[28]Ni cyo cyatumye nirukana imbere yanjye umwe muri bene Yoyada mwene Eliyashibu Umutambyi mukuru, wari muramu wa Sanibalati Umuhoroni.
[29]Mana yanjye, ujye ubibuka kuko bahumanije ubutambyi n’isezerano ry’abatambyi n’iry’Abalewi.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dushoje igitabo cya Nehemiya. Twabonye Imana isohoza isezerano ryayo Abayuda bakava mu bunyage. Dushoje tubona ukuntu bavanze n’abanyamahanga habura gato ngo bamere nk’abasamariya, ishyanga ryabo riveho. Ese wowe ugeze he witandukanya n’ibibi bikorerwa mu isi? Uzabane natwe mu gitabo cya Esiteri.
1️⃣IBIZIRA NO MU NZU Y’IMANA
🔰Ntabwo urusengero rwari rwarahumanyijwe gusa, ahubwo n’amaturo yari yarakoreshejwe nabi. Ibi byari byaratumye umutima wo gutangana ubuntu w’ishyanga ucika intege. Abantu bari baratakaje ubwuzu n’umwete byabo, kandi icyacumi nacyo bagitangaga bagononwa AnA 624.2
➡️Umuyobozi iyo adakoze inshingano ye neza, ubwuzu n’umwete by’abizera biratakara bagacika intege. Niyo mpamvu tugomba guhanga amaso Kristu no gushaka Imana, akatuyobora buri gihe.
2️⃣KWIVANGA N’ABASENGA IBIGIRWAMANA
🔰Indi ngaruka mbi yo gushyingirana n’abasenga ibigirwamana yabaye iyo kwirengagiza Isabato, ikimenyetso cyatandukanyaga Abisirayeli nk’ishyanga ryasengaga Imana nyakuri – n’andi mahanga yasengaga ibigirwamana. AnA 624.4
➡️Ikindi kintu kibangamirwa no gushyingiranwa n’uwo mutizera kimwe, ni uguta agaciro kw’ikimenyetso gitandukanya ishyanga ry’Imana n’abasigaye bose, isabato. Ibi byabaye kuri bo n’uyu munsi biriho. Subira ku kweza isabato y’Imana
3️⃣BA NEHEMIYA
🔰Urubanza rwonyine ni rwo ruzagaragaza uburemere bw’umubabaro wo mu mutima uku kudakebakeba kwari gukenewe byatwaye uyu mugaragu w’Imana ukiranuka. Habayeho urugamba ruhoraho ahanganye n’ibyamurwanyaga, kandi habayeho kujya mbere kubwo kwiyiriza ubusa, kwicisha bugufi no gusenga.- AnA 627.3
🔰Mu murimo w’ubugorozi (ivugurura) ugomba gukorwa muri iki gihe, hakenewe abantu, nka Ezira na Nehemiya, batazigera boroshya uburemere bw’Icyaha cyangwa ngo bagitangire urwitwazo, cyangwa ngo batinye guhagarara no gukomera ku cyubahiro cy’Imana. Abafite umutwaro wo gukora uyu murimo ntibazagira amahoro igihe ikibi gikorwa, nta nubwo bazigera batwikiriza ikibi umwenda w’ubugwaneza bw’ikinyoma. Bazibuka ko Imana itita ku cyubahiro cy’abantu, kandi ko guhana abantubake wihanukiriye bishobora guhesha benshi imbabazi. Bazibuka kandi ko umwuka wa Kristo ukwiriye guhora ugaragarira mu muntu ucyaha ikibi. AnA 628.1
➡️Mu gihe ubwoko bw’Imana bushaka kwigana ibyo abandi bakora, shikama nka Ezira na Nehemiya, witinya cg ngo ucogore cyaha ikibi, uwaba agikoze wese. Garagarwaho umwuka wa Kristu ucyaha ikibi ukimakaza icyiza.
🛐MANA NZIZA, IYI NSHINGANO UDUHAYE YO KWIRINDA NO GUCYAHA IKIBI IRAKOMEYE. DUSHOBOZE KANDI UDUHE KWAKIRA IMBARAGA YA MWUKA WERA, NIBWO TUZAYISOHOZA.🙏🏽
Wicogora Mugenzi.
Amena