Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
NEHEMIYA 12: KWEZWA KW’INKIKE ZA YERUSALEMU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cya NEHEMIYA , usenga kandi uciye bugufi .

📖 NEHEMIYA 12.
[27]Ubwo bezaga inkike y’i Yerusalemu, bashatse Abalewi aho babaga hose ngo babazane i Yerusalemu, bareme ibirori byo kuyeza banezerewe, bashimisha indirimbo bafite n’ibyuma bivuga na nebelu n’inanga.
[28]Kandi abahungu b’abaririmbyi baraterana bava mu bibaya bikikije i Yerusalemu no mu birorero by’Abanyanetofa,
[30]Nuko abatambyi n’Abalewi bariyeza, maze beza abantu n’amarembo n’inkike.
[31]Nuko nuriza abatware b’Abayuda ngo bajye hejuru y’inkike, mbaremamo imitwe ibiri minini yo kugenda muri gahunda bashima.Umutwe umwe werekera iburyo ku nkike, bagana ku irembo rinyuzwamo imyanda.
[32]Bakurikirana na Hoshaya n’igice cy’abatware b’Abayuda,
[37]Bageze ku irembo ry’isōko baboneza imbere yabo, bazamukira ku nzuririro zijya ku mudugudu wa Dawidi aho inkike izamuka haruguru y’inzu ya Dawidi, bagera ku irembo ry’amazi iburasirazuba.
[38]Undi mutwe w’abagenda bashīma bajya kubasanganira, nanjye nari mbakurikiye ndi kumwe n’igice cy’abantu, tugenda ku nkike haruguru y’umunara w’itanura tugera ku nkike ngari.
[43]Uwo munsi batamba ibitambo bikomeye baranezerwa kuko Imana yari ibateye umunezero mwinshi, kandi abagabo n’abagore n’abana bato baranezerwa, bituma umunezero wo muri Yerusalemu wumvikana kure.
[44]Nuko uwo munsi batoranya abantu bo gutegeka ibyumba by’ububiko, byo kubikamo amaturo azunguzwa n’umuganura n’ibice bya kimwe mu icumi, kugira ngo bayateranirizemo amagerero y’abatambyi n’Abalewi yategetswe mu mategeko uko amasambu y’imidugudu yari ari, kuko Abayuda banejejwe n’uko abatambyi n’Abalewi bari ku mirimo yabo,
[45]bagafata ibihe ku Mana yabo n’ibihe byo kwiyeza. Kandi abaririmbyi n’abakumirizi ni ko bagenzaga, bakurikije itegeko rya Dawidi n’iry’umuhungu we Salomo.
[46]Kuko kera mu gihe cya Dawidi na Asafu habagaho umutware w’abaririmbyi, hakaba n’indirimbo zo guhimbaza Imana no kuyishima.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ibirori BYO guhimbaza Imana ntibyaburamo indirimbo. Ariko zigira uko ziririmbwa.

1️⃣ INDIRIMBO NI UMUGABANE WO GUSENGA

🔰Indirimbo zifite umugabane mu gihe cyo gusenga Imana mu bikari byo mu ijuru, kandi natwe dukwiriye guhirimbana uko dushoboye kose kugira ngo dufatanye n’abaririmbyi bo mu ijuru mu gihe turirimba indirimbo zo guhimbaza. Kwigisha ijwi kuririmba neza ni ikintu cy’ingenzi mu mashuri, kandi ntibikwiriye kwirengagizwa. Nk’uko kuririmba ari umugabane umwe wo mu mihango ikorwa n’idini, ni nako ari uguhimbaza no gusenga. Umutima ukwiriye kwita ku cyo indirimbo ivuga kugira ngo iwusobanurire ibikwiriye. IZI2 89.2

➡️Mu gihe turirimba indirimbo zo guhimbaza tujye tuzirikana ko iyo tubirimo neza, tuzifatanya n’abamarayika bo mu ijuru. Abazumva nabo basabwa kwita ku magambo, kugira ngo ubutumwa burimo bwubake umutima.

2️⃣UMUBURO UKOMEYE

🔰Inshingano zikomeye cyane ziri ku basore, n’uko bazirebana ibambe rike. Kuririmba indirimbo iwabo, nkaho byabateye kwera no kugira ingeso z’umwuka, byatumye ubwenge bwabo buyoba mu by’ukuri. Indirimbo z’amanjwe n’indirimbo za rubanda z’iminsi barimo zisa naho zibanejeje. Ibicurangwa byo kuririmbisha byatwaye umwanya wari ukwiriye gusengwamo. lndirimbo iyo zikoreshejwe neza zihinduka umugisha ukomeye; ariko iyo zikoreshejwe mu buryo bubi, ziba umuvumo uteye ubwoba. Zirasamaza, ariko ntizitanga ya mbaraga n’ubutwari Umukristo abasha kubonera IZI2 90.1
➡️Umuririmbyi akwiye kugira kwera n’ingeso z’umwuka bitewe no kuririmba. Nyamara ugasanga uruhande rwazo rwo gusenga rutakariye mu kwita ku bicurangwa. Indimbo zikaba zabera umuvumo uziririmba igihe zikoreshejwe nabi. Mukristu, Irinde indirimbo zisamaza gusa.

🛐MANA NZIZA WARAKOZE KUBERA IMPANO Y’INDIRIMBO. DUFASHE ITUBERE UMUGISHA. TURIRIMBA, TUNUMVA INDIRIMBO.🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>NEHEMIYA 12: KWEZWA KW’INKIKE ZA YERUSALEMU</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *