Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
NEHEMIYA 7: BYARI UMUNEZERO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi .Iga igice cyose cya 7 cya NEHEMIYA ,usenga kandi uciye bugufi .

📖 NEHEMIYA 7:

[1]Bukeye inkike yuzuye maze no guteraho inzugi, ngashyiraho n’abakumirizi n’abaririmbyi n’Abalewi,
[2]nuko mpa mwene data Hanani, na Hananiya umutware w’igihome ubutware bw’i Yerusalemu, kuko yari umuntu wo kwizerwa arusha benshi kubaha Imana.
[3]Ndabategeka nti “Inzugi z’i Yerusalemu ntizigakingurwe hataraba ku gasusuruko, kandi nibahagarara bagikumiriye bajye bakinga inzugi, muzikomereshe ibihindizo kandi mujye mushyiraho abarinzi bo mu b’i Yerusalemu, umuntu wese mu gihe cye kandi umuntu wese yitegeye inzu ye.”
[5]Hanyuma Imana yanjye inshyiramo umutima wo guteranya imfura n’abatware n’abantu, ngo babarwe uko kuvuka kwabo kwari kuri. Mbona igitabo cyanditswemo ababanje kuzamuka uko kuvuka kwari kuri, nsanga cyanditswemo ngo:
[6]Aba ni bo bantu bo mu gihugu bazamutse bakava mu bunyage, bava mu bajyanywe ari imbohe na Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, kandi ni bo basubiye i Yerusalemu n’i Buyuda, umuntu wese asubira mu mudugudu w’iwabo.
[65]Umutirushata ababwira yuko batarya ku bintu byejejwe cyane, kugeza ubwo hazaboneka umutambyi ufite Urimu na Tumimu.
[66]Iteraniro ryose ryari inzovu enye n’ibihumbi bibiri na magana atatu na mirongo itandatu,
[70]Kandi bamwe mu batware b’amazu ya ba sekuruza batanze ibyo gufasha umurimo. Umutirushata ashyira mu bubiko idariki z’izahabu igihumbi, n’ibyungu mirongo itanu n’imyambaro y’abatambyi magana atanu na mirongo itatu.
[71]Bamwe mu batware b’amazu ya ba sekuruza bashyira mu bubiko idariki z’izahabu inzovu ebyiri, n’indatira z’ifeza ibihumbi bibiri na magana abiri.
[72]Kandi ibyo abandi bantu batanze byari idariki z’izahabu inzovu ebyiri, n’indatira z’ifeza ibihumbi bibiri n’imyambaro y’abatambyi mirongo itandatu n’irindwi.
[73]Maze abatambyi n’Abalewi n’abakumirizi n’abaririmbyi, n’abantu bamwe n’Abanetinimu n’Abisirayeli bose baba mu midugudu yabo, ndetse ukwezi kwa karindwi kwabonetse Abisirayeli barageze mu midugudu yabo.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ese witeguye gusoza umurimo?

1️⃣WARI UMUGAMBI W’IMANA

▶️Nubwo ubwoko bw’Imana bwari mu bunyage,ntiyari inejejwe nabyo ariko yari ifite impamvu. Abisirayeli baranzwe no guteshuka inzira ariko yagiye ikoresha abagabo nyabagabo bavuga icyaha mu izina ryacyo abumvira Imana bagafatanya umurimo wayo ukagenda neza.
🔰Ubwo bavanywe mu bajyanywe mu bunyage ari imbohe za Nebukadinezari umwami wa Babuloni, kandi nibo basubiye i Yerusalemu n’i Buyuda, umuntu wese asubira mu mudugudu w’iwabo. Bazanwe na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, n’abandi. (Umur 6,7)
⚠️Nawe Imana yiteguye kugukoresha nubyemera , abakiri mu bunyage bwa Satani baraboroga, bararira kandi Imana irashaka kubacyura iwacu aho yadusezeraniye ko tuzaba. Mwemerere akwambike imbaraga ukore umurimo butarira.

2️⃣KORESHA IMPANO YAWE NEZA.

🔰Kandi bamwe my batware b’amazu ya ba sekuruza batanze ibyo gufasha umurimo .Umutirushata(uwari igisonga cy’umwami) ashyira my bubiko isariki z’izahabu igihumbi n’ibyungu mirongo itanu n’imyambaro y’abatambyi magana atatu na mirongo itatu.(umur70)
Yewe n’inshuti zabo ntizabemereye kugenda amara masa .”Maze abaturanyi babo babatwerera ibikoreshwa by’ifeza n’izahabu n’ibindi bintu n’amatungo n’ibintu by’igiciro cyinshi. “Kandi kuri ibyo byose ndetse n’andi maturo batuye babikunze hongeweho ibintu byakoreshwaga mu nzu y’Uwiteka ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze i Yerusalemu …..ibyo Kuro umwami w’Ubuperesi abikuzamo Mitiredati w’umunyabintu,…. ibikoreshwa byose by’izahabu n’ifeza byari ibihumbi bitanu na magana ane, “byagombaga gukoreshwa mu rusengero rwari rugiye gusanwa. (Ezira 1:1-5.AnA 520.2)

3️⃣KORA BIGISHOBOKA

🔰Gukorana umwete inshingano Imana yahaye umuntu ni umugabane w’ingenzi w’iyobokamana cyangwa idini nyakuri. Abantu bakwiriye gufata ibibaho nk’ibikoresho Imana itanze kugira ngo ubushake bwayo busohozwe. Icyemezo cyihutiwe kandi kidakebekeba gifashwe mu gihe gikwiriye kizagera ku nsinzi zihebuje, mu gihe gutindiganya no kwirengagiza bibyara gutsindwa no gusuzuguza Imana.(AnA 434.3)

▶️Uwari ku ruhembe rw’imbere ni Zerubabeli afashijwe na Yosuwa umutambyi mukuru. Urugendo rwababanye rurerure bambuka ubutayu bwose babikoze banezerewe kandi bashimira Imana yabayoboye.

⚠️Uyu munsi ushobora kubona urugendo ari rurerure. Ntukangwe n’ubutayu bwi’ibirushya uhura nabyo Imana muri kumwe niyo Muyobozi utazimiza. Emera ukurikize amabwiriza ye uzasoza urugendo kandi urusoze amahoro.

🛐 IMANA IKOMEYE TUBASHISHE GUKORESHA IGIHE CYACU NEZA🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “NEHEMIYA 7: BYARI UMUNEZERO”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *