Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
NEHEMIYA 6: UBUGAMBANYI BW’ABAPAGANI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cya Nehemiya, usenga kandi uciye bugufi.

📖 NEHEMIYA 6:
[1]Bukeye babwira Sanibalati na Tobiya, na Geshemu Umwarabu n’abandi banzi bacu yuko nubatse inkike, kandi ko nta cyuho gisigaye kuri yo nubwo nari ntarakinga inzugi ku marembo.
[2]Nuko Sanibalati na Geshemu barantumira, ngo nze duhurire mu kirorero kimwe mu byo mu gisiza cya Ono. Ariko bashakaga kungirira nabi.
[3]Nanjye mbatumaho intumwa ndababwira nti “Ndakora umurimo ukomeye sinashobora kumanuka, nta mpamvu yo kwica umurimo ngo manuke mbasange.”
[4]Bantumaho batyo kane, nanjye mbasubiza ntyo.
[5]Maze Sanibalati yongera kuntumaho umugaragu we ubwa gatanu atyo, afite urwandiko rurambuye mu ntoki ze
[6]rwari rwanditswemo ngo“Mu mahanga hari impuha kandi na Geshemu aravuga yuko wowe n’Abayuda mushaka kugoma. Ngo ni cyo gituma mwubaka inkike kandi ngo urashaka kuba umwami wabo. Uko ni ko izo mpuha zivugwa.
[7]Ngo washyizeho n’abahanuzi bo kwamamaza ibyawe i Yerusalemu, ngo mu Bayuda harimo umwami. None ngwino tujye inama kuko izo nkuru batazabura kuzibwira umwami.”
[8]Nanjye mutumaho nti “Ibyo uvuze ibyo nta byabaye, ahubwo ni wowe wabyihimbiye mu mutima wawe.”
[9]Bose bashaka kudukangisha bibwira yuko amaboko yacu azatentebuka, umurimo ntukorwe. Ariko Mana yanjye, unkomereze amaboko!
[10]Maze njya kwa Shemaya mwene Delaya mwene Mehetabēli wari ukingiranye, arambwira ati “Tubonanire ku nzu y’Imana imbere mu rusengero, dukinge inzugi z’urusengero kuko bazaza kukwica. Ni koko iri joro baraza kuza kukwica.”
[11]Ndamusubiza nti “Ndi umugabo ungana atya nahunga? Mbese ni nde mu bo tungana wahungira mu rusengero akīkiza? Sindi bujyeyo.”
[12]Mbyitegereje menya yuko atari Imana yamutumye, ahubwo yampanuriyeho ibyo kuko Tobiya na Sanibalati bari bamuguriye.
[14]Mana yanjye, wibuke Tobiya na Sanibalati n’ibyo bakora ibyo uko bingana, wibuke n’umuhanuzikazi Nowadiya n’abandi bahanuzi bashaka kunkangisha.
[15]Nuko ku munsi wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwitwa Eluli inkike ziruzura, twari tumaze iminsi mirongo itanu n’ibiri tuzubaka.
[16]Maze abanzi bacu bose babyumvise, abanyamahanga bose badukikije bakuka imitima, baca bugufi cyane barigaya kuko babonye yuko Imana yacu ari yo ikoze umurimo.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Uwiringira Imana azaba amahoro masa. Nubwo ibimurwanya ari byinshi

1️⃣AMAYERI YA SATANI

🔰Satani yari yaragiye atsindwa inshuro nyinshi; ariko noneho akoranye ubugome n’uburyarya bukomeye cyane, yateze umugaragu w’Imana indi imitego ihishwe kandi mibi cyane.
Sanibalati na bagenzi be baguriye abantu bavugaga ko ari inshuti za Nehemiya kugira ngo bamugire inama mbi bitwaje ko ari ijambo ry’Uwiteka. Shemeya yagaragaje ko yitaye cyane ku mutekano wa Nehemiya, maze amugira inama yo kwihisha mu rusengero .
Iyo Nehemiya akurikiza iyi nama y’uburiganya , aba yaratatiriye ukwizera Imana kwe. (AnA 422.3)

⚠️Mu murimo w’Imana dukora habamo ibirushya byinshi ari mu miryango, mu nshuti ndetse n’aho dukorera tuhasanga ibiduca intege. Imana yagutoranije kugira ngo ube uw’umumaro mu gihe gikwiriye, kora ugifite uburyo Imana yiteguye kugukoresha iby’ubutwari.

❇️Watangiye neza irinde abajyanama n’inshuti mbi ahubwo ukorane umwete umurimo w’Imana yiteguye kubana nawe.

2️⃣IGIHAMYA CY’UKUBOKO KW’IMANA

🔰Nubwo hariho imigambi mibisha y’abanzi yaba iyo ku mugaragaro cyangwa ihishwe, umurimo wo kubaka wakomeje gukorwa neza, kandi uhereye igihe Nehemiya yagereye muri Yerusalemu, umurwa wari ukikijwe n’inkuta ziwukikije kandi abubatsi bashoboraga kugenda hejuru y’inkike maze bakareba hasi bitegereza abanzi babo babaga batsinzwe kandi bumiwe . (AnA 423.2)

▶️Ibitero bya Satani byagiye bigabwa ku bantu bagiye bashaka guteza imbere umurimo n’ubutumwa by’Imana. N’ubwo akenshi ibitero bya satani biburizwamo, akenshi agaba ibitero bishya akoresheje imbaraga nshya, agakoresha n’inzira atari yaragerageje gukoresha. Nyamara igikwiriye gutinywa cyane ni imikorere ihishwe ya satani, aho akorera mu bavuga ko ari inshuti z’umurimo w’Imana. (AnA 424.2)

⚠️Nshuti Mukundwa nawe ubona ko hari abiyita aba Kristo nyamara umugambi wabo ari ukuba intaza mu murimo wayo? Ba maso kuko Satani we ntajya asinzira, iyo umugambi upfubye ashakisha ubundi buryo yagwabiza umurimo. Emerera Mwuka wera akuyobore.

📖Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuli kose, kuko atazavuga kubwe, ahubwo ibyo azumva nibyo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho. (Yoh 16:13)

🛐 DATA WERA TUBASHISHE GUTSINDA UMWANZI SATANI N’ABAKOZI BE 🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>NEHEMIYA 6: UBUGAMBANYI BW’ABAPAGANI</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *