Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZIRA 8: KWIYIRIZA UBUSA KU MUGEZI AHAVA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya Ezira, usenga kandi uciye bugufi.

📖 EZIRA 8
[21] Maze ntegekera kwiyiriza ubusa aho ngaho kuri uwo mugezi Ahava, kugira ngo twicishe bugufi imbere y’Imana yacu, ngo tuyiyoboze inzira idutunganiye twebwe n’abana bacu bato n’ibintu byacu byose,
[22] kuko nagize isoni zo gusaba umwami umutwe w’ingabo z’abasirikare n’iz’abagendera ku mafarashi, ngo badutabare ku babisha bacu bari mu nzira, kuko twari twavuganye n’umwami tuti “Amaboko y’Imana yacu ari ku bayishaka bose ngo abagirire neza, ariko imbaraga zayo n’uburakari bwayo birwanye abayireka bose.”
[23] Nuko twiyiriza ubusa, dusaba Imana yacu tuyinginga yemera kutwumvira.
[28] Ndababwira nti “Mwebwe muri aberejwe Uwiteka, n’ibintu bikoreshwa na byo ni ibyera, hamwe n’izo feza n’izahabu n’ituro batuye Uwiteka Imana ya ba sogokuruza babikunze.
[29] Mube maso mubirinde kugeza aho muzabigerera imbere y’abatware b’abatambyi n’Abalewi, n’abatware b’amazu ya ba sogokuruza b’Abisirayeli mu byumba byo mu nzu y’Uwiteka i Yerusalemu.”
[31] Bukeye ku munsi wa cumi n’ibiri w’ukwezi kwa mbere, duhaguruka ku mugezi Ahava tujya i Yerusalemu ukuboko kw’Imana yacu kuba kuri twe, idukiza amaboko y’ababisha n’abaduciriye ibico mu nzira.
[32] Tugeze i Yerusalemu, tuhasibira gatatu.
[33] Nuko ku munsi wa kane bagera ifeza n’izahabu n’ibindi bintu, babigerera mu nzu y’Imana yacu tubishyikiriza Meremoti mwene Uriya umutambyi ari kumwe na Eleyazari mwene Finehasi, kandi bari bafatanije na Yozabadi mwene Yoshuwa na Nowadiya mwene Binuwi b’Abalewi.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Igihe kigeze basubira iwabo nk’uko byategetswe.

1️⃣ ABAZANYE NA EZIRA
Ezira yazanye n’Abatware n’amazu ya ba sekuruza n’ubwo abenshi bari baravukiye mu bunyage. Niyo mpamvu bamwe bitabashishikaje!

➡️ Abantu bamwe basobanukiwe ibi kandi bakoresha ayo mahirwe babonye yo gusubira iwabo bishimye mu bihe byari byiza nk’ibyo. Hashyizweho ahantu rusange bari buhurire, maze igihe cyagenwe kigeze abifuzaga kujya i Yerusalemu barahateranira kugira ngo bafate urwo rugendo rurerure. Ezira aravuga ati: “Abo mbateraniriza ku mugezi ujya Ahava, tuhaca ingando, tuhamara gatatu.” Ezira 8:15. (AnA 570.1)

Ezira yari yiteze ko umubare munini cyane w’abantu uri bugaruke i Yerusalemu, ariko umubare w’abitabiriye iryo rarika wari muto ku buryo wari urucantege. Abantu benshi bari barubatse amazu kandi baraguze n’amasambu ntibifuzaga gusiga ubwo butunzi. Bakundaga ubuzima buboroheye no kugubwa neza kandi bari banyuzwe no kwigumira [mu gihugu cy’ubunyage]. Urugero batanze rwabaye inkomyi ku bandi bajyaga guhitamo kwifatanya n’abajyaga imbere kubwo kwizera. (AnA 570.2)

2️⃣ BIYIRIZA UBUSA, BASENGA
Nubwo hari amasezerano, Ezira yari azi urwo rugendo rutari rworoshye. Kubw’ibyo, kwiyiriza ubusa no kwicisha bugufi imbere y’Imana bwari uburyo bwo kwerekana ko bari bishingikirije k’Uwiteka kugira ngo bagere ku nsinzi.

➡️Uku kumenya ibyangombwa bari kuba bujuje kugira ngo bakomeze kubana n’ukuboko gutanga amahoro kw’Imana, byasabye ibirenze kumaramaza gusanzwe ku muhango wo kwitanga wabaye mbere yo gufata urugendo wakozwe na Ezira n’itsinda bari kumwe ry’abantu b’indahemuka. Ezira yavuze kuri ibyo agira ati: “Maze ntegekera kwiyiriza ubusa aho ngaho kuri uwo mugezi Ahava, kugira ngo twicishe bugufi imbere y’Imana yacu, ngo tuyiyoboze inzira idutunganiye, twebwe n’abana bacu bato n’ibintu byacu byose.” “Nuko twiyiriza ubusa, dusaba Imana yacu tuyinginga, yemera kutwumvira.” Ezira 8:21, 23. (AnA 573.1)

▶️ Gusenga ni Intwaro ikomeye y’umukristo.
👉🏽 Harihw impamvu zimwe zatuma twiringira kw Imana izumvira gusenga kwacu lya mbere yo muri zo, n’uko twiyumvamo ko dukennye Imana kw idufasha Yarisezeraniy’iti: “Ufit’inyota nzamusukahw amazi, n’imigezi ku butaka bgumye” Yesaya 44:3. Abafit’inzara n’inyota byo gukiranuka, bakāhagizwa no gushak’lmana, babasha kumenya badashidikanya yuko bazahazwa Dukwiriye kĹŤgurur’umutima rwose, kukw iyo bitabaye bityo, tutabasha gusukwah’umugisha w’lmana ngo tuwakÄŤre. (KY 47.2)

3️⃣ KUBA ABIRINGIRWA
Ubushishozi Ezira yakoresheje ategura uburyo bwo gutwara ndetse n’ubw’umutekano w’umutungo w’Uwiteka, butwigisha isomo rigomba kwiganwa gutekereza byimbitse. Hatoranyijwe abantu bari baragaragaweho ko ari abiringirwa gusa, kandi bahawe amabwiriza yumvikana yerekaye uko inshingano bafite. Mu gushyiraho abatware b’abiringirwa bagombaga gucunga ibintu by’Uwiteka, Ezira yazirikanye ko gahunda mu byerekeye umurimo w’Imana ari ngombwa kandi ko ifite agaciro. (AnA 574.1)

Nuko bagera i Yerusalemu ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatanu.

🛐 MANA TUYOBORE MURI URU RUGENDO, UZATUGEZE I KANANI.🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>EZIRA 8: KWIYIRIZA UBUSA KU MUGEZI AHAVA</em>”
  1. Amena. Uwiteka adushoboze kumugira nyambere muri gahunda zose dufata kugira ngo abe ariwe uzazisohoza.

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *