Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZIRA 7 : UMWAMI ATUMA EZIRA I YERUSALEMU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cya EZIRA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 EZIRA 7
[6] Ezira uwo arazamuka ava i Babuloni. Kandi yari umwanditsi w’umuhanga mu by’amategeko ya Mose, yatanzwe n’Uwiteka Imana ya Isirayeli. Umwami amuha ibyo yamusabye byose, abiheshwa n’ukuboko k’Uwiteka Imana ye kwari kuri we.
[7] Nuko bamwe mu Bisirayeli bazamukana n’abatambyi bamwe, n’Abalewi n’abaririmbyi n’abakumirizi n’Abanetinimu, abo bajya i Yerusalemu mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y’Umwami Aritazeruzi.
[8] Ezira agera i Yerusalemu mu kwezi kwa gatanu, ko mu mwaka wa karindwi uwo mwami ari ku ngoma.
[25] “Kandi nawe Ezira, uko ubwenge bw’Imana yawe bukurimo, uzatoranye abatware n’abacamanza bo gucira imanza abantu bo hakurya y’uruzi, abazi amategeko y’Imana yawe bose, n’utayazi muzajye muyamwigisha.
[27] Uwiteka Imana ya ba sogokuruza ishimwe, yashyize mu mutima w’umwami imigambi imeze ityo yo kurimbisha inzu y’Uwiteka iri i Yerusalemu.
[28] Kandi ni yo yansaguriyeho imbabazi zayo imbere y’umwami n’abajyanama, n’imbere y’ibikomangoma bye bikomeye byose. Nuko mpeshwa imbaraga n’ukuboko k’Uwiteka Imana yanjye kwari kuri jye, mperako nteranya abakuru bo mu Bisirayeli ngo tuzamukane.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ezira yari yaramaramaje mu mutima we gushaka amategeko y’Imana no kuyigisha.

1️⃣ EZIRA, UMUTAMBYI N’UMWIGISHA
🔰Imana yatoranyije Ezira kugira ngo abe igikoresho kizanira ibyiza Isirayeli no kugira ngo Imana yubahishe gahunda y’ubutambyi kuko ubwiza bwayo bwari bwarasiribanzwe bikomeye mu gihe cyo kuba mu bunyage. Ezira yaje kuba umuntu ufite ubwenge bw’indengakamere kandi ahinduka “umwanditsi w’umuhanga mu by’amategeko ya Mose.” Ezira 7:6. Ibyo byangombwa yari yujuje byamugize umuntu w’ikirangirire mu bwami bw’Abamedi n’Abaperesi. (AnA 567.1)

🔰Ezira yahindutse uvugira Imana, akigisha abamuzengurutse amahame agenga ijuru. Mu myaka yakurikiyeho yo kubaho kwe, haba igihe yari hafi y’ingoro y’umwami w’Abamedi n’Abaperesi cyangwa i Yerusalemu, umurimo we w’ingenzi wari uw’umwigisha. IGIHE YAMENYESHAGA ABANDI UKURI YAMENYE, UBUSHOBOZI BWE BWO GUKORA BWARIYONGERAGA . Yahindutse umuntu utunganye kandi ufite umwete. Yari umuhamya w’Uwiteka akabwira abatuye isi imbaraga ukuri kwa Bibiliya gufite zo kuboneza imibereho ya buri munsi. (AnA 567.2)

➡️Abagize amahirwe yo kumenya Imana, twe kubyihererana, ahubwo tubibwire n’abandi, dutebutse kugaruka k’Umwami Yesu. Wikwisuzugura, Uwiteka azagukuriza impano aguhe imbaraga n’ubwenge bwo gukora umurimo We.

2️⃣ UBURENGANZIRA BWO GUSUBIRA IWABO
🔰Ubwo yahaga Abisirayeli uburenganzira bwo gusubira iwabo, Aritazerusi yateguye uburyo abari bashinzwe umurimo w’ubutambyi bazasubizwa ku mihango bayoboraga kera kandi bagahabwa n’ibyo bari bagenewe. Yaravuze ati: “Kandi tubasobanuriye iby’abatambyi n’Abalewi n’abaririmbyi n’abakumirizi n’Abanetinimu n’abagaragu b’iyo nzu y’Imana bose uko bangana, nta tegeko ryo kubaka umusoro cyangwa ihoro cyangwa ikoro.” Yateguye kandi uburyo bwo gushyiraho abayobozi ba gisivili bo kuyobora abantu mu buryo butunganye kandi buhuje rwose n’igitabo cy’amategeko y’Abayuda. Yarategetse ati: “Kandi nawe Ezira, uko ubwenge bw’Imana yawe bukurimo, uzatoranye abatware n’abacamanza bo gucira imanza abantu bo hakurya y’uruzi, abazi amategeko y’Imana yawe bose, n’utayazi muzajye muyamwigisha. Maze utazemera kwitondera amategeko y’Imana yawe n’amategeko y’umwami, bajye bagira umwete wose wo kumucira urubanza, rwaba urwo kwicwa cyangwa urwo gucibwa, cyangwa urwo kunyagwa ibye cyangwa urwo kumuboha.” Ezira 7:24-26. (AnA 569.1)

3️⃣ EZIRA ASHIMA IMANA
🔰Iri tegeko ryashimishije cyane abari barafatanyije na Ezira kwiga iby’umugambi Imana ifitiye ubwoko bwayo. Ezira yateye hejuru aravuga ati: “Uwiteka Imana ya ba sogokuruza ishimwe, yashyize mu mutima w’umwami imigambi imeze ityo yo kurimbisha inzu y’Uwiteka iri i Yerusalemu. Kandi niyo yansaguriyeho imbabazi zayo imbere y’umwami n’abajyanama, n’imbere y’ibikomangoma bye bikomeye byose. Nuko mpeshwa imbaraga n’ukuboko k’Uwiteka Imana yanjye kwari kuri jye, mpera ko nteranya abakuru bo mu Bisirayeli ngo tuzamukane.” Ezira 7:27, 28. (AnA 569.3)

➡️Imana ikunda ubwoko bwayo, kandi bitinde bitebuke, isezerano ryayo ntirihera. Tuyizere, tuyiringire kandi twibuke gushima risohoye.

🛐 MANA TUGISHIMIYE KO ISEZERANO RYAWE KU BWOKO BWAWE RIDAHERA🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>EZIRA 7 : UMWAMI ATUMA EZIRA I YERUSALEMU</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *