Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 35: IVUGURURA RITAGIRA UMUPAKA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 35 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 35.
[1]Bukeye Yosiya aziriririza Uwiteka Pasika i Yerusalemu, babīkira umwana w’intama wa Pasika ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere.
[2]Ashyira abatambyi ku murimo wabo, abashyirishaho umwete wo gukora umurimo wo mu nzu y’Uwiteka.
[3]Kandi abwira Abalewi bigishaga Abisirayeli bose, ari bo berejwe Uwiteka ati “Nimushyire isanduku yera mu nzu Salomo mwene Dawidi umwami wa Isirayeli yubatse, nta mutwaro muzongera guheka ku bitugu byanyu. Maze noneho mukorerane Uwiteka Imana yanyu n’ubwoko bwayo bw’Abisirayeli.
[16]Uko ni ko umurimo wose w’Uwiteka watunganijwe, kuri uwo munsi wo kuziririza Pasika no gutamba ibitambo byoswa ku cyotero cy’Uwiteka, nk’uko Umwami Yosiya yari yategetse.
[17]Icyo gihe Abisirayeli bari bahari baziririza Pasika, n’iminsi mikuru irindwi y’imitsima idasembuwe.
[18]Mu Bisirayeli ntihigeze kuziririzwa Pasika nk’iyo uhereye mu bihe by’umuhanuzi Samweli, kandi nta mwami mu bami ba Isirayeli waziririje Pasika ihwanye n’iyo Yosiya yaziririje, afatanije n’abatambyi n’Abalewi n’Abayuda bose, hamwe n’Abisirayeli bari bahari n’abaturage b’i Yerusalemu.
[25]Na Yeremiya aborogera Yosiya, n’abaririmbyi bose b’abagabo n’ab’abagore basingiza Yosiya mu miborogo yabo kugeza ubu. Babihindura itegeko mu Bisirayeli, kandi byanditswe mu miborogo.
[26]Ariko indi mirimo ya Yosiya, n’ibyiza yakoze akurikije ibyanditswe mu mategeko y’Uwiteka,

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ivugurura ntirigira imipaka, rizana amahoro mu mitima y’abarigize.

1️⃣IVUGURURA RITAJEGAJEGA

🔰Iri vugurura (ubugorozi) ryaje gutuma ibihano Ubuyuda bwari guhabwa biba biharitswe igihe runaka, ryakozwe mu mu buryo butari bwitezwe na mba binyuze mu kuvumbura no kwiga umugabane umwe w’Ibyanditswe Byera byari bimaze imyaka myinshi byarakuwe aho byabaga mu buryo butazwi kandi birazimira. AnA 355.2
❇️Uwo mwami wari ikiri muto ntiyanejejwe no gukora umurimo utunganye mu gihugu cye gusa, ahubwo yaguye ibikorwa bye ageza ku migabane imwe ya Palesitina yari yarigeze guturwa n’imiryango icumi ya Isirayeli. AnA 360.1

➡️Biragaragara ko ivugurura mu byo gukiranukira ritagira umupaka kandi ko rishobora gutinza ibihano abagomeye Imana bari guhura nabyo.

2️⃣UZIBUKIRWA KUKI CYATEJE UMURIMO WAYO IMBERE?

Kandi nta mwami mu bamubanjirije wari uhwanye na we, wahindukiriye Uwiteka n’umutima we wose n’ubugingo bwe bwose n’imbaraga ze zose, akurikije amategeko ya Mose yose, ndetse no mu bamuherutse nta wahwanye na we. Ariko rero Uwiteka ntiyahindukiye ngo areke uburakari bwe bugurumana yarakariye Abayuda, abahoye ibyo Manase yakoreye kumurakaza byose.” AnA 366.1

➡️Ubuhamya bw’umwami Yosiya buratwereka uko ubuzima ubayeho bugira ingaruka ku bakuzi bose. Ni we watinyutse gukuraho ibishushanyo Salomo yari yarubakiye Abagore be ku misozi Moriya ngo abanezeze.
⏯️Nawe zana ivugurura ahashoboka hose, mu bintu byose bikorwa icyo ubona kibangamiye ijambo ry’Imana gikosore utitaye k’uwaba waragishyizeho wese (na Solomo wahomeye Imana nta murushaga ubwenge cg ugomera).

🛐MANA NZIZA DUHE KUBA ABANTU BADASANZWE MU BIHE BIDANZWE, TWUBAHISHA IZINA RYAWE🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>2 NGOMA 35: IVUGURURA RITAGIRA UMUPAKA</em>”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *