Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 36: IGIHANO IMANA YAVUZE GISOHORA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 36 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA: 36
[2] Yowahazi atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’itatu avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma.
[3] Umwami wa Egiputa amukura ku ngoma i Yerusalemu, atangisha abo mu gihugu italanto z’ifeza ijana n’italanto imwe y’izahabu.
[4] Maze Neko umwami wa Egiputa yimika mukuru we ngo abe umwami w’i Buyuda n’i Yerusalemu, ahindura izina rye amuhimba Yehoyakimu. Neko uwo aherako ajyana murumuna we Yowahazi muri Egiputa.
[5] Yehoyakimu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa n’Uwiteka Imana ye.
[6] Hanyuma Nebukadinezari umwami w’i Babuloni aramutera, amubohesha imihana amujyana i Babuloni.
[7] Kandi Nebukadinezari ajyana ibintu byo mu nzu y’Uwiteka i Babuloni, abishyira mu rusengero rwe rw’i Babuloni.
[8] Ariko indi mirimo ya Yehoyakimu n’ibizira yakoraga n’ibyamubonekagaho, byanditswe mu gitabo cy’abami b’Abisirayeli n’ab’Abayuda, maze umuhungu we Yehoyakini yima ingoma ye.
[9] Yehoyakini atangira gutegeka yari amaze imyaka cumi n’umunani avutse, amara amezi atatu n’iminsi cumi i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa n’Uwiteka.
[10] Umwaka utashye, Nebukadinezari aratuma ngo bamuzane i Babuloni hamwe n’ibintu byiza byo mu nzu y’Uwiteka, yimika mukuru we Sedekiya ngo abe umwami w’i Buyuda n’i Yerusalemu.
[11] Sedekiya atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’umwe avutse, ategekera i Yerusalemu amara imyaka cumi n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma.
[12] Akora ibyangwa n’Uwiteka Imana ye, ntiyicishije bugufi imbere y’umuhanuzi Yeremiya, ubwo yamubwiraga ibiva mu kanwa k’Uwiteka.
[14] Kandi abatambyi bakuru bose n’abantu baracumuraga cyane, bagakurikiza ibizira byose bikorwa n’abanyamahanga, bakanduza inzu y’Uwiteka yari yereje i Yerusalemu.

[17] Ni cyo cyatumye abateza umwami w’Abakaludaya, akicishiriza abasore babo inkota mu nzu y’ubuturo bwabo bwera, ntababarire umuhungu cyangwa umukobwa, umusaza cyangwa umusaza rukukuri, abo bose arabamugabiza.
[20] Abacitse ku icumu Nebukadinezari abajyana i Babuloni, bahinduka imbata ze n’iz’abahungu be kugeza ku ngoma z’abami b’i Buperesi,

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Burya koko ibijya gucika bica amarenga.

1️⃣ IBIJYA GUCIKA BICA AMARENGA
🔰 Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo. (Amos 3:7).

▶️ Imyaka ibanza y’ingoma ya Yehoyakimu yari yuzuye imiburo yavugaga iby’amakuba yari yegereje. Ijambo ry’Uwiteka ryari ryaravuzwe n’abahanuzi ryendaga gusohora. Ubwami bwa Ashuri mu majyaruguru bwari bumaze igihe kirekire bukomeye cyane ntibwari bucyongeye gutegeka amahanga. Mu majyepfo, Egiputa umwami w’Ubuyuda yiringira imbaraga zayo nyamara ari iby’ubusa, bidatinze yari igiye gushegeshwa bikomeye. Mu buryo butunguye bose, ubutegetsi bushya bukomeye cyane ku isi ari bwo bwami bwa Babuloni bwakuraga mu gice cy’uburasirazuba kandi bukagenda bubundikira andi mahanga yose.

⏯️ None wowe nta miburo yaba iri kukugeraho muri iki gihe cyacu! Subiza amaso inyuma usuzume neza imbabazi zitakurangiriraho!

2️⃣ AMAKUBA YEGEREJE
🔰 Imana yinginze Ubuyuda ibasaba kutayirakaza, nyamara banze kumva. Amaherezo bagombaga gucirwa urubanza. Bagombaga kujyanwa i Babuloni ari imbohe. Abakaludaya bagombaga kuba ibikoresho Imana ihanisha ubwoko bwayo butumvira. Imibabaro y’abaturage b’Ubuyuda yagombaga kungana n’umucyo bari barabonye ndetse n’imiburo bari barasuzuguye bakayanga. Imana yari yaratindije ibihano byayo igihe kirekire, ariko noneho yari igiye kubasukaho uburakari bwayo nk’umuhati uheruka wo kubahagarika mu migirire yabo mibi. AnA 385.4

⏯️ Ubwami bw’Ubuyuda bwari bwashenjaguwe mu bubasha bwabwo kandi bwambuwe imbaraga zabwo haba mu bantu no mu butunzi, nyamara bwakomeje kwemererwa kubaho nk’ubutegetsi bwihariye. Ku mutwe w’ubwo butegetsi Nebukadinezari yahashyize Mataniya se wabo wa Yehoyakini, akaba n’umuhererezi wa Yosiya, ahindura izina rye amuhimba Sedekiya.

3️⃣ INDUNDURO Y’UBWAMI BW’UBUYUDA

🔰 Ku ikubitiro, mu bashoraga ishyanga mu kurimbuka mu buryo bwihuse harimo Sedekiya umwami w’Ubuyuda. Kubera kwanga rwose inama Uwiteka yatangaga nk’uko zanyuzwaga mu bahanuzi, kubwo kwibagirwa umwenda wo gushimira yarimo Nebukadinezari, ndetse no kubwo gutatira indahiro yo kumuyoboka yari yararahiye mu izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli, umwami w’Ubuyuda yigometse ku bahanuzi, yigomeka kuri [Nebukadinezari wari umutungishije] kandi yigomeka no ku Mana.

⏯️ Mu kwirata ubwenge bwe bwite, umwami w’Ubuyuda yagiye gushakira ubufasha ku mwanzi wa kera w’amahoro ya Isirayeli, “atuma intumwa ze muri Egiputa, kugira ngo bamuhe amafarashi n’abantu benshi.” AnA 411.1

⚠️Umunsi uheruka wari ugeze kuri uwo mwami wigometse kandi wasuzuguye Imana. Uwiteka yaciye iteka ati: “Ikureho igisingo wiyambure ikamba.” Ubuyuda ntibwari kuzongera kwemererwa kugira umwami kugeza igihe Kristo ubwe yagombaga kuzimika ubwami bwe. Iteka Imana yaciye ryerekeye intebe y’ubwami bw’inzu ya Dawidi ryari ri ngo: “Nzabyubika, nzabyubika nzabyubika na byo ntibizongera kubaho, kugeza igihe nyirabyo ubifitiye ubushobozi azazira, nanjye nzabimuha.” Ezekiyeli 21:25-27. AnA 411.3

4️⃣ IHEREZO RYO KUTUMVIRA
🔰 Ubugwari bwa Sedikiya bwamubereye icyaha yagombaga kwishyura igihano cyacyo giteye ubwoba. Umwanzi yaje yararika nk’urubura rumanuka ku musozi maze umurwa awuhindura umusaka. Ingabo z’Abaheburayo zaratsinzwe zisubizwa inyuma ziravurungana. Ishyanga ry’Ubuyuda ryaratsinzwe. Sedekiya yarafashwe agirwa imfungwa kandi abahungu be bicirwa imbere ye abireba.

⏯️ Umwami Sedekiya yajyanwe ari imbohe akurwa i Yerusalemu, maze bamunogoramo amaso maze ubwo yari ageze I Babuloni apfa urw’agashinyaguro. Urusengero rwiza cyane rwari rumaze imyaka isaga magana ane rutamirije impinga y’Umusozi Siyoni ntirwababariwe n’Abakaludaya. “Maze batwika inzu y’Imana, basenya inkike z’i Yerusalemu, batwika inyumba zaho, barimbura ibintu byaho byiza byose.” 2Ngoma 36:19. AnA 420.1

🛐 MANA IGIRA IBAMBE TUBASHISHE KUKUMENYA BIRUSEHO NO KUKUGARUKIRA🙏

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “<em>2 NGOMA 36: IGIHANO IMANA YAVUZE GISOHORA</em>”
  1. Murakoze cyane. Njya ntekereza icyatumye Daniel na Bagenzi be bahagarara gitwari bakubaha Imana nubwo Bari bagoswe na bene wabo bagomera Uwiteka. Kuba baravukiraga mu miryango ya Cyami Kandi igaragara nkigomera Imana ariko bagakomeza gushikama no mu bunyage bintera kwibaza uburere dukwiye guha abana bacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *