Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 20: URWANIRIWE N’IMANA ARANESHA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 20 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 20
[1] Hanyuma y’ibyo Abamowabu n’Abamoni hamwe n’Abamewunimu batera Yehoshafati, bajya kumurwanya.
[2] Maze haza abantu babwira Yehoshafati bati “Haje ingabo nyinshi ziguteye ziturutse i Siriya hakurya y’inyanja, kandi dore bageze i Hasasonitamari (ari ho Enigedi).”
[3] Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyiriza ubusa.
[4] Abayuda bose baraterana ngo basabe Uwiteka kubatabara, baturuka mu midugudu y’i Buyuda yose bazanywe no gushaka Uwiteka.
[5] Yehoshafati ahagarara mu iteraniro ry’Abayuda n’ab’i Yerusalemu, yari mu nzu y’Uwiteka imbere y’urugo rushya,
[6] arasenga ati “Uwiteka Mana ya ba sogokuruza bacu, ese si wowe Mana yo mu ijuru kandi si wowe utegeka abami bose b’abanyamahanga? Mu kuboko kwawe harimo ububasha n’imbaraga, bituma ntawagutanga imbere.
[12] Mana yacu, ntiwakwemera kubahana? Nta mbaraga dufite zarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye, kandi tubuze uko twagira ariko ni wowe duhanze amaso.”
[14] Maze umwuka w’Uwiteka aza kuri Yahaziyeli mwene Zekariya, mwene Benaya mwene Yeyeli mwene Mataniya w’Umulewi wo muri bene Asafu, aho yari ari hagati mu iteraniro.
[15] Aravuga ati “Nimwumve yemwe Bayuda mwese, namwe baturage b’i Yerusalemu nawe Mwami Yehoshafati, uku ni ko Uwiteka avuze ‘Mwitinya kandi mwe gukurwa umutima n’izo ngabo nyinshi, kuko urugamba atari urwanyu ahubwo ni urw’Imana.
[21] Nuko amaze kujya inama n’abantu, ashyiraho abo kuririmbira Uwiteka, bagahimbaza ubwiza bwo gukiranuka kwe barangaje imbere y’ingabo bavuga bati “Nimuhimbaze Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”
[22] Batangiye kuririmba no guhimbaza, Uwiteka ashyiraho abo gucira igico Abamoni n’Abamowabu, n’abo ku musozi Seyiri bari bateye i Buyuda, baraneshwa.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Uwiteka akomeza isezerano ku bayuda atsinda abanzi babo.

1️⃣ TABAZA IMANA MU NTAMBARA URWANA
🔰Ubwo abakiri, abamowabu n’avamewunimu bateraga ubuyuda, Umwami Yehoshafati yategetse abayuda kwiyiriza ubusa no gusenga, batabaza Imana nayo irabarwanirira.

❇️ Yashoboraga kwiringira gutsinda abo bapagani birataga imbaraga zabo ko zirabashoboza gucisha bugufi Ubuyuda imbere y’amahanga atabikesheje ingabo zatojwe neza cyangwa imidugudu igotesheje inkike, ahubwo yari yiringiye gutsinda kubwo kwizera kuzima yizeraga Imana ya Isirayeli. AnA 179.1

➡️ “Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyiriza ubusa. Abayuda bose baraterana ngo basabe Uwiteka kubatabara, baturuka mu midugudu y’i Buyuda yose bazanywe no gushaka Uwiteka.” 2Ngoma 20:3,4. . AnA 179.2

➡️ Dufashe igihe mu ntambara, ariko ku bizera Imana, urugamba si urwacu, twisunge Uwanesheje, azatuneshereza.

2️⃣ SENGA UCIYE BUGUFI, WIBUTSE IMANA AMASEZERANO
🔰 Yehoshafati yasenze yicishije bugufi, yibutsa Imana ibyo yakoreye ubwoko bwayo abuvana mu Egiputa, yibutse ibyo yasezeraniye Aburahamu.

❇️ Yehoshafati ahagarara mu rugo rw’ingoro y’Imana imbere y’iteraniro ry’Abayuda, maze ibimuri ku mutima byose abisuka imbere y’Uwiteka mu isengesho, asaba Imana kubasohoreza ibyo yasezeranye kandi yatura ko Abisirayeli badafite uko bagira. Yarasenze ati: “Uwiteka Mana ya ba sogokuruza bacu, ese si wowe Mana yo mu ijuru kandi si wowe utegeka abami bose b’abanyamahanga? Mu kuboko kwawe harimo ububasha n’imbaraga, bituma ntawagutanga imbere. Mana yacu, si wowe wirukanye abaturage bari muri iki gihugu imbere y’ubwoko bwawe bw’Abisirayeli, ukagiha urubyaro rw’incuti yawe Aburahamu ngo kibe icyabo iteka ryose? Maze bakakibamo, kandi bakaba bubakiyemo izina ryawe ubuturo bagasenga bati: ‘Nitugerwaho n’ibyago, ari inkota cyangwa igihano cyangwa mugiga ndetse n’inzara, tuzajya duhagarara imbere y’iyi nzu n’imbere yawe (kuko izina ryawe riri muri iyi nzu), tugutakambire uko tuzaba tubabaye nawe uzumva utabare?’ “Nuko none dore Abamoni n’Abamowabu n’abo ku musozi Seyiri, abo wabujije Abisirayeli ko babatera ubwo bavaga mu gihugu cya Egiputa, ahubwo bakanyura hirya ntibabarimbure, dore uko batwituye kuza kutwirukana muri gakondo yawe waduhaye kuhazungura. Mana yacu, ntiwakwemera kubahana? Nta mbaraga dufite zarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye, kandi tubuze uko twagira ariko ni wowe duhanze amaso” 2Ngoma 20:6-12. AnA 179.3

➡️ Amasezerano yo mu Ijambo ry’Imana ni ayacu, nidusenga twizeye tuzayasohorezwa nta kabuza.

🛐 UWITEKA NI WOWE DUHANZE AMASO, TURWANIRIRE🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>2 NGOMA 20: URWANIRIWE N’IMANA ARANESHA</em>.”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *