Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
2 NGOMA 21: IBYAGO BY’ABIMIKA IBIGIRWAMANA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 21 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 06 GASHYANTARE 2023

📖 2 NGOMA 21
[2] Kandi Yoramu yari afite bene se, abahungu ba Yehoshafati ari bo Azariya na Yehiyeli na Zekariya, na Azariya na Mikayeli na Shefatiya. Abo bose bari abahungu ba Yehoshafati umwami wa Isirayeli.
[3] Se abaraga ibiragwa bikomeye by’ifeza n’izahabu, n’ibintu by’igiciro cyinshi n’imidugudu y’i Buyuda igoswe n’inkike, ariko ubwami abuha Yoramu kuko ari we mpfura ye.
[4] Nuko Yoramu arahaguruka ategeka ubwami bwa se, amaze gukomera aherako yicisha bene se bose inkota, hamwe n’ibikomangoma bindi byo mu Bisirayeli.
[6] Agendana ingeso z’abami b’Abisirayeli nk’uko ab’inzu ya Ahabu bazigendanaga, kuko yashyingiwe umukobwa wa Ahabu agakora ibyangwa n’Uwiteka.
[7] Ariko Uwiteka ntiyashaka kurimbura inzu ya Dawidi, ku bw’isezerano yasezeranye na Dawidi ko azamuhāna itabaza n’abahungu be iteka ryose.
[11] Kandi Yoramu yubaka ingoro ku misozi y’i Buyuda, yoshya abaturage b’i Yerusalemu ubusambanyi, ayobya Abayuda.
[12] Bukeye urwandiko rumugeraho ruvuye kuri Eliya w’umuhanuzi, ruvuga ngo “Uku ni ko Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi ivuze, ngo ‘Kuko utagendanye ingeso nziza za so Yehoshafati n’iza Asa umwami w’Abayuda.
[14] none Uwiteka azateza ibyago bikomeye abantu bawe, n’abana bawe n’abagore bawe n’ibintu byawe byose.
[15] Kandi nawe uzarwara indwara ikomeye mu mara, izatuma uzana amagara kuko uzahora uyirwaye.’ ”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Akaga ni ukutigira ku mubyeyi ku ngeso nziza, ukiroha mu bibi ! 😭

1️⃣ YEHORAMU YIMA INGOMA AKORA IBYANGWA N’UWITEKA
🔰 Yehoramu yima ingoma, yicisha bene se inkota, arongora umukobwa wa Ahabu na Yezebeli, maze yubakira ibigirwamana ingoro.

❇️ Kubwo kurongora umukobwa wa Ahabu na Yezebeli, Yehoramu wo mu Buyuda yari afitanye umubano ukomeye n’umwami w’Abisirayeli; bityo ku ngoma ye akurikira Bali nk’uko “ab’inzu ya Ahabu babigenzaga.” “Ubwe yari yarubakishije ahasengerwa ibigirwamana ku misozi y’u Buyuda, bityo atuma abantu b’i Yerusalemu no mu Buyuda bagomera Imana.” 2Amateka 21:6,11. (2Ngoma 21:6,11). AnA 193.3

➡️ Tekereza ku bigirwamana cg ikigirwamana wimitse, cg wubatse muri wowe, maze ugerukire Imana. (Zekariya 1:3) Ni cyo gituma uzababwira uti ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Nimungarukire nanjye nzabagarukira.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

2️⃣IMANA IMUTUMAHO UMUHANUZI ELIYA
🔰 Eliya yandikira Yehoramu, ibyo yakoze ntibyihanganirwa n’Uwiteka.

❇️Umwami w’u Buyuda ntiyemerewe gukomeza ubuhakanyi bwe bukomeye adacyashwe. Umuhanuzi Eliya yari atarajyanwa mu ijuru, bityo rero ntiyari gukomeza guceceka mu gihe ubwami bw’u Buyuda bwakoraga ibibi nk’ibyari byarateje ubwami bw’amajyaruguru guhinduka amatongo. Nuko umuhanuzi Eliya yandikira Yehoramu umwami w’u Buyuda urwandiko maze muri rwo uwo mwami w’inkozi y’ibibi asomamo aya amagambo ateye ubwoba: AnA 194.1

➡️ Uwiteka aracyari ku ntebe y’imbabazi, ariko igihe kigiye kugera, bigere ku musozo. Twemerere Mwuka Wera atubere umuyobozi.

🛐 MANA YACU, TURINDE IBIGIRWAMANA IBYARIBYO BYOSE 🙏🏽

Wicogora Mugenzi.


Warning: Undefined variable $post in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/themes/newsup/inc/ansar/hooks/hook-index-main.php on line 117
One thought on “<em>2 NGOMA 21: IBYAGO BY’ABIMIKA IBIGIRWAMANA</em>.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *