Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 9: UBUTUNZI NTAGERERANYWA. IBY’UMUGABEKAZI W’I SHEBA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 9
[1] Umugabekazi w’i Sheba yumvise inkuru ya Salomo, aza i Yerusalemu azanywe no kumubaza ibinaniranye amugerageza. Yari azanye n’abantu benshi cyane n’ingamiya zihetse ibihumura neza, n’izahabu nyinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutima we byose.
[2] Salomo amusobanurira ibyo yamubajije byose, nta kintu cyasobye Salomo atamusobanuriye.
[3] Nuko umugabekazi w’i Sheba abonye ubwenge bwa Salomo n’inzu yubatse
[4] n’ibyokurya byo ku meza ye n’imyicarire y’abagaragu be, no guhereza kw’abahereza be n’imyambarire yabo, n’abahereza be ba vino n’imyambarire yabo, n’urwuririro yazamukiragaho ajya mu nzu y’Uwiteka, arumirwa bimukura umutima.
[5] Aherako abwira umwami ati “Inkuru numviye mu gihugu cyanjye z’ibyo wakoze n’iz’ubwenge bwawe, zari iz’ukuri.
[6]Ariko sindakemera ibyo bavuze kugeza aho naziye nkabyirebera n’ayanjye maso, kandi mbonye ko ntabwiwe n’igice cy’ubwenge bwawe bukomeye, urengeje inkuru numvise.
[6] Maze atura umwami italanto z’izahabu ijana na makumyabiri, n’ibihumura neza byinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi, kandi ntabwo higeze kubaho ibihumura neza nk’ibyo umugabekazi w’i Sheba yatuye Umwami Salomo.
[13] Izahabu yajyaga kwa Salomo mu mwaka yari italanto magana atandatu na mirongo itandatu n’esheshatu,
[22] Nuko Salomo arusha abami bo mu isi bose ubutunzi n’ubwenge.
[23] Abami bo mu isi bose bashakaga kureba Salomo, ngo bamenye

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe; izina ry’Uwiteka rikomeje guhabwa icyubahiro.

1️⃣ UBUHAMYA BW’ABANYAMAHANGA
🔰 [5] Aherako abwira umwami ati “Inkuru numviye mu gihugu cyanjye z’ibyo wakoze n’iz’ubwenge bwawe, zari iz’ukuri.

▶️Amagambo y’ umugabekazi w’i Sheba arimo guhamya Imana mu buryo bukomeye. Aya magambo yongeye ku twibutsa ubuhamya bwatanzwe na Namani mu 2 Abami 5:15 ubwo yagira ati” ati “Noneho menye ko nta yindi Mana iriho mu isi yose, keretse muri Isirayeli.”

♦️Wowe uri gusoma ubu butumwa ongera witekerezeho urebe niba ibyo ukora cyangwa ibyo uvuga bihesha Imana icyubahiro cyangwa niba biyigayisha. Reka twongere dutekereze kucyo turicyo nkuko biboneka muri Matayo 5:14-17. Yesu aragira ati : Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.”

2️⃣ UBUTUNZI NTAGERERANYWA
🔰 [22] Nuko Salomo arusha abami bo mu isi bose ubutunzi n’ubwenge.

▶️ N’ubwo Salomo yarushije abami bose bo mu isi ubutunzi n’ubwenge hari undi umuri hejuru ari we nkomoko ya byose. ♦️Uwo wari umucyo w’ukuri, umurikira umuntu wese uri ku isi. Isi yagize abigisha benshi, abantu bafite ubwenge buhambaye kandi b’abashakashatsi bakomeye, abantu bavuze amagambo yakanguye ibitekerezo by’abantu maze bikageza benshi ku bumenyi busesuye; ndetse aba bantu bahawe icyubahiro nk’abayobozi n’abagiriye akamaro ubwoko bwabo. Nyamara hari Ubasumba bose. “Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.”

♦️Nk’uko ukwezi n’inyenyeri biri mu kirere bimurika umucyo bikomora ku zuba, ni nako n’abigisha bakomeye b’iyi si bamurika imirasire ya Zuba ryo Gukiranuka iyo inyigisho zabo ari ukuri. Buri gitekerezo cyose n’amagambo yose y’ubwenge bikomoka ku Mucyo w’isi. Muri iyi minsi twumva byinshi ku “bumenyi buhanitse.” Nyamara “ubumenyi buhanitse” nyakuri ni ubutangwa na we “uhishwemo ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya.” “Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari umucyo w’abantu.” Kolo 2:3; Yohana 1:4. Yesu yaravuze ati, “Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.” UIB 315.2

🛐 DATE WERA TUBASHISHE KUGUHAMYA NO KUKUGIRA UBUTUNZI BWACU BW’IBANZE🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “2 NGOMA 9: UBUTUNZI NTAGERERANYWA. IBY’UMUGABEKAZI W’I SHEBA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *