Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.
đ 2 NGOMA 8
[1] Imyaka makumyabiri ishize, ari yo Salomo yubakiye inzu yâUwiteka nâinzu ye bwite,
[2] Salomo arongera yubaka imidugudu Hiramu yamuhaye, ayituzamo Abisirayeli.
[3] Hanyuma Salomo atera i Hamatisoba arahatsinda.
[4] Aherako yubaka i Tadumori mu butayu, nâimidugudu yâububiko yose yubatse i Hamati.
[5] Kandi yubaka i Betihoroni yo haruguru nâi Betihoroni yo hepfo, imidugudu igoteshejwe inkike zâamabuye zirimo inzugi zâamarembo nâibihindizo,
[6] nâi BÄlati nâimidugudu yâububiko Salomo yari afite yose, nâimidugudu icyurwamo amagare ye yose, nâimidugudu yâabagendera ku mafarashi be, nâibyo Salomo yashatse kubakira kwinezeza byose i Yerusalemu nâi Lebanoni, no mu bihugu yategekaga byose.
[10] Abatware bakuru bâUmwami Salomo bamutwariraga bari magana abiri na mirongo itanu.
[6] Nuko imirimo ya Salomo yose iratunganywa kugeza ku munsi yashyiriyeho imfatiro zâinzu yâUwiteka, no kugeza aho yuzuriye. Nuko inzu yâUwiteka iruzura.
Ukundwa nâImana, amahoro abe muri WAWE. Reka ibikorwa bya Salomo bitwigishe gukora tugifite uburyo.
1ď¸âŁ UMUNEBWE
đ° [2] Salomo arongera yubaka imidugudu Hiramu yamuhaye, ayituzamo Abisirayeli. Iki gice cya 8 kiratugaragariza ko Salomo nyuma yo kubaka inzu y’Uwiteka ndetse n’iye bwite atarekeye ntiyimitse ubunebwe muri we.
âśď¸ Umunebwe arihanukira ati; Mu nzira hari intare ! (Imigani 26: 13). Byaba byiza kwigumira imuhira aho guhura n’akaga. Ariko iyo tubigenje dutyo, tuba twibujije amahirwe yose kubaho bitanga. Abantu badatinyuka kwitanga ubwabo ntibazasogongera ku byiza by’Ubuzima. Ntituzigera dushimishwa n’ubwiza bw’ururabyo rwâiroza niba tutemeye guhandwa n’amahwa yarwo.
2ď¸âŁ AMABUYE YO GUKANDAGIRAHO
đ° [06] Nuko imirimo ya Salomo yose iratunganywa kugeza ku munsi yashyiriyeho imfatiro zâinzu yâUwiteka, no kugeza aho yuzuriye. Nuko inzu yâUwiteka iruzura.
âď¸Nimucyo abana nâurubyiruko bigishwe ko ikosa ryose, ifuti ryose nâingorane yose batsinze bihinduka amabuye yo gukandagiraho banyuraho bagana ku bintu byiza bihebuje kandi bihanitse. Inzira nkâizo ni zo abantu bose babaye ingirakamaro mu mibereho yabo bagiye banyuramo bakagera ku ntsinzi. Ub 308.3
3ď¸âŁ IMPINGA ZâAHIRENGEYE
đ°Nyanyagiza imbuto yawe ku mazi, kuko igihe nigisohora, uzayibona hashize iminsi myinshi. (Umubwiriza 11:1).
âśď¸ âImpinga zâahirengeye abakomeye bagezeho bakahashinga ibirindiro, Ub 308.4
Ntibahageze kubwo kwirasa rimwe nkâumurabyo, Ahubwo, igihe bagenzi babo babaga bagona,
Abandi bo babaga bagenda ijoro ryose bibaruhijeâ
âśď¸ Tuzamukira ku byo duhagazeho; kubyo twamenye ku byerekeye icyiza nâinyungu ;
Ku bwibone twimuye nâamarangamutima mabi twatsinze, Ndetse nâibibi tunesha dusakirana nabyo buri saha. âIbintu byose bisanzwe, nâibiba buri munsi, Bitangirana nâisaha kandi bikayisoza,
Ibitunezeza nâibitubabaza byose, ii ibirundo dushobora kuzamukiraho.â Ub 309.1
đ MANA YâURUKUNDO NâIMBABAZI TURINDE UBUNEBWE CYANE CYANE UBUNEBWE BWO MU BYAMWUKAđ
Wicogora Mugenzi

Amena.