Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 8: GUKORA TUGIFITE UBURYO. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 8
[1] Imyaka makumyabiri ishize, ari yo Salomo yubakiye inzu y’Uwiteka n’inzu ye bwite,
[2] Salomo arongera yubaka imidugudu Hiramu yamuhaye, ayituzamo Abisirayeli.
[3] Hanyuma Salomo atera i Hamatisoba arahatsinda.
[4] Aherako yubaka i Tadumori mu butayu, n’imidugudu y’ububiko yose yubatse i Hamati.
[5] Kandi yubaka i Betihoroni yo haruguru n’i Betihoroni yo hepfo, imidugudu igoteshejwe inkike z’amabuye zirimo inzugi z’amarembo n’ibihindizo,
[6] n’i Bālati n’imidugudu y’ububiko Salomo yari afite yose, n’imidugudu icyurwamo amagare ye yose, n’imidugudu y’abagendera ku mafarashi be, n’ibyo Salomo yashatse kubakira kwinezeza byose i Yerusalemu n’i Lebanoni, no mu bihugu yategekaga byose.
[10] Abatware bakuru b’Umwami Salomo bamutwariraga bari magana abiri na mirongo itanu.
[6] Nuko imirimo ya Salomo yose iratunganywa kugeza ku munsi yashyiriyeho imfatiro z’inzu y’Uwiteka, no kugeza aho yuzuriye. Nuko inzu y’Uwiteka iruzura.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri WAWE. Reka ibikorwa bya Salomo bitwigishe gukora tugifite uburyo.

1️⃣ UMUNEBWE
🔰 [2] Salomo arongera yubaka imidugudu Hiramu yamuhaye, ayituzamo Abisirayeli. Iki gice cya 8 kiratugaragariza ko Salomo nyuma yo kubaka inzu y’Uwiteka ndetse n’iye bwite atarekeye ntiyimitse ubunebwe muri we.

▶️ Umunebwe arihanukira ati; Mu nzira hari intare ! (Imigani 26: 13). Byaba byiza kwigumira imuhira aho guhura n’akaga. Ariko iyo tubigenje dutyo, tuba twibujije amahirwe yose kubaho bitanga. Abantu badatinyuka kwitanga ubwabo ntibazasogongera ku byiza by’Ubuzima. Ntituzigera dushimishwa n’ubwiza bw’ururabyo rw’iroza niba tutemeye guhandwa n’amahwa yarwo.

2️⃣ AMABUYE YO GUKANDAGIRAHO
🔰 [06] Nuko imirimo ya Salomo yose iratunganywa kugeza ku munsi yashyiriyeho imfatiro z’inzu y’Uwiteka, no kugeza aho yuzuriye. Nuko inzu y’Uwiteka iruzura.

❇️Nimucyo abana n’urubyiruko bigishwe ko ikosa ryose, ifuti ryose n’ingorane yose batsinze bihinduka amabuye yo gukandagiraho banyuraho bagana ku bintu byiza bihebuje kandi bihanitse. Inzira nk’izo ni zo abantu bose babaye ingirakamaro mu mibereho yabo bagiye banyuramo bakagera ku ntsinzi. Ub 308.3

3️⃣ IMPINGA Z’AHIRENGEYE
🔰Nyanyagiza imbuto yawe ku mazi, kuko igihe nigisohora, uzayibona hashize iminsi myinshi. (Umubwiriza 11:1).

▶️ “Impinga z’ahirengeye abakomeye bagezeho bakahashinga ibirindiro, Ub 308.4
Ntibahageze kubwo kwirasa rimwe nk’umurabyo, Ahubwo, igihe bagenzi babo babaga bagona,
Abandi bo babaga bagenda ijoro ryose bibaruhije”

▶️ Tuzamukira ku byo duhagazeho; kubyo twamenye ku byerekeye icyiza n’inyungu ;
Ku bwibone twimuye n’amarangamutima mabi twatsinze, Ndetse n’ibibi tunesha dusakirana nabyo buri saha. “Ibintu byose bisanzwe, n’ibiba buri munsi, Bitangirana n’isaha kandi bikayisoza,
Ibitunezeza n’ibitubabaza byose, ii ibirundo dushobora kuzamukiraho.” Ub 309.1

🛐 MANA Y’URUKUNDO N’IMBABAZI TURINDE UBUNEBWE CYANE CYANE UBUNEBWE BWO MU BYAMWUKA🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “2 NGOMA 8: GUKORA TUGIFITE UBURYO.”

Leave a Reply to N. Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *