Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 3: IMYUBAKIRE Y’URUSENGERO – Wicogora Mugenzi

Tariki 19 Mutarama 2023

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cya 2 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 3
[1]Nuko Salomo atangira kubaka inzu y’Uwiteka i Yerusalemu ku musozi Moriya, aho Uwiteka yiyerekeye se Dawidi. Ni ho yayitunganyirije, aho Dawidi yategetse ku mbuga ya Orunani w’Umuyebusi.
[2]Atangira kubaka ku munsi wa kabiri wo mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa kane ari ku ngoma.
[5]Mu nzu nini arandamo urusenge rw’imbaho z’imiberoshi aziteraho izahabu itunganijwe, ashushanyaho imikindo n’imikufi.
[6]Inzu yose ayishyiraho amabuye y’igiciro cyinshi ngo igire isuku, izahabu zavaga i Paravayimu.
[7]Kandi inzu ayiteraho izahabu ku maburiti no mu irebe ry’umuryango, no ku nzu hose imbere no ku nzugi zayo, kandi ashushanya n’abakerubi ku nzu.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Urusengero rw’Imana rwari igitangaza.

1️⃣ INZU Y’UWITEKA YUBATSWE
🔰 Inyubako ya cyami Salomo n’abafasha be bubakiye Imana no kugira ngo ijye ihasengerwa yari ifite ubwiza n’ikuzo bihebuje kandi bitagereranywa. Yari itatsweho amabuye y’igiciro, ikikijwe n’urubaraza rugari kandi inkuta zayo zari zometsweho imbaho z’imyerezi ziyagirijweho izahabu itunganye.

▶️ Iyo nzu n’imitako yari iyiriho ndetse n’ibikoresho byiza kandi by’igiciro byari biyirimo, yari ikimenyetso gikwiriye kigaragaza itorero rizima ry’Imana ku isi, imaze imyaka myinshi yubaka hakurikijwe icyitegererezo cyo mu ijuru, kandi rikubakishwa ibikoresho bisa “n’izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’igiciro cyinshi,” “bibajwe nk’uko babaza amabuye arimbisha inyumba.” 1 Abakorinto 3:12; Zaburi 144:12.

▶️ Ku byerekeye uru rusengero rw’umwuka, Kristo ni we “buye rikomeza imfuruka. Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera mu mwami Yesu.” Abefeso 2:20, 21. AnA 27.1
➡️➡️Gambirira gukorera Imana unabitozed abazagukomokaho, ibyo utashoboye kuyikorera, Imana izabibashoboza bo.

2️⃣ URUSENGERO RURUSHIJEHO KUBA RWIZA
🔰 Nubwo urusengero rwubatswe na Salomo rwari agahebuzo ariko igihe cyarageze rurasenyuka. Yesu asohoka mu rusengero. Akigenda, abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire y’urusengero. Arababwira ati “Ntimureba ibi byose? Ndababwira ukuri yuko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”(Matayo 24: 1-2). Inkuru itera ibyiringiro nuko hari urusengero rurushijeho kuba rwiza kuko rutabasha gusenyuka.

▶️ “Icyakora sinabonye urusengero muri rwo, kuko Umwami Imana, Ishoborabyose, n’Umwana w’intama ari bo rusengero rwawo.” Ibyahishuwe 21:22. Ubwoko bw’Imana buzaba bufite amahirwe yo gusabana na Data wa twese n’Umwana we nta nkomyi. “Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori.” l Abakorinto 13:12. Tureba ishusho y’Imana nk’abayirebera mu ndorerwamo, tuyirebera mu mirimo yakoze ubwo yaremaga no mu byo ikorera abantu. Ariko ubwa nyuma ho tuzayireba mu maso duhanganye, ari nta kidukingirije na gito. Tuzahagarara imbere yayo twirebera ubwiza bwo mu maso hayo. (III 196.2)
➡️Ngaho aho Amaso akwiye kurangarira. Aho tuzaba ibuziraherezo, kandi kwitegura ni none.

🛐 MANA NZIZA TUBAHISHISHE KUKUREMERA UBUTURO NYABWO MU MITIMA YACU🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>2 NGOMA 3: IMYUBAKIRE Y’URUSENGERO</em>”
  1. Dusabe Imana kweza no gutunganya imitima yacu kugira ngo ibe insengero zera zikwiriye kdi itwiteguze kuzabana nayo mu Bwami bwayo. Imana ibahe imigisha kubw’ijambo ryayo mudahwema kutugezaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *