Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
2 NGOMA 2: GUTEGURA KUBAKA URUSENGERO – Wicogora Mugenzi

Tariki 18 Mutarama 2023

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya 2 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 2
[2]Salomo atuma kuri Hiramu umwami w’i Tiro ati “Nk’uko wagiriraga umukambwe wanjye Dawidi, ukamwoherereza imyerezi yo kubaka inzu yo kubamo, abe ari ko ungirira nanjye.
[3]Dore ndenda kubakira izina ry’Uwiteka Imana yanjye inzu ngo nyiyiture, mbone kuyosereza imbere imibavu ihumura neza, no ku bw’imitsima ihora imurikwa imbere y’Uwiteka, no ku bw’ibitambo byoswa mu gitondo na nimugoroba, ku masabato no ku mboneko z’amezi, no ku birori byashyizweho by’Uwiteka Imana yacu uko itegeko rya Isirayeli risanzwe.
[4]Kandi n’inzu nenda kubaka ni nini kuko Imana yacu ikomeye, iruta izindi mana zose.
[5]Ariko ni nde ubasha kuyubakira inzu, ubwo ijuru ndetse n’ijuru risumba ayandi itarikwirwamo? Mbese nkanjye ndi nde wo kuyubakira inzu yo kuyoserezamo imibavu imbere?
[9]Kandi dore nzaha abagaragu bawe b’ababaji batsinda ibiti, indengo z’ingano zihuye inzovu ebyiri, n’indengo za sayiri inzovu ebyiri, n’incuro z’intango za vino inzovu ebyiri, n’ibibindi by’amavuta inzovu ebyiri.”
[10]Nuko Hiramu umwami w’i Tiro yandikira Salomo urwandiko amusubiza, ararumwoherereza ati “Kuko Uwiteka yakunze ubwoko bwe, ni cyo cyatumye akugira umwami wabwo.”
[11]Kandi Hiramu yongera kuvuga ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli yaremye ijuru n’isi ihimbazwe, kuko yahaye Umwami Dawidi umwana ujijutse wahawe ubwenge n’ubuhanga, akaba ari we ugiye kubakira Uwiteka inzu, no kubaka inzu y’ubwami.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Kuri uyu munsi. Ese ufite umushinga wo kubaka inzu y’Uwiteka? Birategurwa.

1️⃣ URUHARE RW’INSHUTI MU MURIMO W’IMANA

🔰 Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose (Abaroma 12:18)

📖2 NGOMA 2:10-11
Nuko Hiramu umwami w’i Tiro yandikira Salomo urwandiko amusubiza, ararumwoherereza ati “Kuko Uwiteka yakunze ubwoko bwe, ni cyo cyatumye akugira umwami wabwo.” Kandi Hiramu yongera kuvuga ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli yaremye ijuru n’isi ihimbazwe, kuko yahaye Umwami Dawidi umwana ujijutse wahawe ubwenge n’ubuhanga, akaba ari we ugiye kubakira Uwiteka inzu, no kubaka inzu y’ubwami.

➡️Umunyamahanga Hiramu ashyigikira umurimo w’Imana, abigiramo uruhare yishimye. Niwitangira umurimo w’Imana, izaguhugikira ikoresheje n’abantu utakekaga. Iyo ariyo iyoboye, iradushoboza.

2️⃣ EGERANYA IBYO KUBAKA URUSENGERO RWA MWUKA WERA

🔰Ku byerekeye uru rusengero rw’umwuka, Kristo ni we “buye rikomeza imfuruka. Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera mu mwami Yesu.” Abefeso 2:20, 21. AnA 27.1

📖Rom 12:1
Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.

➡️Ibikenerwa mu gusana uru rusengero, ni ugutuza Yesu mu mutima wawe, ni ukwitanga wese ntacyo usize inyuma. Ibyo urya cg unywa bikajyana n’ubushake bw’Imana. Ukayegurira impagarike yose, ubutunzi, igihe…

⚠️Muvandimwe , tekereza urebe icyo waba ukora ngo utunganye urusengero rw’Uwiteka. Tangira ubishyire muri gahunda bibe umurimo wawe wa buri munsi.

🛐 MANA Y’AMAHORO N’URUKUMDO, TUBASHISHE KUGUTUZA MU MITIMA YACU🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>2 NGOMA 2: GUTEGURA KUBAKA URUSENGERO</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *