Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
1 NGOMA 28 : DAWIDI AHA SALOMO ICYITEGEREREZO CY’URUSENGERO – Wicogora Mugenzi

Tariki 15 Mutarama 2023

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 28 cya 1 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 1NGOMA 28 ;
(2)Umwami Dawidi aherako arahaguruka, avuga ahagaze ati “Nimunyumve bene Data kandi bantu banjye, nari mbisanganwe mu mutima kuzubakira isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, inzu yo kuruhukiramo ikaba n’intebe y’ibirenge by’Imana yacu,kandi nari niteguye kubaka.
(3)Ariko Imana irambwira iti:”Ntukubakire inzu yanjye inzu kuko uri umugabo w’umunyantambara, kandi wavushije amaraso menshi.”
(6)Arambwira ati umuhungu wawe Salomo ni we uzubaka inzu yanjye n’ibikari byanjye, kuko namutoranije ngo abe umwana wanjye, nanjye mbe se.(7)Nanjye nzakomeza ubwami bwe iteka ryose. Nagira umwete wo kwitondera amategeko n’amateka byanjye nk’uko ameze kuri ubu.
(9)Nawe Salomo mwana wanjye ,umenye Imana ya so ,ujye uyikorera n’umutima utunganye kandi ukunze, kuko Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose, numushaka uzamubona, ariko numureka azaguca iteka ryose.
(10) Nuko wirinde kuko Uwiteka ari wowe yatoranije kubakira inzu ubuturo bwera, shyiraho imbaraga ubikore. “
(20)Maze Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati “Komera ushikame uzabikore, ntutinye kandi ntukuke umutima kuko Uwiteka Imana ariyo Mana yanjye izabana nawe. Ntizagusiga, ntizaguhana kugeza aho imirimo yose y’ibizakoreshwa mu nzu y’Uwiteka izarangirira.

Ukundwa n’Imana, Amahoro Abe muri wowe. Mu murimo w’Imana nawe ntutinye kandi ntukuke umutima kuko Uwiteka Imana yawe izabana nawe.

1️⃣SHAKA UWITEKA URAMUBONA

Dawidi yari ahagaritswe umutima cyane n’uko abayobozi b’Abisirayeli bakwiriye gukorera Imana by’ukuri kandi na Salomo akumvira amategeko y’Imana,akanga ibyaha byacaga intege ubutegetsi bwa se, byamutezaga akaga, kandi bigasuzuguza Imana. Dawidi ahindukirira umuhungu we wari umaze kumenyekana ko amusimbuye maze aramubwira ati :
🔰”Nawe Salomo mwana wanjye, umenye Imana ya so, ujye uyikorera n’umutima utunganye kandi ukunze,kuko Uwiteka agenza imitima yose, akamenya iby’imitima yibwira byose, numushaka uzamubona,ariko numureka azaguca iteka ryose.Nuko wirinde kuko Uwiteka ari wowe yatoranije kubakira ubuturo bwe inzu. Shyiraho imbaraga ubikore. “(A.A pge 383 .5)
➡️Ngicyo icyo umubyeyi akwiye kuraga umwana we: gukorera Uwiteka akarenza aho we yagejeje.

2️⃣GUKORERA IMANA NTIBISABA IMYAKA

▶️Dawidi aha Salomo amabwiriza asobanutse y’uburyo azubaka urwo rusengero. Salomo yari akiri muto maze atinya iyo nshingano ikomeye yo kubaka urusengero rw’Imana no kuyobora abantu bayo.Dawidi aravuga ati:”Komera,ushikame, uzabikore, ntutinye kandi ntukuke umutima;kuko Uwiteka Imana, ariyo Mana yanjye,izabana na we, ntizagusiga, ntizaguhana,…”
⏩Wemeye,uyu munsi nawe Imana kugukoresha ibikomeye kdi by’ubutwari. Uwiteka abidushoboze

🛐 DATA MWIZA DUHE KUMVA NO KUMVIRA, DUSHOBOZE IBY’UBUTWARI 🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “1 NGOMA 28 : DAWIDI AHA SALOMO ICYITEGEREREZO CY’URUSENGERO”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *