Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
1 NGOMA 27 GUSHYIRA GAHUNDA MU MIYOBORERE – Wicogora Mugenzi

Taliki 14 Mutarama 2023

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 27 cya 1 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 1 NGOMA 27;

(1)Abisirayeli uko umubare wabo wari uri, nibo batware b’amazu ya ba sekuruza n’abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, n’abatware bakoreraga umwami umurimo wose w’ibihe byajyaga biha ibindi, uko ukwezi gutashye mu mezi yose y’umwaka, bari inzovu ebyili n’ibihumbi bine.
(2)Yashobeyamu mwene Zabudiyeli, niwe wari umutware w’igihe cya mbere cyo mu kwezi kwa mbere. Abari mu gihe cye, bari inzovu ebyili n’ibihumbi bine.
(23)Ariko Dawidi ntiyabara abashikije imyaka makumyabili y’ubukuru n’abatarayigeraho, kuko Uwiteka yavuze ko azagwiza Abisirayeli akabanganya n’inyenyeri zo mu ijuru
(24)Yowabu mwene Soruya atangira kubara ntiyarangiza.nicyo cyazaniye Abisirayeli umujinya kandi umubare ntiwanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma y’Umwami Dawidi .

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Wikwiharira imirimo yose shaka abagufasha. Wivunisha abandi bunganire mu nshingano.

1️⃣ IMIRIMO MU MATSINDA

🔰Iyi gahunda niyo Yetiro sebukwe wa Mose yamusabye gukora kugira ngo abashe kuyobora neza Abisirayeli. (Kuva 18:21)

🔰Mu gutegura imiyoborere y’ibireba ubwami, Dawidi yavuye ku butegetsi kugira ngo abererekere Salomo. Umwami ugeze mu za bukuru n’umuhungu we hamwe n’abajyanama babo babonaga ko ari ngombwa ko byose bikorwa mu buryo budahuzagurika, bukwiye, bw’ubudahemuka, no kugabanya abantu inshingano.

🔰Abagabo bashoboye kuba ingabo no gukorera umwami bagabanijwemo amatsinda cumi n’abiri y’ibihumbi makumyabiri na bine buri tsinda. Muri buri tsinda hari uriyobora. “Umugaba mukuru w’ingabo z’umwami yari Yowabu.” 3BC 1128.6

⚠️Akoresheje urugero rwe rw’ubushishozi, umwami ugeze mu za bukuru yigishije Salomo ko “mu BAJYANAMA BENSHI HARIMO UMUTEKANO.” 3BC 1128.7

➡️Burya iby’Imana ni ku murongo ibintu byose bigomba gukorwa neza no muri gahunda. Tujyane n’iyo mikorere mu byo dukora buri n’undi.

2️⃣INGARUKA NZIZA ZO GUKORERA KU MURONGO

🔰Uku gushyira ibintu ku murongo gukomeye Kandi kuzuye, kwatunganyujwe byuzuye mu ntangiriro y’ingoma ya Salomo; ibyakozwe byose byo kuzana umubare munini ushoboka mu mirimo; kubagabagabanya inshingano, kugira ngo imirimo ikorerwa Imana n’ikorerwa umwami itaba umutwaro ukabije ku muntu uwo ari we wese cyangwa itsinda, – aya ni amasomo abantu bose bashobora kwiga bashishikaye, kandi abayobozi b’itorero rya gikristo bagomba gusobanukirwa naryo no kurikurikiza . 3BC 1128.8

Iyi shusho yigihugu gikomeye n’ishyanga rikomeye bibaho mu buryo busanzwe no mu kunyurwa mu mazu yo mu cyaro, umuntu wese akorera Imana n’umwami kubushake kandi nta gihembo mu gice cy’umwaka, ni ishusho twakuramo ibitekerezo byinshi by’ingirakamaro (Review na Herald, ku ya 12 Ukwakira 1905).

➡️Twirinde gukorera mu kavuyo, kwiharira inshingano cg kuvunisha abandi. Iyi mirimo yose Abisirayeri bayikoraga ku buntu. Ariko uyu munsi hara Abakristu benshi bashaka gukama itorero aho kurifasha. Ni uguhusha intego.
Korera Imana ku bushake kandi muri gahunda Imana ishima (Matayo 28:19,20 ni inshingano ya twese).

🔰Mwerejwe gukora umurimo wo kumenyekanisha ubutumwa bwiza bw’agakiza.Ubutumwa bw’ijuru bugomba kuba imbaraga zanyu (umur.wa gikrist pge 22,23)

🛐 DATA MWIZA, DUHE KWEZWA NAWE TUBASHE GUKORA UMURIMO WADUSHINZE 🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “1 NGOMA 27 GUSHYIRA GAHUNDA MU MIYOBORERE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *