Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 NGOMA 22: ITEGURWA RY’UZAKORERA IMANA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 22 cya 1 Ngoma, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 09 Mutarama 2023

📖 1 NGOMA 22
[5]Dawidi aravuga ati “Umuhungu wanjye Salomo aracyari muto ntarakomera, kandi inzu igiye kūbakirwa Uwiteka ikwiriye kuba iy’icyubahiro cyinshi, ikamamara igahimbazwa mu bihugu byose. Ni cyo gituma nkwiriye kuyitegurira.” Nuko Dawidi yitegura byinshi cyane ataratanga.
[6]Maze ahamagara umuhungu we Salomo, amwihanangiriza ko yubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli inzu.
[7]Dawidi abwira Salomo ati “Mwana wanjye, nari mbisanganywe mu mutima wanjye ko nzubakira izina ry’Uwiteka Imana yanjye inzu.
[8]Ariko ijambo ry’Uwiteka rinzaho rivuga riti ‘Wavushije amaraso menshi, urwana intambara zikomeye. Ntuzubakira izina ryanjye inzu, kuko wavushije amaraso menshi ku isi imbere yanjye.
[9]Umva uzabyara umwana, azaba umunyamahoro. Kandi nzamuha ihumure ku babisha be bose bamuri impande zose, kuko izina azitwa ari Salomo kandi nzaha Abisirayeli amahoro n’ihumure ku ngoma ye.
[10]Uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu. Azaba umwana wanjye nanjye nzaba se, kandi nzakomeza ingoma ye mu Bisirayeli iteka ryose.’ ”
[12]Icyakora Uwiteka aguhe ubwenge no kumenya, agutegekeshe Abisirayeli kugira ngo witondere amategeko y’Uwiteka Imana yawe.
[13]Uko ni ko uzabona umugisha, niwitondera gusohoza amategeko n’amateka, ibyo Uwiteka yategetse Mose mu byo ku Bisirayeli. Komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Nta gukuka umutima niba wiyemeje gukorera Uwiteka .

1️⃣ URAGA, ARAGE UMWANA WE KUZAKORERA UWITEKA.

🔰Ese Imana yaba yarakoze ikosa ishyira Solomo mu mwanya ufite inshingano zikomeye? Oya. Imana yamuteguriye kuzashobora izo nshingano, kandi inamusezeranya ubuntu n’imbaraga nayumvira (Um 13).

➡️N’ubwo Imana yateguye Salomo, Dawidi yagize uruhare rukomeye mu kumutegura no kumushakira ibikoresho azubakisha inzira y’Imana.
❓Mubyeyi utegurira ute Imana abakozi bazayikorera umurimo? Ese ubatoza kuzayikorera ibyo ibateganyiriza, cg nta mwanya ufite wo kubigisha kumvira no gukunda Imana Umuremyi, na Yo ikazabambika imbaraga? Nta Mubyeyi ukwiye gutezuka kuri iyo nshingano yo gutegurira Imana abakozi.

2️⃣IMANA ISHOBOZA ABO YAHAMAGAYE

🔰Imana yashyize abantu mu myanya y’inshingano, atari ukugira ngo bakore ibyo bishakira, ahubwo bakore ugushaka kwayo. Igihe cyose baha agaciro amahame y’ubuyobozi bwayo, Imana ibaha imigisha kandi ikabaha imbaraga, ikabemera nk’ibikoresho byayo. Imana ntijya yibagirwa ugendera mu mahame. (Manuscript 164)

➡️Zirikana gukora ibyo Imana yishimira mu nshingano nto cg nini wahawe. Wikwiganyira cg ngo utinye ko waba udafite ubushobozi, Uwiteka ashoboza abo yahaye inshingano. Insinzi yagerwaho, ikaba iy’Uwiteka wenyine.

🛐 MANA TWESE TURISUZUGURA NGO NTITWASHOBORA KUGUKORERA, DUSHOBOZE. N’UWIYEMERA KO YAGUKORERA MU NTEGE ZE, MUGARUZE INEZA.🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>1 NGOMA 22: ITEGURWA RY’UZAKORERA IMANA</em>”
  1. Amena. Uwiteka adushoboze gutegura ababa bacu uko bikwiriye ngo bazamubere abakozi b’indahemuka kdi atubashishe no gukora ibyo yishimira mu nshingano zitandukanye yaduhaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *