Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 NGOMA 23: ABATORANYIRIJWE GUKORA UMURIMO MU NZU Y’UWITEKA – Wicogora Mugenzi

Taliki 10 Mutarama 2023

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 23 cya 1 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.

📖1 NGOMA 23;

(1) Ubwo Dawidi yari ashaje ageze mu za bukuru ,yimika umuhungu we Salomo ngo abe umwami wa Isirayeli.
(2)Ateranya abatware ba Isirayeli bose n’abatambyi n’Abalewi

(3)Maze babara Abalewi bashikije imyaka mirongo itatu y’ubukuru n’abayishagije, kandi umubare wabo uko babazwe umwe umwe,bari inzovu eshatu n’ibihumbi munani.
(4)Kuri abo inzovu ebyili n’ibihumbi bine ,bari abo gutwara umurimo wo mu nzu y’Uwiteka, kandi ibihumbi bitandatu bari abatware n’abacamanza.
(5)Abandi ibihumbi bine bari abakumirizi, n’abandi ibihumbi bine bari abo guhimbarisha Uwiteka ibintu nakoze, (ni ko Dawidi yavuze)ngo babimushimishe.
(6)Dawidi abaremamo ibice uko abahungu ba Lewi bari bari, Gerushoni na Kohati na Merari.
(24)Abo nibo bene Lewi uko amazu ya ba sekuruza yari ari,ni bo batware b’amazu ya ba sekuruza b’ababazwe, ubwo babarwaga mu mazina umwe umwe. Nibo bakoraga umurimo wo mu nzu y’Uwiteka, ari abantu bashikije imyaka makumyabili n’abayishagije.
(25)Kuko Dawidi yari yavuze ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ihaye ubwoko bwayo ihumure kandi iba i Yerusalemu iteka ryose,
(26)kandi Abalewi ntibazaba bacyongera guheka ihema n’ibintu byakorewe umurimo waryo byose.”

Ukundwa n’Imana amahoro y’Imana abane nawe, iby’Imana ni kuri gahunda.

1️⃣ESE URI MUBATORANIJWE?

▶️Nk’uko Imana yategetse Dawidi gutegura abafasha ba bene Aroni gukora mu nzu y’Uwiteka, niko natwe twatoranijwe ngo dukore umurimo wa Data.
🔰Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse,kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.

⏩Mukundwa hari imirimo yakorwaga mu nzu y’Uwiteka n’abari bashinzwe kuyikora,ariko nyuma y’uko ubutumwa bugera hose n’abanyamahanga twese iyonshingano yabaye iyacu bigendanye na gahunda.

2️⃣INSHINGANO YATANZWE N’IJURU

Mu bihe bya gihanuzi n’ibyakurikiyeho mbere ya Kristo Abalewi bari baratoranijwe nk’abashinzwe imirimo yo mu nzu y’Uwiteka yose
⚠️Nyuma ya Kristo umurimo weguriwe njye nawe kugira ngo dukore umurimo bakoraga binyuze mu byiciro bitandukanye.

▶️Umurimo wahawe abigishwa niwo natwe duhabwa. Uyu munsi, nk’uko byari bimeze icyo gihe ,Umukiza wabambwe akazuka akwiriye kwererezwa imbere y’abari mu isi babaho imibereho itarimo ibyiringiro no kumenya Imana.
Imana ihamagara abapasitoro,abigisha ndetse n’ababwirizabutumwa.
▶️Dufite inshingano yera. Twahawe umurimo ukurikira:”Nuko mugende, muhindure abantu abigishwa, mubabatize mu izina rya Data wa twese, iry’umwana,n’irya Mwuka wera;Mubigishe kwitondera ibyo ababwiye byose, kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi “.(Mat 28;19,20).Mwerejwe gukora umurimo wo kumenyekanisha ubutumwa bwiza bw’agakiza. Ubutumwa bw’ijuru bugomba kuba imbaraga zanyu. ((Ibih by’itorero vol 9,the 20,21.)Umur wa Gikr pge 22-23))

🛐 MWUKA WERA DUSHOBOZE GUKORA NEZA INSHINGANO TWAHAWE🙏

Wicogora Mugenzi.

Ibintu 7 bifasha ingo tugiye kuzarebera hamwe. Icya mbere ni “UKWIRINGIRA IBISHOBOKA”.
One thought on “1 NGOMA 23: ABATORANYIRIJWE GUKORA UMURIMO MU NZU Y’UWITEKA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *