Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 NGOMA 13: DAWIDI AJYA KWENDA ISANDUKU Y’UWITEKA. UZA APFA. ISANDUKU IGUMA KWA OBEDEDOMU (2 SAM.6 1-11) – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cya 1 Ngoma, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 31 Ukuboza 2022

📖 1 NGOMA 13
[1] Nuko Dawidi ajya inama n’abatware batwara ibihumbi, n’abatwara amagana n’abandi batware bose.
[2] Dawidi abwira iteraniro ry’Abisirayeli ryose ati “Ibi niba mubishima kandi niba bivuye ku Uwiteka Imana yacu, dutume hose kuri bene wacu basigaye mu gihugu cya Isirayeli cyose, no ku batambyi n’Abalewi bari mu midugudu yabo n’ibikingi byabo, kugira ngo bateranire aho turi.
[3] Tujye kugarura isanduku y’Imana yacu muri twe, kuko tutayitayeho ku ngoma ya Sawuli.”
[4] Abahateraniye bose bemera ko bagiye gukora batyo, kuko iyo nama abantu bose bayishimye.
[7] Maze baheka isanduku y’Imana ku igare rishya, bayikura mu nzu ya Abinadabu, Uza na Ahiyo barayishorera.

[9] Bageze ku mbuga ya Kidoni, Uza arambura ukuboko kuramira isanduku, kuko inka zari zitsikiye.
[10] Uburakari bw’Uwiteka bugurumanira kuri Uza aramwica, kuko yaramburiye ukuboko isanduku, agwa aho ngaho imbere y’Imana.

[14]Isanduku y’Uwiteka imara amezi atatu mu bo kwa Obededomu, iri mu rugo rwe. Uwiteka aha umugisha urugo rwa Obededomu n’ibyo yari afite byose.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Muri uyu munsi isabato yejeje igaha umugisha reka dusabe Kristo gutura mu mitima yacu.

1️⃣ IGIKORWA KITIRENGAGIJWE

🔰Nyuma yo kuba Umwami w’imiryango yose no gutsinda intambara, Dawidi yari amaze gukomera ku ngoma kandi nta bitero by’abanzi bihari, yagarutse ku gusohoza umugambi yahozagaho umutima wo kuzana Isanduka y’Imana i Yerusalemu. Isanduku y’Imana yari imaze imyaka myinshi i Kiriyatiyeyarimu, ku birometero hafi cumi na bine uvuye i Yerusalemu; ariko byari bikwiriye yuko umurwa mukuru w’igihugu wubahishwa ikimenyetso cy’uko Imana ihari ( AA 491.1)

▶️ Kuri uyu munsi ongere usuzume urebe niba utajya wirengagiza inshingano. Ujye uvuga ibya Yesu ntupfushe igihe ubusa. Kutita ku nshingano bitesha agaciro (Indirimo 253).

▶️ Dawidi yazirikanye ko kutagira isanduku y’isezerano hagati muribo ari ukutagira Imana. Umugambi w’Ubuturo bwera wari uko Imana itura hagati mu bantu. Kandi bandemere ubuturo bwera, nture hagati muri bo (Kuva 8:25).

2️⃣ KUMVIRA KURUTA IBITAMBO

🔰Ku murongo wa 9-10 w’iki gice turabwirwa ngo: Bageze ku mbuga ya Kidoni, Uza arambura ukuboko kuramira isanduku, kuko inka zari zitsikiye. Uburakari bw’Uwiteka bugurumanira kuri Uza aramwica, kuko yaramburiye ukuboko isanduku, agwa aho ngaho imbere y’Imana. Ibyo Uza yakoze bifitanye isano ya bugufi n’ibyo Sawuli yakoze ubwo yabwirwaga kurimbura Abameleki ntabikore.
Ubwo yabazwaga ibigendanye n’icyaha yakoze yariyobagije ahubwo ashaka inzitwazo zidafite ishingiro ati:” Ariko abantu ni bo benzeho intama n’inka zarutaga izindi ubwiza mu zarimburwaga, kugira ngo babitambirire Uwiteka Imana yawe i Gilugali.” Samweli aramusubiza ati “Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama.

♦️Muri iyi minsi abantu benshi barimo barasubira mu cyaha cya Uza! Uza yarasobanukiwe ibigendanye n’ubuturo bwera ariko abirengaho nkana. Niko abantu b’iki gihe bameze. Ntibashaka gushyira mu bikorwa ibyo Uwiteka yategetse ahubwo barashaka gukora bakurikije amarangamutima yabo!

▶️ Uzasanga umuntu agira ati “ Icya cumi nzajya ngiha abakene, nzajya nkijyana kugisurisha abarwayi kwa muganga. Oya sibyo rwose pe! Zirikana ibyo Uwiteka yakivuzeho abe ari byo Ushyira mu bikorwa.
Uwiteka aragira ati: “abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimūye kandi ari jye sōko y’amazi y’ubugingo, kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse bitabasha gukomeza amazi.”

🛐 UWITEKA MUREMYI WACU, TURINDE KWIKOROGOSHORERA IBITEGA BITOBOTSE KUKO NTACYO BYATUGEZAHO🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “1 NGOMA 13: DAWIDI AJYA KWENDA ISANDUKU Y’UWITEKA. UZA APFA. ISANDUKU IGUMA KWA OBEDEDOMU (2 SAM.6 1-11)”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *