Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 NGOMA 9: ABARI BATUYE I YERUSALEMU, AMASEKURUZA Y’UMWAMI SAWULI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya 1 Ngoma, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 27 Ukuboza 2022
📖 1 NGOMA 9
[2] Ababanje gutura muri gakondo yabo mu midugudu yabo ni aba: Abisirayeli n’abatambyi, n’Abalewi n’Abanetinimu
[3] Kandi muri Yerusalemu haturagamo bamwe b’Abayuda n’ab’Ababenyamini, n’ab’Abefurayimu n’ab’Abamanase.
[4] Utayi mwene Amihudi mwene Omuri, mwene Imuri mwene Bani wo mu bana ba Perēsi mwene Yuda.

[5 N’abo mu Banyashilo, uw’imfura ni Asaya n’abahungu be.]
[6] N’abo muri bene Zera ni Yeweli, na bene wabo magana atandatu na mirongo urwenda.
[35] Yeyeli se wa Gibeyoni yabaga i Gibeyoni. Umugore we yitwaga Māka.

[36] Umuhungu we w’imfura ni Abudoni, agakurikirwa na Suri na Kishi, na Bāli na Neri na Nadabu,

[39] ‘Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli. Sawuli abyara Yonatani na Malikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli.

[40] Mwene Yonatani ni Meribubāli, Meribubāli abyara Mika. [41Bene Mika ni Pitoni na Meleki, na Tahureya na Ahazi.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Umugambi w’Imana ni mwiza kuri twe.

1️⃣ YERUSALEMU IRUSHIJEHO KUBA NZIZA
🔰Mbona ijuru rishya n’isi nshya, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize, n’inyanja yari itakiriho. Mbona ururembo rwera Yerusalemu nshya rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nk’uko umugeni arimbishirizwa umugabo we.( Ibyah 21:1-2).

▶️ Yerusalemu umurwa wari watoranijwe guturwamo n’intore z’Uwiteka wakomwe mu nkokora n’uburiganya bw’umwanzi.

Nubwo Yerusalemu yagiye iburirwa kenshi yakomeje kwinangira kugeza ubwo kutumvira kwayo kwatumye isenywa.

▶️ Ku bw’urukundo rw’Imana, dufite isezerano ryo gutura muri Yerusalemu nshya, haranira ko twazayibanamo. Ni Yerusalemu itazongera gusenywa n’imbaraga izo ari zo zose.

2️⃣ UMURYANGO WA SAWULI NTIWAZIMYE

🔰 1 Ngoma 9: 39: Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli. Sawuli abyara Yonatani na Malikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli.

▶️ Nshuti muvandimwe, turongeye tugarutse Ku mwami Sawuli. Mugihe usoma ubu butumwa wakwibaza Impamvu Sawuli yongeye kugaruka kandi twari twaramubonye mu 1 Abami; ahari ni ukugirango wongere ugire icyo umwigiraho.

♦️Byari gushoboka ko umuryango w’umwami Sawuli uzima ntihagira umuntu usigara wo kubara inkuru ariko ku bw’urukundo rw’Imana mu muryango wa Yonatani harokotsemo uwo gukomeza igisekuru.

Reka ibi byongere bitubere icyigisho kitugaragariza urukundo Imana ifitiye umuntu; kubw’ubuntu butagir’akagero bw’Umwana wayo yazengurukij’ isi imbabazi, nk’ukw izengutswe n’umwuka abahisemo bose guhumek’izo mbabazi bazabaho, kandi bagakura, bashyikir’urugero rw’abagabo n’abagore muri Kristo Yesu. KY 33.4

Uk’uburabyo bwereker’izuba, kugira ngw imyambi yaryo ibufashe kuba bwiza no gutungana, ni ko dukwiriye kwerekera Zuba ryo Gukiranuka, kugira ng’umucyo wo mu ijuru utuvire, ngo ingeso zacu zibone kumera nk’iza Kristo. KY 33.5

🛐 UWITEKA MUREMYI WACU, TUBASHISHE KUZATURA MURI YERUSALEMU NSHYA🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “1 NGOMA 9: ABARI BATUYE I YERUSALEMU, AMASEKURUZA Y’UMWAMI SAWULI”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *