Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya 1 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 25 UKUBOZA 2022
📖1 NGOMA 8
[1]Benyamini yabyaye imfura ye Bela, n’uw’ubuheta Ashibeli, n’uwa gatatu Ahara,
[8]Shaharayimu abyarira abana mu gihugu cy’i Mowabu, amaze kwirukana abagore be Hushimu na Bāra.
[13]na Beriya na Shema, ari bo bari abatware b’amazu ya ba sekuruza b’abaturage ba Ayaloni birukanye abaturage b’i Gati,
[28]Abo ni bo bari abatware b’amazu ya ba sekuruza kurangiza ibihe byabo byose. Bari abagabo bakomeye kandi babaga i Yerusalemu.
[40]Bene Ulamu bari abagabo b’abanyambaraga b’intwari b’abarashi, bari bafite abahungu benshi n’abuzukuru, bari ijana na mirongo itanu. Abo bose bari ab’abahungu ba Benyamini.
Ukundwa n’Imana, Amahoro Abe muri wowe. Ba intwari.
❇️INTWARI SI ABAZIRANENGE
📖1 NGOMA 8:8
Shaharayimu abyarira abana mu gihugu cy’i Mowabu, amaze kwirukana abagore be Hushimu na Bāra.
⏯️ Uyu murongo uragaragaza Amakosa muri uyu Muryango nyamara ntibyababujije kubonekamo intwari nka bene Ulamu.
🔰Abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abayuda n’ab’Ababenyamini bahagurukana n’abatambyi n’Abalewi n’abandi bose Imana yateye umwete wo guhagurukana,” kandi abo bantu bari abasigaye batunganye, AnA 520.2
➡️Anabenyamini bakomeje kunamba ku Mana n’Abayuda, ntibivanga b’abapagani, Nk’uko imiryango usigaye 10yabikoze. Bakomeza kutayivaho n’igihe INAMA yabaakuraga mu bunyagano.
🛐MANA NZIZA TUGIRE INTWARI ZIGUKUNDA KANDI ZIKWAMAMAZA MU BATAKUZI, N’ABAKERENSA IBYAWE.🙏🏽
Wicogora Mugenzi
Amena