Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 NGOMA 4: YABESI YAGURIRWA IMBAGO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cya 1 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 21 UKUBOZA 2022

📖1 NGOMA 4:
[1]Bene Yuda ni Perēsi na Hesironi, na Karumi na Huri na Shobali.
[9]Yabesi yarushaga bene se icyubahiro, kandi nyina yamwise Yabesi kuko yavuze ati “Namubyaranye agahinda.”
[10]Yabesi atakambira Imana ya Isirayeli ati “Icyampa ukampa umugisha rwose, ukāgura imbago yanjye kandi ukuboko kwawe kukabana nanjye, ukandinda ibyago ntibimbabaze.” Nuko Imana imuha ibyo yasabye.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Uwiteka akwagure muri byose.

❇️UWITEKA AHINDURA AMATEKA

📖1 NGOMA 4:10
Yabesi atakambira Imana ya Isirayeli ati “Icyampa ukampa umugisha rwose, ukāgura imbago yanjye kandi ukuboko kwawe kukabana nanjye, ukandinda ibyago ntibimbabaze.” Nuko Imana imuha ibyo yasabye.

Ni kenshi twumva hari ibyo tutageraho, ni kenshi twumva hari urugero tutarenga.
Nubwo Yabesi yiswe Segahinda na Nyina, isengesho rye ryamuhinduriye amateka, ukoboko kw’Imana kubana na we.
⚠️Ntuzigere uvuga uti ” Iwacu turi abanyamahane, iyi myemerere niyo navukiyemo, iyo ni ingeso iba mu Muryango wanjye …”
⏯️Imana ishobora kubihindura byose, ukaguka mu mibanire yawe na Yo, no mu mibanire yawe n’abandi.

📖1 Tes 5:23
Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.

🔰Uhoraho arashaka abanyabushake binjira mu ngabo Ze. Abagabo n’abagore B’ABANYANTEGENKE bakeneye GUHINDUKA bakaba abagorozi b’iby’ubuzima buzira umuze. IMN 38.2

🛐MANA NZIZA TURINDE GUHERANWA N’AMATEKA ATUJYANA KURE YAWE. YAHINDURE TUBANE NAWE BISUMBYEHO🙏🏽

Wicogora mugenzi.

One thought on “1 NGOMA 4: YABESI YAGURIRWA IMBAGO”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *