Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 NGOMA 5: IMANA NI YA BOSE BATAYIHARIKA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cya 1 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 22 UKUBOZA 2022

📖1 NGOMA 5
[1]Rubeni yari imfura ya Isirayeli, ariko ubutware bwe bw’umwana w’imfura barabumwaka, kuko yashize isoni kuri muka se, babuha bene Yosefu mwene Isirayeli. Nyamara (Yosefu) ntiyari akwiriye gutangiririrwaho mu mubare w’amazina nk’uwavutse ari imfura.
[2]Kandi Yuda yagwije amaboko muri bene se, kuri we hakomotse umwami. Ariko ubutware bw’umwana w’imfura bwari ubwa Yosefu.
[20]Bakirwana na bo baratabarwa, Abahagari n’abari kumwe na bo bose batangwa mu maboko y’Abarubeni n’Abagadi n’Abamanase, kuko batakambiye Imana muri iyo ntambara, ikemera guhendahendwa kuko bayiringiye.
[25]Hanyuma bacumura ku Mana ya ba sekuruza babo, bakajya bararikira imana z’abanyamahanga bo muri icyo gihugu, abo Imana yabarimburiye imbere.
[26]Hanyuma Imana ya Isirayeli ihata umutima wa Puli umwami wa Ashūri n’umutima wa Tigulatipilineseri umwami wa Ashūri, ajyana ho iminyago Abarubeni n’Abagadi n’ab’igice cy’umuryango wa Manase, abajyana i Hala n’i Habora n’i Hara, no ku mugezi w’i Gozani na bugingo n’ubu.

Ukundwa n’Imana, Amahoro Abe muri wowe. Uwiteka Imana irwanirira uyisunze wese, urukundo rwayo ntirurobanura ku butoni.

1️⃣ABO HAKURYA NABO NI ABAYO

🔰Abarubeni, Abagadi n’igice cy’Abamanase bari barasigaye hakurya ya Yorodani bafatwaga nk’abatumvira Imana n’ubwo basohoje amasezerano yo gufasha benewabo. Nyamara tubonye intambara nyinshi batsinze kuko biringiye Imana ikabaneshereza.
➡️N’uyu munsi ntiwibeshye ko abo mutari kumwe mu itorero batiringira Imana, cg batarwanirirwa na Yo.
Kutabona ibyiza Imana ibakorera, bishobora gutuma tutabona urukundo ruhebuje rw’Imana.
➡️Si igihe cyo gucira imanza abari hakurya y’uruzi kubera ibyo barya utarya, iminsi bizihiza utizihiza… Ahubwo ni igihe cyo kubereka urukundo kandi ubagezaho n’umucyo batari bafite, Imana igahabwa icyubahiro.

2️⃣KWIBAGIRWA BIRICA

📖1 NGOMA 5:25
Hanyuma bacumura ku Mana ya ba sekuruza babo, bakajya bararikira imana z’abanyamahanga bo muri icyo gihugu, abo Imana yabarimburiye imbere.
⏯️Bibagorwa ko Imana ya ba Sekuruza, yatsinze imana z’abanyamahaga, bifuza kuziramya.
⁉️Imana ikagufasha kugera ku kintu, ukadamarara ukayibagirwa.
Aho Imana ntiyaguhaye akazi kakayisimbura? Ntiyaguhaye ubutunzi bukayisimbura? Ntiyaguhaye umuryango mwiza ukayisimbura?

⚠️Uko byarangiye bajyanywe ari iminyago, niko n’amahitamo yacu azagira ingaruka nziza (ubugingo bw’iteka) cg mbi (kurimbuka). Duhitemo neza.

🛐MANA NZIZA DUHE KWIBUKA KO URI UMUNESHI, KO KANDI UBUTABERA BWAWE BUTAGORAGOZWA🙏🏽

Wicogora mugenzi.

One thought on “<em>1 NGOMA 5: IMANA NI YA BOSE BATAYIHARIKA</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *