Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 ABAMI: AHABU ANYAGA NABOTI URUZABIBU RWE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 21 cya 1 ABAMI, usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 21 Ugushyingo 2022

📖 1 ABAMI 21
[1] Kandi hariho umugabo witwaga Naboti w’i Yezerēli, yari afite uruzabibu i Yezerēli hafi y’ibwami kwa Ahabu umwami w’i Samariya.
[2] Ahabu abwira Naboti ati “Mpa uruzabibu rwawe, kugira ngo ndugire igihambo cy’imboga kuko ari hafi y’urugo rwanjye, nzaguhe urundi ruzabibu rururuta ubwiza, cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifeza.”
[3] Naboti abwira Ahabu ati “Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.
[7] Umugore we Yezebeli aramubwira ati “Dorere, ntutegeka ubwami bwa Isirayeli? Byuka ufungure ushire agahinda. Ni jye uzaguha urwo ruzabibu rwa Naboti w’i Yezerēli.”
[8] Aherako yandika inzandiko mu izina rya Ahabu azifatanisha ikimenyetso cye, azoherereza abatware n’imfura bo mu murwa we n’abaturanyi ba Naboti.
[11] Nuko abatware bo mu murwa n’ab’impfra b’abanyarurembo babigenza uko Yezebeli yabatumyeho, nk’uko yanditse muri izo nzandiko yaboherereje.
[13] Maze abagabo babiri b’ibigoryi barinjira bamwicara imbere. Abo bagabo b’ibigoryi bashinja Naboti bari imbere y’abantu bati “Naboti yatutse Imana n’umwami.” Uwo mwanya baramusumira bamuvana mu murwa, bamutera amabuye arapfa.
[17]Ubwo ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Eliya w’i Tishubi riti
[18] “Haguruka umanuke usange Ahabu umwami w’Abisirayeli utuye i Samariya, ubu ari mu ruzabibu rwa Naboti yagiye kuruzungura,
[19] umubwire uti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ni uko urishe urazunguye?’ Maze umubwire uti ‘Umva uko Uwiteka avuga: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti, ni ho zizarigatira n’ayawe.’ ”

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Mwuka w’Imana yongeye kutwereka ko ingeso yo kwifuza atari nziza kandi isi irashirana ko kwifuza kwayo.

1️⃣ NTUKIFUZE IBY’ABANDI
🔰Nk’uko ijambo ry’Imana rivuga mu gitabo cyo Kuva 20:17 turasabwa kutifuza icyo aricyo cyose cya mugenzi wawe

▶️Ubusanzwe Ahabu wari ufite umutima wo kurarikira, akomejwe kandi ashyigikiwe n’umugore we Yezebeli, yari yarakurikije ibyo umutima we wamubwiraga kugeza ubwo yaje gutegekwa rwose n’umwuka wo kwikanyiza n’umururumba.
Ntiyashoboraga kwihanganira umuntu uwo ariwe wese wanze kubahiriza ibyifuzo bye; ibintu yifuzaga yumvaga rwose afite uburenganzira ko bikwiriye kuba ibye.

⏩Mukundwa icyo ugaburiye ubwonko kiba ihame muri wowe, gaburira ubwonko ibifite umumaro kdi bitanyuranije n’ubushake bw’Imana.

2️⃣HARANIRA KUBA UMUFASHA MWIZA

📖 Yezebeli yaravuze ati:”Dorere ntutegeka ubwami bwa Isirayeli?Byuka ufungure, ushire agahinda. Ni jye uzaguha urwo ruzabibu rwa Naboti w’i Yezereli”. (umur 7)

▶️Ahabu ntiyitaye ku byo umugore we azakoresha kugira ngo asohoze icyo yifuza,maze Yezebeli ahita atangira gushyira umugambi we mubisha mu bikorwa.
Ariko Imana yacu itarobanura ku butoni ihorera Naboti.
Kandi ibya Yezebeli Uwiteka arabihamya atya ati:”imbwa zizarira Yezeberi ku nkike z’i Yezereli.(umur 23)
⏩Wowe se inama ugira mugenzi wawe cg umutware, umufasha wawe ni iyihe? Uwiteka akubashishe kuba umujyanama mwiza .

3️⃣IHANE URABABARIRWA
📖Nuko Ahabu amaze kumva ayo magambo atanyaguza imyambaro ye yambara ibigunira, yiyiriza ubusa yirirwa aryamye ku bigunira, akagenda abebera.
Ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Eliya w’I Tishuba riramubwira riti “Ubonye uko Ahabu yicishije bugufi imbere yanjye?kuko yicishije bugufi imbere yanjye sinzamuteza ibyo byago ku ngoma ye, ahubwo nzabiteza inzu ye ku ngoma y’umuhungu we. “(Umur28,29)
⏩N’ubwo ducumura, Imana yacu n’Inyarukundo itwihanganira ishaka ko twese twihana, ikatubabarira

🛐 DATA MWIZA TURINDE KWIFUZA KOSE DUKORE IBISHIMWA NAWE🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>1 ABAMI: AHABU ANYAGA NABOTI URUZABIBU RWE</em>”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *