Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 ABAMI 13: UMUNTU W’IMANA AVUMA IGICANIRO CYA YEROBOWAMU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cya 1 ABAMI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 13 Ugushyingo 2022

📖 1 ABAMI 13
[1]Bukeye haza umuntu w’Imana avuye i Buyuda, aza i Beteli azanywe n’ijambo ry’Imana. Ubwo Yerobowamu yari ahagaze ku gicaniro yosa imibavu.
[2]Atera hejuru avugira kuri icyo gicaniro ijambo ry’Imana ati “Wa gicaniro we, wa gicaniro we, Uwiteka avuze atya ngo ‘Mu nzu ya Dawidi hazavuka umwana witwa Yosiya, nuko kuri wowe ni ho azatambira abatambyi bo mu ngoro bajya bakoserezaho imibavu, kandi kuri wowe ni ho bazatwikira amagufwa y’abantu.’ ”
[4]Nuko Umwami Yerobowamu amaze kumva uko uwo muntu w’Imana avugiye ku gicaniro cy’i Beteli, amutunga ukuboko ahagaze ku gicaniro, aravuga ati “Nimumufate.” Uwo mwanya ukuboko yari amutunze kuranyunyuka, bituma adashobora kukugarura.
[5]Igicaniro na cyo gisadukamo kabiri ivu ryacyo riraseseka, nk’uko ikimenyetso uwo muntu w’Imana yatanze cyari kiri, agiheshejwe n’ijambo ry’Imana.
[6]Umwami abwira uwo muntu w’Imana ati “Inginga Uwiteka Imana yawe, unsabire ukuboko kwanjye gukire.”Nuko uwo muntu w’Imana yinginga Uwiteka, ukuboko k’umwami kurakira gusubira uko kwari kuri.
[18]Na we aramubwira ati “Nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi marayika utumwe n’Uwiteka avuganye nanjye ati ‘Jya kumugarura umujyane iwawe, arye kandi anywe.’ ” Ariko yaramubeshyaga.
[19]Nuko asubirayo na we, bageze iwe ararya aranywa.
[24]Aragenda ahura n’intare iramwica, intumbi ye irambarara mu nzira, indogobe iyihagarara iruhande, intare na yo ihagarara iruhande rw’intumbi.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Yerobowamu yahisemo iby’isi aho guhitamo Imana, bituma agusha ishyanga ryose. Irinde ko inyungu zawe zabangamira agakiza cg kwizera kw’abandi

1️⃣INYUNGU Z’ISI ZIKUBUZA KUMVIRA IMANA
🔰Ubwo butumwa bw’uwo muhanuzi, bwagombye gutera umwami w’Abisirayeli kwihana no kureka imigambi ye mibi yakuraga abantu ku kuramya Imana mu buryo nyakuri. Nyamara yinangiye umutima maze yiyemeza gukurikira inzira yihitiyemo. AnA 87.3
➡️Nka Yerobowamu ni kenshi umuburo w’Imana uza, umuntu akumva hari inyungu byamutesha awumviye. Nka Yerobowamu uba uri guhitamo ibigirwamana. Wikerensa imiburo y’Imana.
🔰Uwiteka ashaka gukiza, ntabwo ashaka kurimbura. Yishimira gukiza abanyabyaha. “Umwami Uwiteka aravuga ati: ‘Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha; ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha ahindukira, akava mu nzira ye, maze akabaho. . . ‘” Ezekiyeli 33:11. AnA 88.1
⏯️Imiburo yose y’Imana ni ukugira ngo hatagira urimbuka, ariko igihe cy’imbabazi cyo gifite iherezo.

2️⃣HAGARARIRA UKURI
🔰Uwiteka yahaye umugaragu gushira amanga kugira ngo abumva uko gucyaha bakorwe ku mutima. Intumwa z’Uwiteka ntizikwiriye na hato gutinya amaso y’umuntu, ahubwo zigomba guhagararira ukuri zidakebakeba. Igihe cyose ziringira Imana, ntizikwiriye kugira ubwoba kuko uwazihaye iyo nshingano anaziha ibyiringiro by’uko azabitaho akabarinda. AnA 88.1
➡️Umuntu w’Imana ntiyatinye umwami ngo abe yatinya kuvuga ukuri yatumwe n’Imana. N’uyu munsi rero igihe uzaba uhamanya n’ukuri kw’ijambo ry’Imana, ntuzatinye amaso y’uwariwe wese. Icyiza ni ukumvira Imana kuruta abantu.

3️⃣UMUNTU W’IMANA AHANWA
🔰Igihano iyo ntumwa itarumviye yahawe cyakomeje kuba igihamya cyerekana ukuri kuri mu buhanuzi bwahanuriwe igicaniro. Iyo nyuma yo kutumvira ijambo ry’Uwiteka uwo muhanuzi arekwa akagenda amahoro, umwami Yerobowamu yajyaga kuboneraho maze akagerageza kwerekana ko nta kibi kiri mu kutumvira kwe. AnA 90.1

➡️Kwirengagiza icyo Imana yavuze, niyo waba ubigiriwemo inama n’umuhanuzi wayo koko, bizakurimbuza nk’uko byagenze kuri uyu muntu w’Imana.
⏯️Icyo uricyo, cg wahoze uricyo, cg ibihambaye waba warakoreye Imana, igihe wagize uko ukerensa cg wirengagiza ukuri kwayo, ibyo byose wakoze ntibyagukiza. Yinambeho kugera ku gupfa.

🛐MANA NZIZA, TURINDE AMATWI ARIMO URUPFU, DUHE KUKUMVIRA NO KUGUMA MU NZIRA USHIMA🙏🏽

Wicogora mugenzi.

One thought on “<em>1 ABAMI 13: UMUNTU W’IMANA AVUMA IGICANIRO CYA YEROBOWAMU</em>”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *