Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 ABAMI 12: UBWAMI BWA ISIRAYERI BEWIGABANYAMO KABIRI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cya 1 ABAMI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 12 Ugushyingo 2022

📖 1 ABAMI 12
[1]Bukeye Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira.
[3]Nuko Yerobowamu araza, azana n’ab’iteraniro rya Isirayeli bose babwira Rehobowamu bati
[4]“So yadukoresheje uburetwa butubabaza, none utworohereze iyo mihakire ya so yatubabazaga n’uburetwa bukomeye yadukoresheje, natwe tuzagukorera.”
[14]Abasubiza akurikije inama y’abasore ati “Data yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.”
[15]Nuko umwami ntiyumvira abantu kuko byaturutse ku Uwiteka, kugira ngo asohoze ijambo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiye muri Ahiya w’i Shilo.
[18]Bukeye Umwami Rehobowamu yoherezayo Adoramu wakoreshaga ikoro, abisirayeli bose bamutera amabuye, arapfa. Umwami Rehobowamu abyumvise, arahuta yurira ajya mu igare rye, ngo ahungire i Yerusalemu.
[19]Uko ni ko Abisirayeli bagandiye inzu ya Dawidi na bugingo n’ubu.
[28]Umwami aherako yigira inama, arema ibishushanyo by’inyana bibiri mu izahabu, abwira abantu ati “Byabarushya kujya muzamuka mujya i Yerusalemu. Wa bwoko bw’Abisirayeli we, ngizo imana zawe zagukuye mu gihugu cya Egiputa!”
[30]Nuko ibyo bishushanyo biba ikigusha kuko abantu bajyaga baza kubiramya, ndetse bakagera no ku cy’i Dani.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Rehobowamu yanga kumva inama z’abasaza, yiyumvira izijyanye n’ibyo ashaka.

1️⃣UBURERE BURUTA UBUVUKE
🔰Mu makosa Rehobowamu yakoze mu buzima bwe ndetse no mu guhakana Imana kwe kwaherutse, hagaragaramo ingaruka ziteye ubwoba zavuye ku kuba Salomo yararongoye abagore b’abapagani. AnA 74.4
➡️Amakosa Salomo yakoze arongora abagore b’abapagani, byagize ingaruka ku bana yabyaye.

2️⃣IGIHE CY’AGAHENGE
🔰Kuzirikana ko Imana ari yo Mutware wabo w’ikirenga ni byo byatumye umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini igira isumbwe. Baje kwiyongeraho abantu benshi bubahaga Imana baturukaga mu miryango yo mu bwami bw’amajyaruguru AnA 78.2
➡️Abayuda bagize isumbwe Ubwo bazirikanaga ko Inama ariyo mutware w’ikirenga.
⏯️Gukomera nyako ni ukuboneka igihe Inama ariyo iyobora intambwe zawe. Si ugushimwa cg gutangaririrwa n’abandi.

3️⃣INTUMVA YIRINGIRA IMANA, IRAKIRA
🔰Nubwo ubusanzwe yari intumva, akiyemera, ntagirwe inama kandi akayoboka ibigirwamana, iyo aza kwiringira Imana atizigamye, aba yaragize imbaraga z’imico, akagira ukwizera kudacogora ndetse akumvira ibyo Imana isaba. Ariko uko igihe cyahitaga, umwami Rehobowamu yashyize ibyiringiro bye mu bushobozi umwanya w’ubwami yariho wari ufite ndetse no mu bihome yari yarubatse akabikomeza. Yaje guha icyuho intege nke za kamere buhoro buhoro kugeza ubwo imbaraga ze yazeguriye mu ruhande rwo gusenga ibigirwamana AnA 79.1
➡️Ibyo yagezeho bikomeye, yaje kuba aribyo yiringira, buhoro buhoro aba usenga ibigirwamana. Ni uko bitangira, bikarangira umuntu arimbutse. Mana tugorore.

🛐MANA DUHE GUKURIKIZA INAMA NZIZA, AHO GIKURIZA IBIJYANYE N’IRARI RYACU🙏🏽

Wicogora mugenzi.

One thought on “<em>1 ABAMI 12: UBWAMI BWA ISIRAYERI BEWIGABANYAMO KABIRI</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *