Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya 1 Abami, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 9 Ugushyingo 2022

📖 1 ABAMI 9
[2]Bukeye Uwiteka abonekera Salomo ubwa kabiri, nk’uko yamubonekeraga i Gibeyoni.
[3]Uwiteka aramubwira ati “Numvise gusenga kwawe no kwinginga kwawe wingingiye imbere yanjye. Nereje iyi nzu wubatse kugira ngo izina ryanjye riyibemo iteka ryose, kandi amaso yanjye n’umutima wanjye bizayihoraho iminsi yose.
[4]Nuko nawe nugendera imbere yanjye nk’uko so Dawidi yagendaga ufite umutima ukiranutse kandi utunganye, ugakora ibyo nagutegetse byose, ukitondera amategeko n’amateka yanjye,
[5]nanjye nzakomeza ingoma yawe mu Bisirayeli iteka ryose, nk’uko nasezeranye na so Dawidi nkamubwira nti ‘Ntabwo uzabura umuntu wo kwicara ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli.’
[6]Ariko nimunteshuka cyangwa abana banyu, mukanyimūra ntimwitondere amategeko n’amateka yanjye nabashyize imbere, mukajya gukorera izindi mana mukaziramya,
[7]nanjye nzarimbura Abisirayeli mu gihugu nabahaye, kandi iyi nzu nereje izina ryanjye nzayijugunya imve mu maso. Kandi Abisirayeli bazaba iciro ry’imigani n’agashinyaguro mu mahanga yose,
[8]kandi iyi nzu nubwo ari ndende uzayinyura imbere wese azatangara yimyoze ati ‘Ariko ni iki cyatumye Uwiteka agenza iki gihugu n’iyi nzu bene aka kageni?’
[9]Bazamusubiza bati ‘Ni uko baretse Uwiteka Imana yabo yakuye ba sekuruza babo mu gihugu cya Egiputa, bagakeza izindi mana bakaziramya, bakazikorera. Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza ibi byago byose.’ ”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Niwibwira ko uhagaze, uzabe maso cyane, kuko uba ufite ibyago byinshi byo kugwa .

1️⃣ UMUBURO W’IMANA
🔰Iyo Salomo akomeza gukorera Uwiteka yicishije bugufi, ubutegetsi bwe bwari kuba bwarateje ingaruka zikomeye ziganisha ku cyiza mu bihugu byari bimukikije kandi byari byaranyuzwe n’ingoma ya se Dawidi ndetse n’amagambo yuje ubwenge n’ibikorwa bitangaje Salomo yari yarakoze mu myaka ye ya mbere ari ku Ngoma AnA 34.3
➡️Ibi Imana yifurizaga Salomo n’Abisirayeri ni ukuba umucyo umurikira amahanga. Ni nacyo natwe idushakaho none, ko imibereho n’imyizerere byacu byatangarirwa n’amahanga, nabo bakayiyoboka. Byasabaga ko akomeza guca bugufi, no kuguma mu byizerwa.

🔰Imana yarebye ibishuko bikomeye bijyana no kugubwa neza ndetse n’icyubahiro cy’isi maze iburira Salomo kwirinda ibibi bizanwa no guhakana Imana kandi inamubwira ingaruka z’icyaha ziteye ubwoba. AnA 34.3
➡️Umuburo Imana yahaye Salomo nitwe tuwuhabwa none, ngo tugume mu byizerwa tutazagira iherezo ribi.
⏯️Ikintu cyose gituma wiyumvamo isumbwe, ujye ukigendera kure. Ingaruka z’icyaha ntizijya ziba nziza, kuko ziganisha ku kurimbuka; niko natwe tuburirwa.

2️⃣CA BIGUFI IMBERE Y’UMURENYI
🔰Muri iyi minsi, abayoboke ba Kristo bagomba kwirinda icyabatera kubura umwuka wo kubaha no gutinya Imana. Ibyanditse byera byigisha abantu uko bakwiriye kwegera Umuremyi wabo — bicishije bugufi kandi bahinda umushitsi, kubwo kwizera Umuhuza wacu wo mu ijuru. AnA 35.3
➡️Umwuka wo gufata iby’Imana nk’ibisanzwe, iwuturinde. Igihe cyose tuyisanze tuze duciye bugufi nk’uyu mwami w’umunyabwenge acyubaha Imana.

🛐MANA NZIZA NATWE UTURINDE ICYATUMA TWIRARA TUKAGUHARIKA.🙏🏽

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *