Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cya 1 Abami, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 10 Ugushyingo 2022

📖 1 ABAMI 10
[1]Umugabekazi w’i Sheba yumvise kwamamara kwa Salomo ku bw’izina ry’Uwiteka, aza azanywe no kumubaza ibinaniranye, amugerageza.
[4]Nuko umugabekazi w’i Sheba abonye ubwenge bwa Salomo bwose n’inzu yubatse,
[5]n’ibyokurya byo ku meza ye n’imyicarire y’abagaragu be, no guhereza kw’abahereza be n’imyambarire yabo, n’abahereza be ba vino n’urwuririro yazamukiragaho ajya mu nzu y’Uwiteka arumirwa, bimukura umutima.
[6]Abwira umwami ati “Inkuru numviye mu gihugu cyanjye z’ibyo wakoze n’iz’ubwenge bwawe zari iz’ukuri.
[7]Ariko sinabyemera kugeza ubwo niyiziye nkabyibonera n’ayanjye maso, kandi nsanze ibyo batambwiye birenze ibyo bambwiye, ubwenge bwawe n’ubutunzi bwawe bisumba uko nabyumvise.
[9]Uwiteka Imana yawe ihimbazwe yakwishimiye ikakwicaza ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli, kuko Uwiteka yakunze Abisirayeli iteka ryose. Ni cyo cyatumye akwimika ngo uce imanza zitabera.”
[21]Kandi ibintu umwami yanyweshaga byose byari izahabu, n’ibirirwaho byo mu nzu ye y’ibiti by’ikibira cya Lebanoni byose byari izahabu itunganyijwe. Nta bintu by’ifeza byari biriho, kuko ku ngoma ya Salomo ifeza zatekerezwaga ko ari ubusa.
[23]Umwami Salomo yarushaga abami bo mu isi bose ubutunzi n’ubwenge.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ubukire burenze, ubwenge budasanzwe, ibyo Byose Uwiteka yabihaye Salomo ngo azamure icyubahiro cy’Imana mu mahanga yose .

❇️ ISŌKO Y’UBWENGE BUZIMA NI IMANA
🔰Umugabekazi w’i Sheba arangije gusura yari yamaze kwigishwa rwose na Salomo ibyerekeye isoko y’ubwenge bwe no kugubwa neza kwe ku buryo byamuteye noneho kudasingiza umuntu ahubwo aravuga ati: “Uwiteka Imana yawe ihimbazwe, yakwishimiye ikakwicaza ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli; kuko Uwiteka yakunze Abisirayeli iteka ryose, ni cyo cyatumye akwimika, ngo uce imanza zitabera.” 1Abami 10:9. Icyo ni cyo Imana yashakaga ko abantu bose bamenya. AnA 55.3
Abatari babisobanukiwe, bashimaga Salomo bakanamusingiza bibwira ko ari we watekereje kandi akubaka urwo rusengero; ariko umwami we nta cyubahiro icyo ari cyo cyose yiyerekezagaho ko ari we warutekereje cyangwa ngo arwubake. AnA 54.4

➡️Dore ni iki dukwiye gukoresha ubwenge twahawe, n’imitungo Imana yatumye turonka.
⏯️Aha Salomo yari ahanze Imana amaso, ayigira nyambere, ibintu byari byiza cyane, amahanga yose n’abami baza gutangaririra ibyo Imana yamukoreye, bakavayo bashima Imana, sōko y’imigisha.
⁉️Wowe iyo wasuwe n’inshuti cg wazisuye, uhawe ijambo ngo usobanure uko wesheje imihigo wari wihaye, cg ngo usobanure uko washoboye ibyananiye abandi, uhesha Imana icyubahiro? Cyangwa urata ubwenge bwawe, ubutunzi se cg abakomeye muziranye? Muri byose reka abahuye nawe bagukureho kumenya, gukunda no gukorera Imana.

🛐MANA TUBASHISHE GUHARANIRA ICYUBAHIRO CYAWE.🙏🏽

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *