Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
1 ABAMI 8: BACYURA ISANDUKU MU RUSENGERO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya 1 Abami, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 8 Ugushyingo 2022

📖 1 ABAMI 8
[1]Hanyuma Salomo ateranya abakuru ba Isirayeli n’abatware b’imiryango bose, ari bo batware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli, bateranira i Yerusalemu bitabye Umwami Salomo kugira ngo bazamure isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, bayikure mu mudugudu wa Dawidi i Siyoni.
[4]Bazamura isanduku y’Uwiteka n’ihema ry’ibonaniro, n’ibintu byejejwe byabaga mu ihema byose. Ibyo byose byazamuwe n’abatambyi n’Abalewi.
[6]Nuko abatambyi bacyura isanduku y’isezerano ry’Uwiteka bayitereka ahayo, ahavugirwa ari ho hitwa Ahera cyane munsi y’amababa y’ibishushanyo by’abakerubi,
[9]Muri iyo sanduku nta kindi cyarimo, keretse ibisate by’amabuye bibiri Mose yashyiriyemo i Horebu, ubwo Uwiteka yasezeranaga n’Abisirayeli isezerano bava mu gihugu cya Egiputa.
[10]Nuko abatambyi bavuye Ahera igicu cyuzura inzu y’Uwiteka,
[11]bituma abatambyi batabasha guhagararamo ngo bahereze ku bw’icyo gicu, kuko ubwiza bw’Uwiteka bwari bwuzuye inzu y’Uwiteka.
[22]Salomo aherako ahagarara imbere y’icyotero cy’Uwiteka, iteraniro rya Isirayeli ryose rihari, atega amaboko ayerekeje ku ijuru.
[23]Aravuga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana iriho hejuru mu ijuru cyangwa hasi mu isi ihwanye nawe, kuko ukomeza gusohoreza abagaragu bawe amasezerano no kugirira ibambe abagendera imbere yawe n’umutima wose.
[27]“Ariko se ni ukuri koko, Imana izatura mu isi? Dore ijuru ndetse n’ijuru risumba ayandi, nturikwirwamo nkanswe iyi nzu nubatse!
[30]Nuko ujye wumva kwinginga k’umugaragu wawe n’uk’ubwoko bwawe bwa Isirayeli, uko bazajya basenga berekeye aha. Ni koko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, kandi uko uzajya wumva ujye ubababarira.
[54]Nuko Salomo arangije iryo sengesho ryose yingingishaga Uwiteka, arahaguruka ava imbere y’icyotero cy’Uwiteka aho yari apfukamye arambuye amaboko ayatunga ku ijuru.
[55]Arahaguruka asabira iteraniro ry’Abisirayeli ryose umugisha, avuga ijwi rirenga ati
[56]“Uwiteka ashimwe, kuko ahaye ubwoko bwe bw’Abisirayeli ihumure nk’uko yabasezeranije kose. Nta jambo na rimwe mu masezerano yose yasezeraniye mu kanwa k’umugaragu we Mose, ritasohoye.
[57]Uwiteka Imana yacu ibane natwe nk’uko yabanaga na ba sogokuruza, ntizadusige, ntizaduhāne,
[58]itwemeze kuyihindurira imitima yacu tugendere mu nzira zayo zose, twitondera amategeko yayo n’amateka n’ibyo yategetse ba sogokuruza.
[62]Hanyuma umwami n’Abisirayeli bose, bafatanya gutambira ibitambo imbere y’Uwiteka.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Urusengero rw’Imana rutahwa, hari imyiteguro ihambaye, urwawe ugeze he urutegurira ubukwe bw’Umwana w’intama.

1️⃣ ICYUBAHIRO CY’IMANA KU RUSENGERO RWAYO
🔰Abatambyi ntibabasha kwinjira mu nzu y’Uwiteka, kuko “icyubahiro cy’Uwiteka cyuzuye inzu y’Uwiteka.” “Abisirayeli bose babonye uko umuriro wamanutse, icyubahiro cy’Uwiteka kikaba ku nzu, barunama bubika amaso hasi ku mabuye ashashwe, bararamya, bahimbaza Uwiteka bati: ‘Uwiteka ni mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose.'” AnA 33.1
➡️Bibiliya iti imibiri yanyu ni insengero za Mwuka. Aho icyubahiro cy’Uwiteka kigeze, barunama bakamuramya kandi bakamuhimbaza. Ese Umubiri wawe uhimbaza Uwiteka urya, unywa, wambara, uvuga, witegereza ibyiza ugahunga ibibi…? Ca bugufi Uwiteka Imana iture muri wowe.

2️⃣SABANA N’IMANA IGIHE GIKWIRIYE
🔰Igihe cyatoranyijwe cyo kwegurira Imana iyo ngoro cyari igihe cyiza cyane: …
Imirimo yo gusarura yabaga irangiye kandi imiruho y’imirimo y’umwaka mushya yabaga itaratangira, abantu babaga badahangayitse kandi bashoboraga kwirundurira muri icyo gihe cyera kandi cyuzuye umunezero. AnA 28.1
➡️Abisirayeri icyo gihe bashoboraga kwirundurira mu gihe cyera CYO gusabana n’Imana, imihati n’imirimo byashyizwe ku ruhande.
⏯️Ikibabaje ni uko ibyo bihe bitakiboneka, abantu batekereza imirimo yabo n’ibibateza imbere gusa ntibaruhuke ngo bahe igihe ugusabana n’Imana. N’umunsi wo kuruhuka ibitekerezo bikigumira muri iyo mirimo. Nyamara Abisirayeri bamaze iminsi irindwi bashengereye Imana.

🛐MANA NZIZA, TAHA MU NSENGERO ZA MWUKA WADUHAYE, TUBEHO NK’ABO UTUYEMO KOKO🙏🏽

Wicogora mugenzi.


Warning: Undefined variable $post in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/themes/newsup/inc/ansar/hooks/hook-index-main.php on line 117
One thought on “<em>1 ABAMI 8: BACYURA ISANDUKU MU RUSENGERO</em>”

Leave a Reply to Theo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *