Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cya 1 Abami, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 3 Ugushyingo 2022

📖 1 ABAMI 3
[4] Bukeye umwami ajya i Gibeyoni gutambirayo, kuko ari ho akanunga karusha utundi icyubahiro kabaga. Nuko Salomo atambirayo ibitambo byoswa igihumbi.
[5] Salomo akiri i Gibeyoni Uwiteka amubonekera mu nzozi nijoro. Imana iramubaza iti “Nsaba icyo ushaka nkiguhe.”

[6] Salomo aravuga ati “Wagiriye data Dawidi ineza nyinshi, kuko yagendanaga ukuri no gukiranuka imbere yawe agutunganiye mu mutima we, kandi wamugeneye kumugirira iyi neza ikomeye, umuha umwana we ngo yicare ku ntebe y’ubwami bwe nk’uko biri none.

[9] Nuko rero, uhe umugaragu wawe umutima ujijutse ngo nshobore gucira abantu bawe imanza, kugira ngo menye gutandukanya ibyiza n’ibibi. Mbese ni nde washobora gucira ubu bwoko bwawe bukomeye imanza?”

[11] Imana iherako ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byo usabye ukaba udasabye kurama, ntusabe n’ubutunzi cyangwa ko abanzi bawe bapfa, ahubwo ukisabira ubwenge bwo kumenya guca imanza zitabera,
[12] nuko nkugiriye uko unsabye. Dore nguhaye umutima w’ubwenge ujijutse, mu bakubanjirije cyangwa mu bazagukurikira nta wuzahwana nawe.
[23] Nuko umwami aravuga ati “Yemwe, umwe agira ati ‘Umuzima ni we wanjye, uwapfuye ni uwawe’, n’undi akagira ati‘ Oya, ahubwo uwapfuye ni uwawe, umuzima ni we wanjye.’ ”

[12] Umwami ati “Nimunzanire inkota.” Barayimuzanira.
[25] Maze umwami arategeka ati “Uwo mwana muzima nimumucemo kabiri igice kimwe mugihe umwe, ikindi mugihe undi.”

[26] Nuko umugore nyina w’umwana muzima wari umufitiye imbabazi, abwira umwami ati “Nyagasani, umuzima mumwihere wimwica, nubwo bimeze bite.” Ariko undi aravuga ati “Ahubwo bamucemo kabiri, mubure nawe umubure.”
[27] Umwami aherako arategeka ati “Uwo mwana muzima ntimumwice na hato, mumuhe uriya mugore kuko ari we nyina.”

[28] Nuko Abisirayeli bose bumvise uko umwami yaciye urwo rubanza baramutinya, kuko babonye ko ubwenge bw’Imana bwari muri we bwo guca imanza zitabera.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Umwana ufite ubwenge anezeza se, Ariko umupfapfa asuzuguza nyina (Imigani 15:20).

1️⃣ GUHITAMO NEZA
🔰Umwami Salomo yifuje ubwenge n’ubushishozi kugira ngo akore umurimo Imana yari yaramuhaye gukora, kandi ibyo abirutisha ibyiza byose byo ku isi. Yifuje kugira intekerezo zibangutse, umutima ujijutse ndetse n’umwuka w’ubugwaneza. Iryo joro Uwiteka yabonekeye Salomo mu nzozi maze aramubwira ati: “Nsaba icyo ushaka nkiguhe.” Mu gisubizo yatanze, uyu mwami wari ukiri muto kandi nta bunararibonye afite, yagaragaje uko yumva ari umunyantege nke ndetse n’uko akeneye ubufasha.

2️⃣ ISENGESHO IMANA YISHIMIRA
🔰Imana ishaka ko isengesho risengwa riba rigendanye n’ubushake bwayo. Ibaze iyo uba uri Salomo icyo uba warasabye!

▶️ Imvugo Salomo yakoresheje igihe yasengeraga imbere y’igicaniro cy’i Gebeyoni, yerekana kwicisha bugufi kwe ndetse n’uko yifuzaga cyane kubaha Imana. Umwami yasanze ko adafashijwe n’Imana, yari kuba ari umunyantege nke nk’umwana muto ntashobore kuzuza inshingano ashinzwe. Yari azi ko adafite ubwenge bwo gushishoza, kandi kumva ubukene bukomeye yari afite ni byo byamuteye gusaba Imana ubwenge.

3️⃣ INKURIKIZI ZO GUSABA NEZA
🔰Mu mutima wa Salomo ntiharimo icyifuzo cyo kwizirikana ubwe ashaka ubwenge buzamusumbisha abandi. Yifuzaga gusohoza inshingano ze akiranutse, bityo ahitamo impano yashoboraga kuba inzira ibashisha ingoma ye guhesha Imana ikuzo. Salomo ntiyigeze agira ubukire cyangwa ngo abe umunyabwenge ndetse ngo akomere nk’igihe yatuye akavuga ati: “Ndi umwana muto; sinzi iyo biva n’iyo bijya.” 1 Abam 3:7

Bikomotse mugusaba kwe byatumye arusha abandi bantu bose ubwenge . . . yamamara atyo mu mahanga yose amukikije.” 1 Abami 4:29-31(5:9-11). AnA 22.3

▶️ “Nuko Abisirayeli bose bumvise uko umwami yaciye urwo rubanza, baramutinya, kuko babonye ko ubwenge bw’Imana bwari muri we bwo guca imanza zitabera.” (1Abami 3:28).

▶️ Imitima y’abantu yayobotse Salomo nk’uko bari barayobotse Dawidi, kandi bamwubahaga muri byose. “Nuko Salomo mwene Dawidi akomezwa mu bwami bwe, Uwiteka Imana ye ibana na we, iramukuza cyane.” 2 Ngoma 1:1. AnA 22.4

▶️ Mu gihe cy’imyaka minshi, ubuzima bwa Salomo bwaranzwe no kuyoboka Imana, n’ubutungane no kudakebakeba, kandi yumvira amategeko y’Imana atazuyaza. Yayoboye igihugu cye mu mishinga y’ingenzi kandi ibijyana n’ubwami byose abiyoborana ubwenge. Ubutunzi bwe n’ubwenge bwe, inyubako z’ibitangarirwa n’ibindi bikorwa by’igihugu yubatse mu myaka ibanza y’ingoma ye, umuhati, ubutungane, ubutabera n’ubugwaneza yagaragaje mu magambo no mu bikorwa, byatumye abaturage be bamuyoboka kandi atangarirwa ndetse yubahwa cyane n’abami b’ibihugu byinshi. AnA 23.1

🛐 UHORAHO MANA IKOMEYE, DUHE UBWENGE BWO GUHITAMO IGIKWIRIYE🙏

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *