Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 ABAMI 4: ABATWARE BA SALOMO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cya 1 Abami, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 4 Ugushyingo 2022

📖 1 ABAMI 4
[1] Nuko Umwami Salomo aba umwami w’Abisirayeli bose,
[2] kandi aba ni bo batware be: Azariya mwene Sadoki umutambyi,
[3] Elihorefu na Ahiya bene Shisha bari abanditsi, Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wari umucurabwenge.
[4] Benaya mwene Yehoyada yari umugaba w’ingabo, Sadoki na Abiyatari bari abatambyi.

[5] Azariya mwene Natani yari umutware w’intebe muri bo, Zabudi mwene Natani yari umujyanama kandi umutoni w’umwami.

[6] Ahishari yari umunyarugo, Adoniramu mwene Abuda yakoreshaga ikoro.

[7] Kandi Salomo yari afite abatware cumi na babiri bakwijwe mu Bwisirayeli bwose, kugira ngo bajye bazanira umwami n’abo mu rugo rwe amakoro. Umuntu wese yamaraga ukwezi kumwe mu mwaka, afashe igihe cyo gutanga amakoro.

[20] Nuko Abayuda n’Abisirayeli bari benshi, bangana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja ubwinshi, bararyaga bakanywa, bakanezerwa.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Iyo uyobora neza n’abo uyoboye baba beza.

1️⃣ GUKORESHA NEZA IMPANO Y’IJURU

🔰 Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe (Ibyah 3:11).

▶️ Mu gice cya mbere cy’ingoma ya Salomo, izina ry’Uwiteka ryarubashywe cyane. Ubwenge n’ubutungane umwami yagaragazaga byahamirije amahanga yose ko ugukomera kw’imico y’Imana yakoreraga. Hashize igihe Isirayeli ari umucyo w’isi, ugaragaza gukomera kwa Yehova. Ntabwo ikuzo nyakuri ry’imyaka ibanza yo ku ngoma ya Salomo ryari rishingiye ku bwenge bwe bw’indengakamere, ku bukungu butangaje, ku gukomera kwe kutagereranywa ndetse no kwamamara kwe.
Ahubwo ryari rishingiye ku cyubahiro yahesheje izina ry’Imana ya Isirayeli binyuze mu gukoresha neza impano Ijuru ryamuhaye. (AnA 23.2)

2️⃣ UMUYOBOZI NTANGARUGERO
🔰 Kandi Salomo yari afite abatware cumi na babiri bakwijwe mu Bwisirayeli bwose, kugira ngo bajye bazanira umwami n’abo mu rugo rwe amakoro. Umuntu wese yamaraga ukwezi kumwe mu mwaka, afashe igihe cyo gutanga amakoro (1 Abami 4:4).

▶️ Muri iki gihe hari abayobozi batajya baha agaciro impano bahawe. Haba mu Itorero cyangwa mu buyobozi bwite bwa Leta ndetse no mu nzego zindi zitandukanye; hari abayobozi usanga barabaye tereriyo!

▶️Birababaje kubona umuyobozi yarabaye iciro ry’imigani kandi ariwe wakabaye intangarugero.

▶️ Abantu benshi bagurisha ubutware bwabo kubw’irari ry’umubiri. Ubuzima burangizwa, ubwonko bukagira imbaraga nke zo gutekereza, kandi ijuru bakaribona ukundi; byose kubwo umunezero w’akanya gato n’irari, bica intege kandi bigasuzuguza.

▶️ Ubwo Esawu yakangukaga akabona ubugoryi bwo kugurisha ubutware bwe ahubutse, yibutse ibitereko yasheshe atagishobora kongera kubona ibyo yari yabuze. Niko bizamera ku munsi w’Imana, ku bazaba baraguranye umurage wabo w’ijuru ngo bishimishe bitewe n’inarijye. (AA 118.1).

3️⃣ IBIRANGA UBUYOBOZI BWIZA
🔰 Nuko Abayuda n’Abisirayeli bari benshi, bangana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja ubwinshi, bararyaga bakanywa, bakanezerwa (1 Abami 4:20).

▶️Itorero rifite ubuyobozi bubi ntirishobora kugira abizera banezerewe! Ahubwo rirangwa n’intonganya n’amatiku; icyakabaye cyiza nuko bene abo bayobozi bareka kwitirirwa Izina ry’Uwiteka.

▶️ Bitewe no kwirengagiza imigisha mvajuru n’inshingano ze, mu Byanditswe Byera, Esawu yitwa “ukerensa iby’Imana” Abaheburayo 12:16. Agereranya abakerensa ugucungurwa Kristo yabeguriye kandi bakaba biteguye kugurana umurage wabo w’ijuru ubutunzi bw’isi bushira. .

⚠️ Muvandimwe! Reka kuba umuyobozi w’ikitiriro! Ku rwego uriho urwo ari rwo rwose: waba uri umwe mu bayobozi b’Itorero cg mu nzego za Leta; aka kanya Salomo yakubera urugero rw’umuyobozi ukwiye.

🛐 NYIRIMBARAGA N’UBUSHOBOZI TUBASHISHE KUBA ABAYOBOZI BAKWIRIYE🙏

Wicogora mugenzi.

1 ABAMI 4: ABATWARE BA SALOMO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *