Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 19 Ukwakira 2022

📖 2 SAM 12
[1]Bukeye Uwiteka atuma Natani kuri Dawidi, ageze iwe aramubwira ati “Habayeho abantu babiri mu mudugudu umwe, umwe yari umutunzi, undi yari umukene.
[2]Kandi uwo mutunzi yari afite amashyo y’inka n’intama nyinshi cyane.
[3]Ariko uwo mukene we nta cyo yari afite keretse akāgazi k’intama yari yaguze akakarera, kagakurana n’abana be bo mu rugo, kakarya ku twokurya twe, kakanywera ku nkongoro ye kandi karyamaga mu gituza cye, kaba nk’umukobwa we.
[4]Bukeye haza umugenzi kwa wa mutunzi, umubi ni uwenda mu nka ze cyangwa mu ntama ze ngo azimanire uwo mushyitsi wamugendereye, ahubwo ajya kwenda wa mwagazi w’intama wa wa mukene, awuzimanira umushyitsi we.”
[5]Maze Dawidi aherako arakarira uwo mugabo cyane. Ni ko kubwira Natani ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, umuntu wakoze bene ibyo akwiriye gupfa.
[6]Kandi azarihe umwana w’intama kane, kuko yakoze ibimeze bityo kandi kuko atagira impuhwe.”
[7]Nuko Natani abwira Dawidi ati “Erega uwo mugabo ni wowe! Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya iti ‘Nakwimikishije amavuta ngo ube umwami wa Isirayeli, ngukiza amaboko ya Sawuli.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dawidi amenyeshwa icyaha cye. Hahirwa umenya ko ari umunyabyaha, akihana. Urugero Natani yahaye Dawidi akarakarira cyane uwavugwaga ataramenya ko ari we, byerekana uburyo abanyabyaha babona ububi bw’abandi birengagije ubuhanya bwabo ubwabo.

1️⃣UHEMUKIYE UMUNTU, UBA UHEMUKIYE IMANA KURUSHAHO
🔰Ibibi byose bigirirwa abandi biva ku wagiriwe nabi bikagera ku Mana. Dawidi yari yarakoreye icyaha gikomeye cyane yaba Uriya na Betisheba, kandi yumvise uburemere bwacyo cyane. Ariko icyaha gikomeye cyane bitagerwa ni icyo yakoreye Imana. AA 502.5
➡️Hari abantu benshi birengagiza ubuhemu bakoreye abandi, bagakomeza kwitwa ko ari abakozi b’Imana nyamara batazi ko bahemukiye Imana bakwiye gusaba imbabazi abo bahemukiye ariko cyane cyane Imana.

2️⃣GUTUKISHA IZINA RY’IMANA
📖2 Sam 12:14
Ariko kuko wahaye abanzi b’Uwiteka urwitwazo runini rwo kumutuka ku bw’icyo wakoze icyo, umwana uzavuka ntazabura gupfa.”
🔰Mu bihe byinshi byagiye bisimburana abanyabyaha bajya bavuga iby’imico ya Dawidi, bashyigikira iyo nenge ye, maze bakavugana ishema bishuka bati: “Uwo ni we muntu umeze nk’uko umutima w’Imana ushaka da!” Uko ni ko iyobokamana ryagiye rihinyurwa, Imana igatukwa ndetse n’ijambo ryayo rigatukwa, abantu bagiye binangira mu kutizera, kandi benshi bitwikiriye igishura cyo gukiranuka, barushaho kwihandagaza bakora icyaha. AA 503.2
➡️Nguko uko batutse Uwiteka kubera Dawidi bati “ibi na Dawidi yarabikoze kandi ameze uko umutima w’Uwiteka wishimira‼️
🔰Abafata urugero rwa Dawidi maze bakagerageza koroshya uburemere bw’ibyaha byabo, bakwirive kwigira mu mateka ya Bibiliya yuko inzira yo kugomera Imana ikomeye. Nubwo bahindukira bakava mu byaha byabo nk’uko Dawidi yabikoze, ingaruka z’ibyaha, ndetse no muri ubu bugingo, zizaba ari mbi kandi kuzihanganira bikomeye. AA 504.2
➡️Nukora icyaha ntuzitwaze ko hari abo Imana yishimira bayicumuyeho bikomeye. Kugira urwo rwitwazo ni ugutuka Imana. Igihano n’ingaruka z’icyo cya zizakugeraho. Ihane utarimbuka.

🛐MANA TURINDE GUKORESHA IBYANDITSWE MU MIGAMBI MIBI. TURINDE GUTUKISHA IZINA RYAWE 🙏🏽

Wicogora mugenzi.

One thought on “2 SAMWELI 12: DAWIDI ASHINJWA ICYAHA NA NATANI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *