Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 SAMWELI 11: DAWIDI AGWA MU CYAHA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 18 Ukwakira 2022

📖 2 SAMWELI 11
[1]Nuko umwaka utashye mu gihe abami batabariraga, Dawidi atuma Yowabu n’abagaragu be n’Abisirayeli bose, barimbura Abamoni kandi bagota n’i Raba. Ariko Dawidi we yisigariye i Yerusalemu.
[3]Dawidi amubonye atuma kubaririza uwo mugore uwo ari we. Maze umuntu aramubwira ati “Si Batisheba mwene Eliyamu umugore wa Uriya w’Umuheti?”
[4]Nuko Dawidi yohereza intumwa ziramuzana aza iwe, bararyamana (kuko yari yitunganije akize imyanda), maze asubira iwe.
[5]Bukeye arasama, atuma kuri Dawidi ati “Ndatwite.”
[10]Babwiye Dawidi ko Uriya atagiye iwe, Dawidi ni ko kubaza Uriya ati “Mbese ntuvuye ku rugendo? Ni iki cyakubujije kujya iwawe?”
[11]Uriya asubiza Dawidi ati “Isanduku y’Imana n’Abisirayeli n’Abayuda barara mu ngando, kandi databuja Yowabu n’abagaragu ba databuja bagerereje ku gasozi, naho jye nigire iwanjye, njye kurya no kunywa, niryamanire n’umugore wanjye? Oya ndahiye ubugingo bwawe uko uramye, sinakora bene ibyo.”
[14]Bukeye bwaho mu gitondo Dawidi yandikira Yowabu urwandiko, ararumwoherereza aruhaye Uriya.
[15]Yandika muri urwo rwandiko atya ati “Mushyire Uriya imbere aho urugamba rukomeye cyane, maze mumuhāne, bamutere apfe.”
[16]Nuko Yowabu amaze kwitegereza umudugudu, ashyira Uriya aho yari azi ko intwari ziri.
[17]Maze bene umudugudu barasohoka barwana na Yowabu. Nuko mu bagaragu ba Dawidi hapfamo bamwe, kandi na Uriya w’Umuheti na we arapfa.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dawidi amaze kugera aho yumva yihagije, icyakurikiyeho ni ukugwa. gutahukana insinzi, kubera Imana.

1️⃣AKANYA GATO UTANDUKANYE N’IMANA, WAGWA AHABI CYANE
🔰Igihe cyose Satani ashoboye gutandukanya umuntu n’Imana, azahita abyutsa ibyifuzo bibi bya kamere muntu. Igikorwa cy’umwanzi ntabwo, mu gutangira, gitungurana kandi kigaraga cyane. Bitangirira bigaragara nk’utuntu duto -nko kwirengagiza kwishingikiriza ku Mana byimazeyo, imyifatire yo gukurikiza iby’ab’isi bakora. EP 520.3
➡️Ujya kugwa mu kugomera Imana bitangira buhoro buhoro, bisa nk’aho udashaka kwitandukanya n’ab’isi, ukazisanga ukoze ikibi kubarusha. Wivana amaso ku Mana utagenderako.

2️⃣UKORERA NDE?
🔰Kugeza ubu ibikorwa bya Dawidi nk’umuyobozi byari bifitiwe icyizere n’abenegihugu. Ariko igihe yavaga ku Mana, yabaye icyo gihe umukozi wa Satani. Nyamara yari agifite ubutware Imana yari yaramuhaye, kandi kubw’ibyo, yasabaga kumvirwa mu byari gushyira mu kaga ubugingo bw’uwo yagombaga kurengera. Yowabu, uwo ubudahemuka bwe bwari bwarahawe umwami aho kuba Imana, yarenze ku mategeko y’Imana kuko umwami yabitegetse. EP 521.4
➡️Icyizere cya rubanda kirakomeza n’igihe wahindutse umukozi wa Satani. Uwiringira umwana w’umuntu avumwe, na Dawidi washimwaga yakoze ikibi abenshi batatinyuka.

3️⃣ GUSHIMWAGIZWA NI UMUTEGO MUBI
🔰Imico myiza yose abantu bagira ni impano y’Imana; ibikorwa byabo byiza babikesha ubuntu bw’Imana kubwa Kristo. Kubera ko byose babikesha Imana, ikuzo ry’icyo bari cyo cyose n’icyo bakora ni iry’Imana yonyine. Bo ni ibikoresho biri mu biganza by’Imana. AA 499.1
➡️Gushimagizwa byatumye Dawidi yibwira ko yishoboye, yirengagije inama z’Imana aragwa.
Nushimwa aho gushimwa Imana yagushoboje bizagutinyishe, utazibeshya ko wiahoboje Imana mutari kumwe. Umva neza ko uri igikoresho cy’Imana, ari Yo yonyine yo gushimirwa ibyakozwe.

🛐MANA NZIZA TURINDE KUBA AHO TUDAKWIYE KUBA NO KWIFUZA IBY’ABANDI TUTEMEREWE. DUHE KUGUHANGA AMASO UBUDAHUGA🙏🏽

Wicogora mugenzi.

One thought on “2 SAMWELI 11: DAWIDI AGWA MU CYAHA.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *