Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
WICOGORA MUGENZI II: 2 SAMWELI 4: URUPFU RWA ISHIBOSHETI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 11 Nzeli 2022

📖 2 SAMWELI 4
[1] Bukeye Ishibosheti mwene Sawuli yumvise ko Abuneri yaguye i Heburoni aracogora, Abisirayeli bose bahagarika umutima.

[2] Kandi Ishibosheti uwo mwene Sawuli yari afite abatware b’ingabo babiri: umwe yitwaga Bāna, undi yitwaga Rekabu, bene Rimoni w’i Bēroti wo mu muryango wa Benyamini. (Kuko i Bēroti habarwaga ku Babenyamini,
[5] Bukeye bene Rimoni w’i Bēroti, Rekabu na Bāna, baraza basohora kwa Ishibosheti ku manywa y’ihangu, basanga arambaraye.

[6] Binjira mu nzu ye nk’abashaka kudaha ingano, nuko bamutikura inkota ku nda. Rekabu na Bāna mwene se baherako barahunga.
[7] (Uko ni ko bamwishe, binjiye mu nzu ye basanga arambaraye ku gisasiro hakinze urusika, baramutikura baramwica, bamuca igihanga barakijyana, bagenda ijoro ryose mu nzira ijya muri Araba.)

[8] Maze icyo gihanga cya Ishibosheti bagishyira Dawidi i Heburoni babwira umwami bati “Ngiki igihanga cya Ishibosheti mwene Sawuli umwanzi wawe, wagenzaga ubugingo bwawe. Ubu Uwiteka ahōreye inzigo umwami databuja kuri Sawuli n’urubyaro rwe.”
[9] Dawidi asubiza Rekabu na mwene se Bāna, bene Rimoni w’i Bēroti arababwira ati “Ndahiye Uwiteka Uhoraho wacunguye ubugingo bwanjye mu byago byose:
[10] kera hariho umuntu waje arambwira ati ‘Sawuli yapfuye’, yibwiraga ko anzaniye inkuru nziza, mperako ndamufata mwicira i Sikulagi. Ibyo ni byo bihembo namuhembeye inkuru ze.

[11] None se nk’abantu babi biciye umukiranutsi mu nzu ye ku gisasiro, sinarushaho cyane kubahōra amaraso ye, nkabakura mu isi?”
[27] Maze Dawidi ategeka abasore be barabica, babaca ibikonjo n’ibirenge, babamanika iruhande rw’iriba ry’i Heburoni. Kandi igihanga cya Ishibosheti barakijyana, bagihamba mu gituro cya Abuneri i Heburoni.

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Reka kwigira inama ahubwo reka Uwiteka akugire inama.

1️⃣ KWIGIRA INAMA ZIPFUYE
🔰Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira. Ni nde ushobora kuwumenya uko uri?, Jye Uwiteka ni jye urondora umutima nkawugerageza, nkitura umuntu wese ibihwanye n’inzira ze, uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri (Yer. 17:9-10).

▶️Ishibosheti mwene Sawuli yumvise ko Abuneri yaguye i Heburoni aracogora, Abisirayeli bose bahagarika umutima.” Byagaragaraga ko ubwami bw’Abisiraheli butari gukomeza kubaho igihe kirekire. Bidatinze ikindi gikorwa cy’ubugambanyi gikuraho rwose ubwo butegetsi bwaremberaga. Abagaba b’ingabo babiri ba Ishibosheti bamuciye igihanga bihutira kugishyira umwami w’i Buyuda, biringiye ko bizatuma bamutonaho. (AA 488.3).

▶️ None wowe gushaka ubutoni, icyubahiro, indonyi cyangwa izindi nyungu nibyaba bituma ukora ibidakorwa! Niba wabikoraga ni ahawe ngo wisubireho.

2️⃣ IBIHEMBO BY’IBYAHA NI URUPFU
🔰Bageze imbere ya Dawidi bafite igihamya cy’amahano bakoze, baravuga bati: “Ngiki igihanga cya Ishibosheti mwene Sawuli umwanzi wawe, wagenzaga ubugingo bwawe. Ubu Uwiteka ahoreye inzigo umwami databuja kuri Sawuli n’urubyaro rwe.” Ariko Dawidi wari warimye ingoma abihawe n’Imana ubwayo ndetse Imana ikaba yari yaramukijije abanzi be, ntiyari akeneye ubufasha bw’ubugambanyi kugira ngo akomeze ubutegetsi bwe. Yabwiye abo bicanyi ishyano ryagwiriye uwaje yirata ko yishe Sawuli. Yongeyeho ati: “None se nk’abantu babi biciye umukiranutsi mu nzu ye ku gisasiro, sinarushaho cyane kubahora amaraso ye, nkabakura mu isi?

▶️ Maze Dawidi ategeka abasore be, barabica…Kandi igihanga cya Ishibosheti barakijyana, bagihamba mu gituro cya Abuneri i Heburoni.”( AA 488.4)

▶️ Yakobo 1: 13-14 haragira hati: “Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha. Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka.

🛐 IMANA Y’IMPUHWE N’URUKUNDO TUBASHISHE GUHAGARARA TUDATSINZWE!🙏

One thought on “WICOGORA MUGENZI II: 2 SAMWELI 4: URUPFU RWA ISHIBOSHETI”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *