Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cya 2 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 02 Mutarama 2025

? 2 ABAKORINTO 7
[1] Nuko bakundwa, ubwo dufite ibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana.

[8] Nubwo nabateje agahinda rwa rwandiko sinicuza. Kandi nubwo nicuzaga, mbonye yuko urwo rwandiko rwabateye agahinda (nubwo kari ak’umwanya muto gusa kagashira),
[9] none ndishimye. Icyakora sinishimishijwe n’uko mwagize agahinda, ahubwo ni uko ako gahinda kabateye kwihana, kuko mwagize agahinda ko mu buryo bw’Imana ngo mutagira icyo mubura ku bwacu.
[10] Agahinda ko mu buryo bw’Imana gatera kwihana kuticuzwa, na ko kukazana agakiza, ariko agahinda ko mu buryo bw’isi gatera urupfu.
[13] Ni cyo cyatumye duhumurizwa, kandi muri iryo humure twarushijeho kwishimishwa n’ibyishimo bya Tito, kuko umutima we waruhuwe namwe mwese.

Ukundwa n’Imana amahoro atangwa na Yesu abe muri wowe. Nugira agahinda k’ibyo ukora, iyo ni intambwe ya mbere yo kwihana.

1️⃣ TWIYEJESHE KUBAHA IMANA

?Nuko bakundwa, ubwo dufite ibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana. 2 Kor 7:1

?Iyo dutangiye kubona ko turi abanyabyaha, tukagwira Rutare ngo tumeneke, amaboko y’Ihoraho araduhobera, tukegerezwa umutima wa Yesu. Ubwo ni bwo tuzakururwa n’urukundo rwe, tukazinukwa gukiranuka kwacu twihangiye. Dukeneye kwicisha bugufi munsi y’umusaraba. Uko turushaho kuhicishiriza bugufi, ni ko urukundo rw’Imana ruzarushaho kugaragara. Ubuntu no gukiranuka bya Kristo ntacyo bizamarira umuntu wumva ko nta cyo akeneye, utekereza yuko amerewe neza, unyuzwe n’uko ubwe ameze. Nta mwanya Kristo afite mu mutima w’umuntu udafite inyota y’umucyo n’ubufasha by’Imana. (UB1 258.2)

➡️Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi. Zimwe muri izo nyungu ziri muri Malaki 3:20-21 – (20) Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro.
(21)Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

2️⃣ AGAHINDA KO MU BURYO BW’IMANA
? Icyaha ni ukugomera Imana. Iyo umuntu akoze icyaha abura amahoro y’umutima. Iyo wumviye Mwuka Wera, ugira agahinda, agahinda kagutera kwihana. Um. 10 – Agahinda ko mu buryo bw’Imana gatera kwihana kuticuzwa, na ko kakazana agakiza.

➡️ Umunyezaburi aravuga ati: “Umutima umenetse, umutima ushenjaguwe, Mana ntuzawusuzugura.” (Zaburi 51:17) Yohana yaranditse ati: “Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni Yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose.” (1 Yohana 1:9) Impamvu rukumbi ituma tutababarirwa icyaha, ni uko tutemerera uwo twababaje ku bw’ibicumuro byacu, uwo twacumitishije ibyaha byacu, ko turi mu makosa kandi ko dukeneye imbabazi. Kwatura ibyaha kuvuye ku mutima witanze byimazeyo kuzagera mu mutima w’imbabazi zihoraho. Kuko Uwiteka aba hafi y’ufite umutima ushenjaguwe, kandi agakiza ufite umutima umenetse.
(UB1 257.2)

➡️ Yesu aracyahari ku ntebe y’imbabazi, turarikirwa kwihana uyu munsi, kuko niwo wanjye, niwo wawe, ejo si ahacu.

? MANA DUHE KWANGA ICYAHA, TUKWEGURIRE UBUGINGO BWACU NGO TWEZWE NAWE?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *