Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya 2 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 03 Mutarama 2025
📖 2 ABAKORINTO 8
[2]Bakigeragezwa cyane n’amakuba menshi, umunezero wabo uhebuje n’ubukene bwabo bwinshi byasesekariyemo ubutunzi, ku bw’iby’ubuntu batanze.
[2] Ndahamya yuko babutanze ku bwende bwabo nk’uko bashoboye, ndetse no kurenza ibyo bashoboye,
[4] batwingingira cyane kugira ngo twakire ubuntu bwabo batanze, babone uko bafatanya umurimo wo gukenura abera.
[5] Icyakora ntibagenje nk’uko twibwiraga ko bazabigenza, ahubwo babanje kwitanga ubwabo biha Umwami wacu, kandi biha natwe nk’uko Imana yashatse.
[8] kuko muzi ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo uko yari umutunzi, maze agahinduka umukene ku bwanyu kugira ngo ubukene bwe bubatungishe.
[12] kuko iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite, ibyo birahagije nta wukwiriye gutanga ibyo adafite.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Nk’abakristo, tugomba kurangwa no gufasha abakene n’ababaye, baradukeneye.
1️⃣ KUTINUBIRA IBIGERAGEZO
🔰Nta muntu udahura n’ibigeragezo, ikibazo, iyo bitugezeho tubyitwaramo dute? Amatorero y’i Makedoniya yahuye n’ibigeragezo! Um. 2 – Bakigeragezwa cyane n’amakuba menshi, umunezero wabo uhebuje n’ubukene bwabo bwinshi byasesekariyemo ubutunzi, ku bw’iby’ubuntu batanze.
Uko bitwaye byabaviriyemo ubutunzi kubera gutanga.
➡️ Yakobo 1:12 – ati: Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.
➡️ 1 Abikorinto 10:13 – Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.
2️⃣ UMUGISHA WO GUTANGA
🔰Abayoboke ba Kristo bakwiriye gukora nk’uko yakoraga. Tugomba kugaburira abashonje, tukambika abambaye ubusa, kandi tugahoza abababaye. Dukwiye kwita ku bantu bihebye, tugaha ibyiringiro abatabifite. (Umurimo wa Gikristo, P. 171.
🔰 Imirimo myiza ni zo mbuto Kristo ashaka ko twera; amagambo y’ubugwaneza, ibikorwa by’ubugiraneza, kwita ku bakene, ababuze uko bagira n’abababazwa. Iyo imitima y’abantu yifatanije n’imitima y’abandi bantu baremerewe no gucika intege n’Intimba, igihe umutima wunganiye umuntu ufite icyo akeneye, igihe abambaye ubusa bahawe icyo kwambara, umunyamahanga akakirwa agahabwa icyicaro iwawe kandi n’umutima wawe ukamwakira, abamalayika baza hafi, kandi ibisubizo biza ari urwunge biva mu ijuru. Buri gikorwa cy’impuhwe gikorewe umukene, umunyamubabaro , gifatwa nk’igikorewe Yesu. Igihe cyose ufashije umukene, ukababarana n’urenganywa, ukaba incuti y’imfubyi, icyo gihe uba wiyinjiza mu isano irushijeho gukomera ugirana na Kristo. (Ibihamya by’Itorero, Vol.2, P. 25)
➡️Ab’i Makedoniya n’ubwo batari batunze byinshi, ntibikunze ahubwo bahayeho abakene. Ibyakozwe n’Intumwa 20:35
Tuzirikane ko gutanga bizana imigisha kuruta guhabwa. Tanga uko ubishoboye, kuko Uwiteka natwe aduhera ubuntu.
🛐 MANA DUHE KUGIRA UMUTIMA UTANGA, UBABARANA N’ABABABAYE NK’UKO YESU YABIKORAGA AKIRI HANO MU ISI🙏
Wicogora Mugenzi
Imana iturinde ubugugu, idushoboze gutanga tudahatwa ahubwo tubikunze. Urugero ni Yesu.