Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cya 2 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 01 Mutarama 2025

? 2ABAKORINTO 6
[1] Kandi ubwo dukorana na yo, turabinginga kugira ngo mudaherwa ubuntu bw’Imana gupfa ubusa,
[2] kuko yavuze iti “Mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye, no ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye.” Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, DORE NONE NIWO MUNSI WO GUKIRIZWAMO.
[3] Ntitugire igisitaza dushyira mu nzira y’umuntu wese, kugira ngo umurimo wacu utagira umugayo.
[4] Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo, twihangana cyane mu makuba, mu mibabaro, mu byago,
[7] tuvuga ijambo ry’ukuri, dufite imbaraga z’Imana kandi dufite intwaro zo gukiranuka z’iburyo n’iz’ibumoso,
[9] dutekerezwa ko turi abatamenyekana nyamara turi ibirangirire, dusa n’abagiye gupfa ariko dore turi bazima, dusa n’abahanwa ariko ntitwicwa,
[10] dusa n’abababara ariko twishima iteka, dusa n’abakene nyamara dutungisha benshi, dusa n’abatagira icyo bafite nyamara dufite byose.
[14] Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite?
[15] Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali, cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki?
[16] Mbese urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo bisengwa, ko turi urusengero rw’Imana ihoraho? Nk’uko Imana yabivuze iti “nzatura muri bo ngendere muri bo, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.
[17] Nuko muve hagati ya ba bandi, mwitandukanye ni ko Uwiteka avuga, kandi ntimugakore ku kintu gihumanye. Nanjye nzabakira,
[18] Kandi nzababera So, Namwe muzambere abahungu n’abakobwa, ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.”

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Dutangiye umwaka mushya, dukomeze gusenga no gusabirana ngo uko twegera imperuka y’ibihe, dusabe Yesu atwuzuze impuhwe n’urukundo, atugire bazima mu by’Umwuka n’iby’umubiri.

1️⃣ UMUNSI WO GUKIRIZWAMO
?Muri ubu bugingo niho dukwiriye kwitandukanya n’icyaha binyuze mu kwizera amaraso ya Kristo ahongerera ibyaha. Umukiza wacu ukomeye aturarikira kwifatanya nawe, tugahuriza intege nke zacu mu mbaraga ze, ubuswa bwacu tukabuhuza n’ubwenge bwe, ubuhanya bwacu tukabuhuza n’imibereho ye izira inenge, amafuti yacu tukayahuza no gukiranuka kwe. Imbabazi z’Imana ni ishuri dukwiye kwigiramo ubugwaneza no kwicisha bugufi bya Kristo. Mu byo Imana yashyize imbere yacu, ntiduhitishamo kunyura mu nzira itworoheye kandi itunejeje, ahubwo ngo tugambirire guhitamo umugambi nyakuri w’ubugingo. Ni ahacu kwemera gukorana n’intumwa z’ijuru, zoherejwe gufatanya natwe ngo ziturememo imico ihwanye n’iyo abo mu ijuru. Nta we ukwiriye guhinyura cyangwa kwirengagiza uwo murimo kuko bizanira abantu kurimbuka guteye ubwoba. (II 602.2)

➡️Nitwiyegurira Yesu by’ukuri, tukamwakira nk’Umwami n’Umukiza wacu, Yesu azatubwira aya magambo ngo “Mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye, no ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye.”

➡️Nitwiyegurira Yesu by’ukuri, tukamwakira nk’Umwami n’Umukiza wacu, Yesu azatubwira aya magambo ngo “Mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye, no ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye.”

2️⃣ NTITUKIFATANYE N’ABATIZERA

Um. 14- hatubuza kwifatanya n’abatizera.

?Ntabwo ubwoko bw’Imana bukwiriye guhangara gukora icyabuzanyijwe. Gushyingiranywa k’uwizera n’utizera kwabuzanyijwe n’Imana. Ariko kenshi cyane umutima utahindutse wikurikirira ibyo wishakiye, maze ubwo bukwe butemewe n’Imana bugacyuzwa. Ku mpamvu z’ibyo, abagabo n’abagore benshi nta byiringiro bafite, kandi nta Mana bafite ku isi. Irari ryabo ryo kwifuza gukora ibyiza rirapfa; maze ibyo bikabakanangirira mu ngoyi z’ikigoyi cya Satani. Abategekwa n’irari no kubenguka bazasarura umusaruro usharira muri ubu bugingo, kandi amaherezo y’ingeso zabo azaba kubura ubugingo bwabo. (IZI2 20.2)

➡️ Mu Itangiriro 6, ubwo abana b’Imana babengukaga abana n’abantu bakabarongora, abantu barushijeho kuba babi, bikururira isi ya mbere kurimbuzwa umwuzure.

⚠️No mu itorero hari abatizera. Mu gusenga no muri Bibiliya, niho Mwuka Wera azagusanga akugire umwizera kandi aguhuze n’uwo mwizera kimwe. Twereke urukundo abatizera, nibabona imirimo n’imico byacu byiza, bahe Imana icyubahiro kandi nabo bifuze kuba abizera. Aha hasobanuye ngo ntutukifatanye nabo mu bibi bakora, ntibivuze kubaheza cg kubaha akato. Imana idukunda tudakwiriye, natwe ntawe twemerewe kudakunda.

Uru rugamba ntitwarwishoboza keretse nitwahitamo Yesu akaturwanirira.

? YESU NGWINO UTURE MURI TWE, UTSINDE UMWANZI SATANI, WIMIKE MWUKA WERA MU BUGINGO BWACU?

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “2 ABAKORINTO 6: IBYO KUTIFATANYA N’ABATIZERA”
    1. Amena. Imana itubashishe gutuza Yesu mu bugingo bwacu kuko ariho tuzabasha kuba mu ruhande rwiza rw’abafite kwizera k’ukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *