Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 17 cya EZEKIYELI, usenga kandi uciye bugufi.

? EZEKIYELI 17
[1] Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
[3] Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igisiga kinini gifite amababa manini kandi maremare, n’amoya menshi n’amabara atari amwe, cyaje i Lebanoni kijyana ishami ryo mu bushorishori ry’umwerezi,
[4] kiwukokoraho ihage ryo mu bushorishori bwawo kirijyana mu gihugu cy’ubucuruzi, maze kirishyira mu mudugudu w’abagenza.

[7] ” ‘Hari n’ikindi gisiga kinini gifite amababa manini n’amoya menshi, nuko uwo muzabibu ukirandiraho imizi yawo kandi ucyerekeza amashami yawo, uri mu mayogi y’aho watewe kugira ngo kiwuvomerere.
[8] Watewe mu butaka bwiza hafi y’amazi menshi, kugira ngo umere amashami kandi were imbuto, ube n’umuzabibu mwiza.’

[12] “Nuko ubwire iyo nzu y’abagome uti ‘Mbese ntimuzi uko uwo mugani usobanurwa?’ Ubabwire uti ‘Dore umwami w’i Babuloni yaje i Yerusalemu, ajyana umwami waho n’ibikomangoma byaho, abajyana iwe i Babuloni.
[22] ” ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Nanjye nzajyana icyo mu bushorishori bw’umwerezi maze ngitere, nzakokora ihage ryoroshye ryo mu mahage yo mu bushorishori bwawo maze nditere ahitegeye mu mpinga y’umusozi muremure,
[23] ku musozi muremure wa Isirayeli ni ho nzaritera, na ryo rizagaba amashami yera imbuto ribe umwerezi mwiza, kandi ibiguruka by’amoko yose bizibera munsi yawo, mu gicucu cy’amashami yawo ni ho bizaba.

? Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ezekiyeli 17, hari umugani usesenguye neza urasanga ugaragaza uburyo Imana ifite uburyo bwinshi bwo kugoragoza ubwoko bwayo. Ngaho nawe tekereza igihe Mwuka wera yaba yarakugoragoreje hanyuma ufate umwanzuro ukwiye.

1️⃣ INGARUKA ZO GUSUZUGURA INDAHIRO

? Ubusanzwe ibisiga byakoreshwaga mu isezerano rya kera bivuga ububasha bw’Imana bwo guhana ndetse n’umuvuduko abahana bazakoresha (Guteg 28:49; Yesaya 46:11; Yeremiya 48:40; 49:22). Iki gice rero nacyo gitangirana n’ibihano byagombaga kugera kuri Lebanoni (Yerusalemu).
✳️ “Ku ikubitiro, mu bashoraga ishyanga mu kurimbuka mu buryo bwihuse harimo Sedekiya umwami w’Ubuyuda. Kubera kwanga rwose inama Uwiteka yatangaga nk’uko zanyuzwaga mu bahanuzi, kubwo kwibagirwa umwenda wo gushimira yarimo Nebukadinezari, ndetse no kubwo gutatira indahiro yo kumuyoboka yari yararahiye mu izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli, umwami w’Ubuyuda yigometse ku bahanuzi, yigomeka kuri Nebukadinezari wari umutungishije kandi yigomeka no ku Mana. Mu kwirata ubwenge bwe bwite, umwami w’Ubuyuda yagiye gushakira ubufasha ku mwanzi wa kera w’amahoro ya Isirayeli, ‘atuma intumwa ze muri Egiputa, kugira ngo bamuhe amafarashi n’abantu benshi.'” AnA 411.1
⚠️ “Yasuzuguye indahiro yica n’isezerano, ndetse yari yamanitse ukuboko kwe arahira ariko arengaho arabikora byose, ntabwo azarokoka.” Ezekiyeli 17:18. None se uyu munsi twebwe bite? Nta masezerano twarahoye ariko tukaba twarayishe? Ibuka isezerano ufitanye n’Uwiteka.

2️⃣ GUSINGIZA IKUZO RY’UWITEKA
?Ubutumwa bwahawe imiryango y’Abisirayeli yari yaratatanyirijwe mu bihugu byinshi bya kure y’iwabo bwari ubu ngo: “Ngaho, ngaho, nimuhunge muve mu gihugu cy’ikasikazi, ni ko Uwiteka avuga, uko ibirere ari bine, ni byo nabatatanirijemo. Ni ko Uwiteka avuga. Yewe Siyoni wicaranye n’umukobwa w’i Babuloni, iruka ucike! Kuko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo yantumye kumuhesha icyubahiro mu mahanga yabanyagaga, kuko ubakoraho aba akoze ku mboni y’ijisho rye. Dore nzayabanguriraho ukuboko kwanjye, kandi ayo mahanga azaba umunyago w’abayakoreraga. Ubwo muzamenya yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wantumye.” Zekariya 2:10-13. AnA 559.2

♦️ Nk’uko byari biri kuva mu itangiriro, umugambi w’Imana wari ukiri uw’uko ubwoko bwayo busingiza ikuzo ry’icyubahiro cyayo mu isi. Mu myaka myinshi yo kuba mu bunyage kwabo, Imana yari yaragiye ibaha amahirwe menshi yo guhindukira bakayubaha. Bamwe muri bo bari barahisemo gutega amatwi no kwiga; abandi bari baraboneye agakiza hagati mu mibabaro. Benshi muri abo bagombaga kubarirwa mu basigaye bari kuzagaruka iwabo. Ijambo ryahumetswe n’Imana ryabagereranyije n’ishami risumba ayandi ry’umwerezi muremure wagombaga guterwa “ku musozi muremure wa Isirayeli.” Ezekiyeli 17:22, 23. AnA 559.3

? DATA MWIZA DUHE KUGUHESHA IKUZO NKUKO BIKWIRIYE?

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *