Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 23 MATA 2025
? ITANGIRIRO 7
[1] Uwiteka abwira Nowa ati “Injirana mu nkuge n’abo mu nzu yawe mwese, kuko ari wowe nabonye ukiranuka mu maso yanjye muri iki gihe.
[2] Mu matungo yose no mu nyamaswa zose zitazira, ujyanemo birindwi birindwi, ibigabo n’ibigore, no mu nyamaswa zizira, ujyanemo ebyiri ebyiri, ingabo n’ingore,
[3] no mu nyoni n’ibisiga byo mu kirere, ujyanemo birindwi birindwi, ibigabo n’ibigore, kugira ngo urubyaro rwabyo ruzarokoke rube mu isi yose.
[4] Kuko iminsi irindwi nishira, nzashyanisha imvura mu isi, iminsi mirongo ine ku manywa na nijoro, nkarimbura ibifite ubugingo naremye byose, nkabitsemba mu isi.”
[5] Nowa akora byose, uko Uwiteka yabimutegetse.
[7] Nowa yinjirana muri iyo nkuge n’abana be n’umugore we n’abakazana be, ngo aticwa n’amazi y’umwuzūre.
[10] Maze iyo minsi irindwi ishize, amazi y’umwuzūre asandara mu isi.
[12] Imvura imara iminsi mirongo ine igwa mu isi, ku manywa na nijoro.
[17] Umwuzure umara mu isi iminsi mirongo ine, amazi aragwira aterura ya nkuge, ishyirwa hejuru y’isi.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Nubwo kwihangana kw’Imana ari agakiza (2 Petero 3:15), hari benshi batazakira agakiza. Imana yateguye ubuhungiro mbere y’umwuzure ariko abanyabyaha benshi banze ubuhungiro. Ibyabayeho kera nibyo bizongera kubaho ku iherezo ry’isi.
1️⃣ INKUGE IFUNGUYE
?Nowa yubatse inkuge nk’uko Imana yabimusabye kandi amara imyaka irenga 120 abwiriza. Imiryāngo y’inkuge yari ifunguye cyari igihamya cy’imbabazi z’Imana kuri buri wese. Mbese byagenze gute?
✳️ “Abantu bafashe amagambo ya Nowa nk’ubusazi bw’umusaza w’umwaka. Aho kwicisha bugufi ngo begurire Imana imitima yabo, bakomeje kwigomeka no gukora ibibi, nkaho Imana itigeze igira icyo ibabwira ibinyujije mu mugaragu wayo. Ariko Nowa yahagaze ashikamye nk’igitare mu nkubi y’umuyaga. Hagati y’abantu bamukwenaga kandi bamusuzuguye, Nowa yagaragaje itandukaniro rye nabo aba inyangamugayo kandi agira ubudahemuka butajegajega. Imbaraga yigaragaje mu magambo ye, kuko ryari ijwi ry’Imana ryabwiraga umuntu binyuze mu mugaragu wayo. Isano yari afitanye n’Imana ryamuhaye imbaraga ziturutse mu bushobozi butagira iherezo, mu gihe cy’imyaka ijana na makumyabiri yose, Nowa yakomeje kubwirizanya ukuri abantu b’icyo gihe, yerekeje ku bintu byasaga nk’aho bidashobora kubaho ukurikije ubwenge bwa kimuntu.” AA 55.1, 2.
2️⃣ INKUGE IFUNZE
? Inkuge ifunguye cyari ikimenyetso cy’uko amahirwe yo gukira ashoboka kuri buri wese naho inkuge ifunze cyari ikimenyetso cy’uko amahirwe yo gukira arangiye kuri buri wese wanze kuyinjiramo. Nowa yararikiye abantu kwinjira mu nkuge ariko imyaka yose yamaze yabaye impfabusa kuri benshi.
✳️ “Urugi runini cyane, rutashohoraga gukingwa n’abari imbere, rukingwa buhoro buhoro n’amaboko atagaragara. Nowa yakingiraniwe imbere, naho abanze imbabazi z’Imana bakingiranirwa hanze. Ikimenyetso cy’Ijuru cyari kuri urwo rugi; Imana yari yarukinze, kandi Imana yonyine niyo yashoboraga kurukingura. Na none Kristo narangiza umurimo wo kuburanira abanyabyaha mbere yuko aza ku bicu byo mu ijuru, urugi rw’imbabazi ruzakingwa. Imbabazi z’Imana zizaba zikuwe ku bakiranirwa, na Satani azaba amaze kwigarurira rwose abazaba baranze imbabazi. Bazagerageza kurimbura abantu b’Imana; ariko nk’uko Nowa yari arindiwe mu nkuge ntacyo ashobora kuba, n’abakiranutsi bazaba barinzwe n’imbaraga y’Imana.” AA 57.1
⚠️ Nshuti mukundwa, ibyabaye mbere y’umwuzure ni icyigisho kuri twe uyu munsi. Urugi rw’imbabazi rukinguriwe kwakira abashaka agakiza bose ariko siko bizahora. Abanze kwinjira mu nkuge bakina bishwe n’umwuzure barira. Nyamuneka injira irembo ricyuguruwe. Bitekerezeho kuko nawe Imana irakubwira iti: “Injirana mu nkuge n’abo mu nzu yawe bose.” Nshuti, abawe nibanga kwinjira uziyinjirire kuko agakiza si ishyirahamwe.
? HARI IREMBO RYUGURUWE NGO ABASHAKA AGAKIZA BARINYUREMO. MANA DUHE KURYINJIRAMO BIGISHOBOKA. ?
Wicogora Mugenzi