Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 22 MATA 2025.
📖 ITANGIRIRO 6
[3] Uwiteka aravuga ati “Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n’abantu iteka ryose, kuko ari abantu b’umubiri. Nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri.”
[5] Kandi Uwiteka abona yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose.
[6] Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima.
[7] Uwiteka aravuga ati “Nzarimbura abantu naremye, mbatsembe mu isi uhereye ku muntu n’inyamaswa n’amatungo n’ibikururuka n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, kuko nicujije yuko nabiremye.”
[8] Ariko Nowa agirira umugisha ku Uwiteka.
[9] Nowa yari umukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye. Nowa yagendanaga n’Imana.
[12] Imana ireba isi, ibona yuko yononekaye, kuko abafite umubiri bose bari bononnye ingeso zabo mu isi.
[13] Imana ibwira Nowa iti “Iherezo ry’abafite umubiri bose rije mu maso yanjye, kuko isi yuzuye urugomo ku bwabo, dore nzabarimburana n’isi.
[14] Nuko rero wibārize inkuge mu giti cyitwa goferu, ugabanyemo ibyumba, uyihome ubushishi imbere n’inyuma.
[18] Ariko nzakomeza isezerano ryanjye nawe, uzinjirane muri iyo nkuge n’abana bawe n’umugore wawe n’abakazana bawe.
[22] Nowa agenza atyo, ibyo Imana yamutegetse byose aba ari byo akora.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Itang 5:29 Lameki amaze kubyara Nowa yamuvuzeho amagambo akomeye agira ati: “Uyu azatumara umubabaro w’umurimo wacu n’uw’umuruho w’amaboko yacu.” Nubwo abantu babaye babi cyane ariko Imana yari ifite inyenyeri imurika cyane ari yo muryango wa Nowa.
1️⃣ UMWUKA WANJYE NTAZAHORA ARUHANYA N’ABANTU
📍 Abantu dusoma mu Itang 6 babaye babi cyane ku buryo byashegeshe umutima w’Imana.
✴️ “Bashakaga gusa kunezeza irari ry’ubwibone bw’imitima yabo, maze bahugira mu binezeza no mu gukora ibibi. Kuko bari batacyifuza kugira Imana mu bitekerezo byabo, ntibyatinda, batangira guhakana ko ibaho. Basengaga ibyaremwe mu mwanya w’Imana yabiremye. … maze bakigisha n’abana babo gupfukamira ibigirwamana.” AA 52.3
✴️ “Ariko nyuma yo gucumura, abantu bahisemo gukurikiza irari ryabo ry’icyaha; maze ku iherezo ubwicanyi n’ubugome birushaho kwiyongera. Haba ibyerekeye gushyingiranwa, haba n’uburenganzira ku mutungo, nta na kimwe cyubahirijwe. Uwifuzaga umugore cyangwa ubutunzi bwa mugenzi we, yabitwaraga ku ngufu, maze abantu biroha mu bikorwa by’urugomo. Bashimishwaga no gutsembaho ubugingo bw’inyamaswa; maze kubwo kurya inyama bahinduka abicanyi ruharwa n’inkoramaraso, kugeza ubwo ubugingo bw’umuntu busigara ntacyo bubabwiye.” AA 53.2
➡️ Abantu babaye babi cyane bituma Imana yicuza ko yabaremye itangaza ko Umwuka wayo atazahora aruhanya n’abantu. Ubabaza Imana wese bizamukoraho.
2️⃣ INYENYERI ITAZIMA
✴️ Mu isi y’umwijima yabayeho mbere y’umwuzure burya Imana yari ifite inyenyeri imurika cyane kugira ngo umwijima udatsinda umucyo; ikinyoma kidatsinda ukuri; ikibi kidatsinda icyiza; Satani adatsinda Imana. Nowa, abana be n’abakazana be batsinze igitego kuko babaye inyenyeri y’Imana imurikira isi yijimishijwe n’icyaha. N’uyu munsi ku isi hari umuryango wa Nowa umurika cyane kugira ngo isi itabudikamo umwijima burundu. Uyu muryango ukwiye kuba uwanjye n’uwawe.
➡️ Ibaze umunezero wagira Imana yishimiye umuryango wawe nk’uko yishimiye uwa Nowa. Gambirira ko wowe mugabo nawe mugore n’abana banyu n’abakazana/abakwe n’abuzukuru mwazajya mu ijuru hatabuzemo n’umwe. Ibi nibisohora ku muryango wawe uzaba utsinze igitego cy’iteka ryose. Nyamuneka umuryango wawe/wanjye ntuzazime ngo mu ijuru ubureyo! Um 22 ugaragaza ibanga Nowa yakoresheje: [22] “Nowa agenza atyo, ibyo Imana yamutegetse byose aba ari byo akora.” Nowa yabaje inkuge ndetse akora n’ikindi cyose Imana yamusabye. Kumvira kwa Nowa n’umuryango we byatumye aba inyenyeri y’Imana itazima.
🛐 MANA DUHINDURE INYENYERI IMURIKA CYANE MURI IYI SI Y’UMWIJIMA. 🙏🏿
Wicogora Mugenzi
Imana itubashishe kumva icyo itubwira no kiyumvira bizatuma tuugira iherezo ryiza