Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cya ABAHEBURAYO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 20 Gashyantare 2025
? ABAHEBURAYO 3:
[1] Ni cyo gituma bene Data bera, mwebwe abafatanije guhamagarwa kuva mu ijuru mukwiriye gutekereza Yesu, ari we ntumwa n’umutambyi mukuru w’ibyo twizera tukabyatura,
[2] ukiranukira Iyamutoranije nk’uko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose.
[3] Kuko Yesu yatekerejwe ko akwiriye guhabwa icyubahiro kirusha icya Mose, nk’uko icyubahiro cy’umwubatsi kiruta icy’inzu,
[4] kuko amazu yose agira uyubaka, ariko Imana ni yo yubatse ibintu byose.
[7] Nuko rero nk’uko Umwuka Wera avuga ati”Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,
[8] Ntimwinangire imitima, Nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza, Ku munsi wo kugerageza mu butayu,
[9] Aho ba sekuruza banyu bangeragereje bantata, Bakabona imirimo yanjye imyaka mirongo ine.
[10] Ni cyo cyatumye ngirira umujinya ab’icyo gihe, Nkavuga nti ‘Imitima yabo ihora iyoba, Kandi ntibarakamenya inzira zanjye’,
[11] Nuko ndahirana umujinya wanjye nti ‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.’ “
Ukundwa n’Imana, amahoro atangwa n’ijuru abe kuri wowe. Twabonye uburyo Yesu aruta abamarayika, dukomeje kureba uburyo Yesu aruta Mose hamwe no kureba ingaruka zo kutizera.
1️⃣YESU ARUTA MOSE
?Mose yashushanyaga Kristo. We ubwe yari yarabwiye Abisiraheli ati: “Uwiteka Imana yawe izabahagurukiza umuhanuzi umeze nkanjye, ukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu, azabe ari we mwumvira. ” (Gutegeka kwa kabiri 18:15). Imana yabonye ko ari ngombwa kwigishiriza Mose mu ishuri ry’umubabaro n’ubukene mbere y’uko aba ari umuntu witeguye kuyobora ingabo z’Abisiraheli akazijyana muri Kanani. Isiraheli y’Imana, iri mu rugendo yerekeza muri Kanani yo mu ijuru kandi ifite Umugaba udakeneye kwigishwa n’abantu kugira ngo ategurirwe umurimo we nk’umuyobozi washyizweho n’Imana.
?Nyamara, yatunganijwe binyuze mu kubabazwa; kandi “ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.” (Abaheburayo 2:10,18). Nta ntege nke cyangwa kudatungana bya kimuntu byagaragaye ku Mucunguzi wacu; nyamara yapfuye kugira ngo atubashishe kuzinjira mu Gihugu cy’Isezerano. AA 328.4
▶️”Kandi koko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose nk’umugaragu, kugira ngo abe umugabo wo guhamya ibyajyaga kuvugwa hanyuma. Ariko Kristo akiranuka nk’Umwana utwara inzu yayo. Iyo nzu yayo ni twe, niba dukomeza rwose ubushizi bw’amanga n’ibyiringiro twiratana, ngo bikomere kugeza ku mperuka. ” (Abaheburayo 3:5,6. AA 328.5)
2️⃣INGARUKA ZO KUTIZERA
▶️Ntabwo bwari ubushake bw’Imana ko kugaruka kwa Kristo gutinda bene aka kageni. Ntabwo Imana yari yarateguye ko ubwoko bwayo (Abisirayeli), buzerera mu butayu imyaka 40. Yabasezeraniye kubayobora igahita ibageza mu gihugu cy’i Kanani, kandi ikahabatuza ari abantu batunganye, bazira umuze kandi banezerewe. Ariko ababwiwe ubwo butumwa mbere ntibinjiye muri ubwo buruhukiro “kuko batizeye” (Abaheburayo 3:19).
▶️Imitima yabo yari yuzuye kwivovota, kwigomeka n’urwango, bityo bituma Imana itabasohoreza isezerano yari yaragiranye nabo. UB1 55.2
▶️Mu myaka mirongo ine yose, Isirayeli ya Kera yavukijwe kwinjira muri Kanani no kutizera, kwivovota no kwigomeka. Ibyo byaha kandi ni byo byadindije Isirayeli yo muri iki gihe kwinjira muri Kanani yo mu ijuru. Muri aho hombi nta na hamwe amasezerano y’Imana akemwa. Ukutizera, kwirundurira mu by’isi, kutiyegurira Imana burundu ndetse n’amakimbirane mu bavuga ko ari ubwoko bw’Imana ni byo bitumye tuguma muri iyi si y’icyaha n’agahinda imyaka myinshi ingana itya. UB1 55.3
⁉️Ko ibi byose byabaye kugira ngo bitubere akabarore, twumvire kdi tugire kwizera kutajegajega,ufite ngamba ki cg ufite migambi ki mu gutebutsa kugaruka k’Umwami wacu?iki gihe cyose Imana itegereje ko njye nawe twihana,tukizera tudashidikanta ko ibyo yavuze tuzasohora koko,kandi ko dutegereje kuzahabwa uburuhukiro bw’iteka ,buzinjirwamo n’abamwizeye. none se urizeye?Uyu munsi niwumva ijwi ryayo ntiwinangire umutima.
? DATA WA TWESE URI MU IJURU TWONGERERE KWIZERA
Wicogora Mugenzi!
Amena.