Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ABAHEBURAYO 4: UBURUHUKIRO IMANA YAGENEYE ABAYIZERA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cya ABAHEBURAYO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 21 Gashyantare 2025

📖 ABAHEBURAYO 4:

[1]Nuko rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk’aho atarishyikira.
[2] Kuko natwe twabwiwe ubutumwa bwiza nka ba bandi, nyamara ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera.
[3]Naho twebwe ubwo twizeye twinjira muri ubwo buruhukiro, (ubwo yavuze iti “Narahiranye umujinya wanjye nti ‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye’ ”), ari bwo Imana yaruhutse irangije imirimo yayo imaze kurema isi.
[4]Kuko hariho aho yavuze iby’umunsi wa karindwi iti “Imana yaruhutse imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi.”
[5] Kandi na none ngo “Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.”
[6]Nuko rero, ubwo bisigariye bamwe kubwinjiramo, ba bandi ba kera bumvise ubutumwa bwiza bakaba barabujijwe kwinjiramo no kutumvira,
[7]Imana yongera gutoranya umunsi, ari wo uyu munsi, ivugira mu kanwa ka Dawidi nubwo hashize igihe kirekire cyane, ya magambo yamaze kuvugwa haruguru ngo “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, Ntimwinangire imitima.”
[8]Iyo Yosuwa abaruhura, Imana ntiyajyaga kuvuga hanyuma iby’undi munsi.
[9]Nuko rero, ku bw’ibyo haracyariho uburuhukiro bw’isabato bubikiwe abantu b’Imana,
[10]kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo na we aba aruhutse imirimo ye nk’uko Imana yaruhutse iyayo.
[11] Nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa akurikije icyitegererezo cya ba bandi cyo kutumvira.

🔆Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe.Imana yasezeraniye abayumvira uburuhukiro kugira ngo bakomeze kugirana isano ya bugufi no guhamya gukomera kwayo.

1️⃣YESU UTANGA UBURUHUKIRO

▶️Mu rwandiko rw’Abaheburayo 3 hatubwira Yesu nk’uzaduha uburuhukiro .Byumvikana neza igihe twibutse ko isezerano Dawidi yahawe ry’uko Imana yasezeraniye umwami n’abantu be kubaha ihumure abanzi babo ntibazongere kubaburabuza (2 Sam 7:10,11). Iryo humure rirahari no kuri twe ubwo Yesu yicaye iburyo bw’Imana.

▶️Muri iki gice, hasobanura ihumure nk’uburuhukiro bw’Imana cg nk’uburuhukiro w’Isabato(Umur 1-11).Ubwo buruhukiro bwari ubw’Imana yabuhaye Adam na Eva.
Isabato ya mbere yari ukumenya ubutungane n’uwatumye ubwo butungane bushoboka.
Imana na none isezerana uburuhukiro bw’Isabato kubera ko kubahiriza Isabato mu buryo nyakuri bishushanya isezerano ry’uko Imana izagarura ubwo butungane(SS 2022 49)

2️⃣IGIHUGU NK’AHANTU H’UBURUHUKIRO

▶️Ubwo Imana yarokoraga Isirayeli ikabavana mu bubata mu Egiputa, umugambi wayo wari uwo kujyana Isirayeli mu gihugu cy’i Kanani,aho babasha kuyikorera no kiyumvira bafite umudendezo (Kuva 8:1;Zab 105:43-45),harimo no kwishimira ikiruhuko cy’Isabato Farawo yari yarababujije (Kuva5:5).

▶️Igihugu cy’i Kanani wari umurage Imana yari yarasezeranyije sekuruza Aburahamu kubera ko yumviye ijwi ry’Imana akava mu gihugu cye akajya mu gihugu cy’isezerano (Itang 11:31-12:4). Umugambi w’Imana mu guha Isirayeli icyo gihugu ntibyari kugira ngo kibe icyabo gusa, Imana yari ibizaniye (Kuva 19:4).Imana yashakaga ko baba mu gihugu aho babasha kwishimira isano ya hafi bagirana nayo,nta nkomyi, kandi bakaba abahamya ku batuye isi bahamya uwo Imana nyakuri iri yo n’icyo yahaye ubwoko bwayo.Nk’Isabato yo mu gihe cy’irema, igihugu cy’i Kanani cyari uburyo butuma isano ya bugufi n’umucunguzi ishoboka hamwe no kwishimira kugira neza kwe.

▶️Uwiteka yabwiye abantu ko,bazinjira mu buruhukiro atari igihe bageze mu gihugu gusa, ahubwo no mu gihe bakuye igihugu mu gusenga ibigirwamana.Nyuma y’ibyo, Imana yari kubereka ahatoranyijwe, aho yari kubana nabo.

▶️Imana yahuje Isabato y’irema no kurokora Isirayeli bava mu Egiputa. yabategetse kwizihiza Isabato nk’urwibutso rw’irema n’urwibutso rwo kurokorwa kwabo bava mu Egiputa. Irema no kurokorwa byombi bikubiye mu itegeko rimwe ry’Isabato. Nk’uko tutiremye, ntabwo dushobora kwicungura. (SS 2022 ,50)

3️⃣UYU MUNSI NIWUMVA IJWI RYAYO

▶️Kutizera kw’igisekuru cyari mu butayu, byababujije kwinjira mu buruhukiro Imana yasezeranye. Ariko Imana yakomeje gushishikariza ubwoko bwayo kwinjira muri ubwo buruhukiro no kutinangira imitima. Pawulo asubiramo kenshi ko isezerano ry’Imana rikiriho.(Umur 1,6,9)

▶️Kuba ubutumire bwo kwinjira muri ubwo buruhukiro bwarasubiwemo mu gihe cya Dawidi (Umur 6,7) bisobanuye ko isezerano ritishyujwe kandi ko ryari rikiriho.Mu by’ukuri Pawulo avuga ko uburuhukiro bw’Isabato nyakuri bwahozeho uhereye igihe cy’irema(Umur 3,4)

▶️Imana iraturarikira uyu munsi kwinkira mu buruhukiro bwayo.
Uyu munsi ni igitekerezo cy’ingenzi mu byanditswe byera. Igihe Mose yavugururaga isezerano yagiranye na Isirayeli ku rugabano rw’igihugu cy’isezerano yashimangiye umumaro w’ijambo uyu munsi (Guteg.4:8 ;6:6).Cyari igihe cyo gutekereza kugira ngo bemere gukiranuka kw’Imana (Guteg.11:2-7) ni igihe cyo gufata icyemezo cyo kumvira Uwiteka (Guteg.5:1-3).Mu buryo nk’ubwo, Yosuwa yahamagariye abantu bo mu gihe cye “Uyu munsi nimwitoranirize uwo muzakorera(Yis 24:15).

❇️Mu buryo nk’ubwo “uyu munsi” ni igihe cyo gufata icyemezo kuri twe, igihe cy’amahirwe, kikaba n’igihe cy’akaga, nk’uko byagiye biba ku bwoko bw’Imana (2kor 6:2).
Uyu munsi kandi ni ijambo riboneka inshuro 5 mu Abaheburayo igice cya 3 n’icya 4.Ashimangira umumaro wo gutega amatwi ijwi ry’Imana kubera ko kunanirwa kumva no kwizera ijambo ry’Imana bitera kutumvira no kunangira imitima yacu.
Bidutinza no kwinjira muri Kanani yo mu ijuru, nk’uko byatumye igisekuru cyari mu butayu kitinjira muri Kanani yo mu isi.

▶️Ariko Yesu yatsinze abanzi bacu, kandi yatangije isezerano rishya, bityo dushobora kwegera intebe y’ubuntu tudatinya. Irarika “uyu munsi” riduhamagarira kwemera ko Imana yatubereye indahemuka kdi yaduhaye impamvu yose yatuma twemera irarika ryayo rudatinze (SS 2022,52,53).

🛐DATA WA TWESE UVUGA BIKABA WATEGEKA BIGAKOMERA TUBASHISHE KUMVIRA IJAMBO RYAWE BIKIRWA NONE 🙏🏽

Wicogora mugenzi!

2 thoughts on “ABAHEBURAYO 4: UBURUHUKIRO IMANA YAGENEYE ABAYIZERA”
  1. Twemerere Yesu Kristo adushoboze kumvira Ijambo rye. Warakoze Yesu kuturema no kuducungura, ubu tukaba kwitwa Benemana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *