Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’Abaroma usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 25 Ugushyingo 2024

? ABAROMA 1
[1] Pawulo imbata ya Yesu Kristo, wahamagariwe kuba intumwa, kandi watoranirijwe ubutumwa bwiza bw’Imana,
[7] ndabandikiye abari i Roma mwese bakundwa n’Imana, bahamagariwe kuba abera. Ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese, no ku Mwami wacu Yesu Kristo.
[13] Ariko bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko kenshi nagambiriraga kuza iwanyu, ngo mbone imbuto muri mwe namwe nko mu yandi mahanga, ariko ngira ibisībya kugeza na n’ubu.
[16] Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki,
[17] kuko muri bwo ari na mo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa na ko, nk’uko byanditswe ngo “Ukiranuka azabeshwaho no kwizera!”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dutangiye urwandiko rukundwa cyane rw’Abaroma. Kristo niwe nsanganyamatsiko y’uru rwandiko. Mu minsi 16 tugiye kumara, nawe uzahure na Yesu uhindura amateka.

1️⃣ AMATEKA Y’URWANDIKO
? Urwandiko rw’Abaroma rwanditswe na Pawulo arwandikira abakristo bagize itorero ry’i Roma. Yarwanditse mu mezi abanza y’umwaka wa 58 NK ari mu mujyi wa Kenkireya wari hafi y’i Korinto (Abaroma 16:1, 2). Mu gutinya ko abamurwanyaga bamutanga kugera i Roma, Pawulo yandikiye urwandiko rw’Abaroma arwandikira abakristo b’i Roma ababurira hakiri kare kugira ngo birinde abigisha b’ibinyoma bageze i Galati. Yashakaga ko ako kaga k’inyigisho z’ibinyoma katagera i Roma.

2️⃣ UMUTIMA W’URWANDIKO
? [17] “Ukiranuka azabeshwaho no kwizera!”
? Kuri Martin Luther, urwandiko rw’Abaroma rwari urufatiro rukomeye. Yaranditse ati: “Uru rwandiko ni umugabane uhatse iyindi w’isezerano rishya, ni Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku rwego rwuzuye kandi buri Mukristo ntararikirwa gushyira ku mutima ijambo ryose ry’urwo rwandiko ahubwo buri jambo ryarwo rikwiriye kumubera umutsima utanga ubugingo.” Martin Luther, Commentary on Romans (1976), p. 8.
⚠️ Muri uru rwandiko rw’Abaroma niho Martin Luther yabonye ukuri ko gutsindishirizwa n’ubuntu kubwo kwizera. Binyuze muri uru rwandiko, Luther yavumbuye ukuri kwa Bibiliya yose kuvuga ngo “ukiranuka azabeshwaho no kwizera.” Um 17.
⏭️ “Ubuntu ni ineza cyangwa kugirirwa neza tudakwiriye; maze uwizera agatsindishirizwa atabikwiriye, yemwe nta n’icyo asezeranye gutura. Atsindishirizwa ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Kristo Yesu, uhagaze mu rukiko rwo mu ijuru nk’incungu n’umwishingizi w’umunyabyaha. Ariko nubwo atsindishirizwa ku bw’ibyo Kristo yakoze, nta mudendezo afite wo gukiranirwa. … Aho kwizera kuri, imirimo myiza irahaboneka. Abarwayi barasurwa, abakene barafashwa, impfubyi n’abapfakazi ntibirengagizwa, abambaye ubusa barambikwa, abashonji baragaburirwa. … Kristo n’umwizera bahinduka umwe, kandi ubwiza bwe bw’imico ye bigaragarira mu bantu bomatanye bikomeye n’Isoko y’imbaraga n’urukundo.” UB1 317.5

? MANA DUHE KWIZERA KUZIMA TUBE ABAKIRANUTSI BABESHEJWEHO NO KWIZERA. ?

Wicogora Mugenzi

One thought on “ABAROMA 1: UKIRANUKA AZABESHWAHO NO KWIZERA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *