Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 20 ‘ubutumwa bwiza bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi.
? LUKA 20
[2]Baramubwira bati “Tubwire. Ni butware ki bugutera gukora ibi? Cyangwa se ni nde wabuguhaye?”
[3]Arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo mumbwire.
[4]Kubatiza kwa Yohana kwavuye he? Ni mu ijuru cyangwa mu bantu?”
[13]Nyir’uruzabibu aravuga ati ‘Noneho mbigenze nte? Reka ntume umwana wanjye nkunda, ahari none we bazamwubaha.’
[14]Ariko ba bahinzi bamubonye bajya inama bati ‘Uyu ni we mutware. Nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.’
[15]Bamwirukana mu ruzabibu, baramwica.“Mbese nyir’uruzabibu nabimenya azabagenza ate?
[16]Azaza arimbure abo bahinzi, uruzabibu aruhe abandi.”Abantu babyumvise baravuga bati “Biragatsindwa.”
[17]Arabitegereza arababwira ati “None se ibi byanditswe ni ibiki ngo‘Ibuye abubatsi banze,Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka?’
[18]Uzagwira iryo buye wese azavunagurika, ariko uwo rizagwira rizamugira ifu.”
[25]Arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana.”
[34]Yesu arabasubiza ati “Abana b’iyi si bararongora, bagashyingirwa,
[35]ariko abemerewe kuzagera muri ya si yindi, bakaba bakwiriye no kugera ku kuzuka mu bapfuye, ntibazarongora kandi ntibazashyingirwa,
[46]“Mwirinde abanditsi bakunda kugenda bambaye ibishura, bagakunda kuramukirizwa mu maguriro, no kwicara ku ntebe z’icyubahiro mu masinagogi no mu myanya y’abakuru, bari mu birori.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
iki gice nukiga neza uramarwa inyota n’amazi y’ubugingo. Ijambo ry’Imana twemere rigorore ibigoramye muri twe.
1️⃣ABAHINZI B’ABAGOME
?Muri uyu mugani nyir’uruzabibu yashushanyaga Imana, uruzabibu rwashushanyaga ishyanga ry’Abayahudi, naho uruzitiro rwashushanyaga amategeko y’Imana yari abereyeho kubarinda. Umunara washushanyaga urusengero … Nk’uko abahinzi bo mu ruzabibu bagombaga guha nyir’uruzabibu imbuto z’umusaruro, ni nako ubwoko bw’Imana bwagombaga kuyihesha icyubahiro babaho imibereho ihuje n’amahirwe Imana yabahaye UIB 401.3
➡️Ese niba uri mu itorero ry’Imana none, imibereho yawe ihesha Imana icyubahiro? Werera Nyiruruzabibu imbuto cg imibereho yawe ihakana ibyanditswe (wica abagaragu bagutumweho) bityo ugasubiza Kristu ku musaraba? Bikomeje gutyo uruzabibu ruzahabwa abandi barangize umurimo.
2️⃣KRISTU BUYE RIKOMEZA IMFURUKA.
?Uzagwira iryo buye wese azavunagurika, ariko uwo rizagwira rizamugira ifu.” (Lk 20:18)
??KUGWIRA IBUYE:
Ku bizera, Kristo ababera urufatiro rushikamye. Abo ni bo bikubita ku rutare bakamenagurika. Bagaragaraho kwiyegurira Kristo no kumwizera. Kwikubita ku rutare no kumenagurika bisobanura kureka ubutungane bwacu bwite maze tugasanga Kristo dufite kwicisha bugufi nk’umwana muto, twicuza ibyaha byacu, kandi twizeye urukundo rwe rubabarira. Uko ni nako kubwo kwizera no kumvira, twubaka kuri Kristo we rufatiro rwacu. UIB 403.4
➡️Turakikubite kuri Rutare, Kristu maze amenagure imitima yacu, inarijye na kamere bitsindwe.
??KUGWIRWA N’IBUYE
?Kandi uwo iryo buye rizagwira, rizamusya rimuhindure ifu.’ Abantu banze Kristo, bari begerereje kubona kurimbuka k’umurwa wabo n’ishyanga ryabo… Abantu barwanyije Imana maze ibyari kubazanira agakiza byose bibahindukira kurimbuka.
… Umunyabyaha azarimburwa bitewe n’urukundo rwa Kristo yanze n’ubuntu yasuzuguye. UIB 404.2
➡️Uwanze kugwira ibuye ngo akire, azagwira naryo arimbuke. Ni iki kikubuza guhitamo none ku buryo icyari kugukiza (kwizera Kristu no kugengwa na We) gihinduka ikikurimbura (kwanga urukundo rwa Kristu no gusuzugura ubuntu bwe).
?MANA HINDURA IRI JAMBO KIMWE MU BITUGIZE, UKURI KURIRIMO KWANDIKWE MU NTEKEREZO ZACU ZIYOBORWE NAWE??
Wicogora Mugenzi
Amena.