Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya ZEKARIYA usenga kandi uciye bugufi.
? ZEKARIYA 9
[8]Inzu yanjye nzayigotesha urugerero ruhangane n’ingabo z’ababisha, kugira ngo hatagira unyuraho agenda cyangwa agaruka. Nta muntu urenganya uzongera kubanyura hagati, kuko noneho mbyiboneye n’amaso yanjye.
[9]Nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura wa mukobwa w’i Yerusalemu we, dore umwami wawe aje aho uri. Ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza, yicishije bugufi agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo.
[10]Efurayimu nzahakura amagare, n’i Yerusalemu nzahakura amafarashi, n’imiheto y’intambara izahashira. Azabwira amahanga iby’amahoro kandi ubwami bwe buzahera ku nyanja bugere ku yindi, buzahera no ku ruzi bugere no ku mpera y’isi.
[11]Kandi nawe ku bw’isezerano ryawe rihamywa n’amaraso, nanjye nkubohoreye imbohe, nzikura mu rwobo rutagira amazi.
[13]Kuko mfoye Yuda nk’umuheto na Efurayimu akamubera umwambi, kandi abahungu bawe Siyoni, nzabateza abahungu b’i Bugiriki, nzakugira inkota y’intwari.
[16]Maze uwo munsi Uwiteka Imana yabo izabakiza nk’ukiza umukumbi w’abantu be, bazamera nk’amabuye meza atatse ku ikamba ashyizwe hejuru y’igihugu cye.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Kristu yaje kutubohora ububata bw’icyaha. Emera agukureyo.
1️⃣ IMANA IRENGERA ITORERO RYAYO(1-8)
?Uko Abayuda bari bakikijwe n’abanzi babo, niko n’itorero rimeze nk’indabo mu mahwa. Imana rero iririnda nk’imboni y’ijisho ryayo.
2️⃣UKUZA KWA KRISTU N’UBWAMI BWE (9-11)
?Bibiliya (ibice byayo byose) ni igitabo cy’Imana. Tekereza kuza kwa Yesu i Yerusalemu ku cyana cy’indogobe bihanurwa imyaka irenga 550 mbere y’uko biba bigasohora nta gusobwa.
?Ubwami bwe ni ubw’iby’umwuka, buzakwira isi yose hadakoreshejwe ingufu n’intwaro.
Kuba mu byaha byagereranyijwe no kuba imbohe mu rwobo rutagira amazi, Kristu adukurayo (11).
3️⃣ AMASEZERANO Y’ITORERO (12-17)
Nimuze duhindukirire igihome gikomeye, twe banyabyaha bafite ibyiringiro (12), amasezerano ni ayacu.
❇️” Isi yose iri mu isezerano ry’umugambi w’ agakiza ka muntu (Manuscript 65,1912)
⏭️Ibi bivuguruje abavuga ko aya masezerano ari ay’Abayuda gusa. Bati Kristu w’Abayuda. Bibagirwa ko ari Umuremyi(Yohana 1:1-3), bakanibagirwa ko ubwo yamanikwaga hagati y’ijuru n’isi yihererejeho amahanga yose (Yohana 12:32). Bagahusha intego batyo. Ese wose ni Kristu wawe, cg ni uw’abandi❓
❇️ Kristu abonera abantu be mu kwera no mu buziranenge nk’igihembo cyo kubabazwa kwe, guteshwa agaciro n’urukundo rwe no kugabirwa ubwiza kwe. Kristu ni isoko y’ imirasire y’ubwiza (The Review and Herald, October 22, 1908).
➡️Aya masezerano yagaragaye cyane ku ntumwa za mbere zihabwa Mwuka wera, ubutumwa bwazo bugera no ku banyamahanga bwihuta kandi butobora nk’umwambi, kandi Imana igaragaza imbaraga zayo mu itotezwa ryabo.
⚠ Itorero ry’Imana ryasezeranyijwe kwezwa, rigasigara ritagira umugayo, k’ubw’igitambo cya Kristu.Mbega ukuntu Imana ari nziza! Mu myaka myinshi cyane tutarabaho yari idufitiye imigambi myiza.
Umwami wamanutse i Yerusalemu ku ndogobe, amanukire mu mitima yacu, kandi ashikame mu yo yamaze kugeramo.
?KRISTU IMA MU MUTIMA WANJYE, UMBOHORE BY’ITEKA.?
Wicogora Mugenzi
Amena. Yesu Mwami w’abami ngwino ube muri jye maze unkure mu isayo y’ibyaha arirwo rwobo rutagira amazi. Mana habwa icyubahiro kubwo urukundo wadukunze ukemera kuduha Kristo kugira ngo adupfire maze aducungure.