Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cya ZEKARIYA usenga kandi uciye bugufi.
📖 ZEKARIYA 10
[1]Nimusabe Uwiteka imvura mu gihe cy’itumba, muyisabe Uwiteka urema imirabyo, na we azabavubira imvura y’umurindi, umuntu wese azamumereza ubwatsi mu rwuri rwe.
[2]Kuko ibishushanyo bisengwa bivuga ubusa n’abapfumu bakaragura ibinyoma, abanyenzozi bakabeshya bagahumurisha abantu ubusa, ni cyo gituma abantu bazimira nk’intama, bakababara cyane kuko batagira umwungeri.
[4]Muri we hazaturuka ibuye rikomeza imfuruka, muri we hazaturuka n’urubambo rw’ihema. Muri we hazaturuka n’umuheto w’intambara, kandi muri we ni ho hazaturuka abatware bose hamwe.
[10]Nzongera mbakure no mu gihugu cya Egiputa, mbateranye mbakure muri Ashuri, maze mbageze mu gihugu cy’i Galeyadi n’i Lebanoni, ndetse ntihazabakwira.
[12]Nanjye nzabaha gukomerera mu Uwiteka, na bo bazagendera mu izina rye. Ni ko Uwiteka avuga.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ni ibyago kuba mu ruhande rurwanya Imana. Kurikirana iby’agakiza kawe, urwuri rwawe rumeremo ubwatsi. Igihe duhawe imbaraga n’Umuremyi, duhite tujya ku murimo mu izina rya Yesu.
1️⃣ IMIGISHA ITURUKA K’UWITEKA (1-5)
🔰Abantu barakangurirwa gushaka imigisha y’Uwiteka bemera gukoreshwa na Mwuka Muziranenge mu isengesho no kwizera. Kristu ni We buye rikomeza imfuruka, ni We utuma abantu be baba umwe. Dukunda gusaba gusukirwa Mwuka Muziranenge muri rusange; ariko haranditse ngo ” … na we azabavubira imvura y’umurindi, UMUNTU WESE AZAMUMEREZA UBWATSI MU RWURI RWE . Isuzume rero ubwawe urebe niba wemera gukoreshwa na Mwuka w’Imana. Bazakubonamo imbuto ya Mwuka.
2️⃣ IMANA IZAKORANYA ABANTU BAYO(6-12)
🔰Aha hari amasezerano y’agaciro yahawe abantu b’Imana (abasigaye kiriya gihe ndetse n’itorero riheruka).
Abo Kristu yacunguje amaraso ye, Imana ibahuriza mu buntu bwayo .
❇️ “Ubwoko bwarwanyaga Imana bwagiraga ibibazo, n’ubu abanga gukora ugushaka kwayo bizabagora imbere y’umucamanza utabera. Abagendeye mu kuri binjire mu murwa wera baririmbe indirimbo zo kunesha”. (PK 366.3)
⚠️Nshuti Muvandimwe. Emera kuyoborwa na Mwuka w’Imana, nibwo uzagendera mu kuri, ukabona impamba ihagije y’urugendo. Mu kwizera Kristu n’icyo yadukoreye, mu buntu bw’Uwiteka, duhabwa ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.
Uku kuri, ariko turakwirengagiza tukibwira ko hari ikindi cg undi agakiza kabonerwamo atari Kristu, ntawe kandi ntacyo. Ni uguhusha intego guca iyindi nzira.
🛐MANA MPISHURIRA NEZA UKURI KUBATURA KANDI UKUNKOMEREZEMO.🙏
Wicogora Mugenzi
Amena. Uwiteka duhe gukomerera kuri Kristo Rutare.